• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Kuva Darfur 2004 kugera Cabo Delgado 2021; urugendo rw’u Rwanda mu gutabara abari mu kaga rwerekanye ko Afurika yakwishakamo ibisubizo

Editorial 19 Aug 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, Mu Rwanda

Hari mu mwaka wa 2003 ubwo Umuryango w’Afurika wasabaga u Rwanda kuba rwatanga ubufasha bukohereza ingabo mu ntara ya Darfur yo muri Sudani, ahari hamaze umwaka abaturage b’abirabura bicwa n’umutwe w’abajanjawidi wari ubogamiye kuri Leta ya Khartum.

Itsinda ry’ingabo z’u Rwanda ryari riyobowe na Lt Gen Charles Karamba (icyo gihe yari Lt Col) ryabanje gusura Darfur nyuma yuko u Rwanda rwemeye gutanga itsinda ry’abasirikari 150 bazarinda indorerezi z’amahoro z’Afurika yunze Ubumwe, zikurikirana uko amahoro yubahirizwa muri Darfur.

Ntibyatinze u Rwanda ntabwo rwarinze indorerezi za AU ahubwo rwageze aho ruhabwa inshingano zikomeye zo kurinda impunzi mu nkambi yazo. Nyuma y’imyaka 17, u Rwanda rumaze muri Darfur, rwahasize ibikorwa by’indashyikirwa rwakoreye abaturage, harimo kububakira ibyumba by’amashuri , amavuriro, kubigisha gukoresha rondereza nk’intara ibarizwa mu butayu n’ibindi.

Twibutse ko u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu byose kohereza ingabo muri Darfur. Ibi byabaye nyuma y’imyaka 10 gusa, Jenoside yakorewe Abatutsi yari ihagaritswe na RPF Inkotanyi ndetse n’intambara y’abacengezi yamaze hafi imyaka itatu, kuva 1996-1999.

Kuva mu mwaka wa 2010 kandi, u Rwanda rwagiye rwohereza itsinda ry’Abapolisi ribarizwa mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye hagati ya 2010 kugeza 2019 aho bagiye gufasha abaturage bagizweho ingaruka n’umutingito wahitanye abarenga 300,000 naho abasaga miliyoni eshatu bagakurwa mu byabo.

Abapolisi b’u Rwanda muri Haiti batumye abaturage bagira icyizere cyo kubaho nyuma y’imitingito itatu yibasiye igice kinini cyicyo gihugu muri 2010. Ubu nuyu munsi abaturage ba Haiti bakora umuganda bigishijwe n’Abapolisi b’u Rwanda.

Ntabwo ari muri Haiti gusa itsinda rya Polisi ryoherejwe mu butumwa kuko ryakoze ubutumwa muri Liberia, Sierra Leon, Sudan, Sudan y’amajyepfo na Ivory Coast.

U Rwanda kandi rwohereje ingabo muri Sudan y’amajyepfo nyuma y’amakimbirane hagati ya Perezida Salva Kiir Mayardit na Visi Perezida we Riek Machar. Muri Sudan y’amajyepfo niho n’u Rwanda rwohereje bwa mbere mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye itsinda ry’abasirikari barwanira mu kirere aho hoherejwe indege eshatu n’abakozi bazo bagera kuri 96 harimo aba pilotes, ababungirije ndetse n’abatekinisiye. Muri Sudan y’Amajyepfo, inkambi zirindwa n’Abanyarwanda baba bizeye umutekano 100%.

Hari muri Kamena 2018 ubwo ingabo z’u Rwanda harimo nizikoresha intwaro ziremereye zoherejwe kugarura umutekano mu gihugu cya Centre Afrique zibarizwa mu itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye.

Izina u Rwanda muri Centrafrique ryatsimbuwe nuko tariki ya 20 Ukuboza 2020, u Rwanda rwohereje ingabo hakurikijwe ubutwererane buri hagati ya Leta y’u Rwanda na Centre Afrique zo kurinda umutekano wa Bangui wari wugarijwe n’inyeshyamba mu gihe ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu za LONI zigendera ku mategeko ya LONI.

Izo ngabo nazo zari zugarijwe, nuko u Rwanda rwohereza ingabo zitabara uyu mujyi zisubizayo inyeshyamba abaturage bariruhutsa.

Mu kwezi gushize, u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambike kurwanya intagondwa zigendera ku mahame ya Kiyisilamu zari zimaze igihe zigaruriye uduce tugize intara ya Cabo Delgado. Ingabo za SADC zari zimaze igihe bivugwa ko zizajyayo ariko ingabo z’u Rwanda zikigerayo, ibyananiranye mu myaka itatu zabikoze mu kwezi kumwe maze uduce twose inyeshyamba zari zarigaruriye dusubira mu biganza bya Leta ya Mozambique. Aha twavuga nka Awasse, Afungi ndetse n’umugi wa Mocimbowa da Praia n’icyambu cyayo cyari ibirindiro bikuru by’inyeshyamba.

Ibi ni inshamake y’ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda bigaragaza ko umutima wo gutabara ntaho uhurira n’ubunini bw’igihugu kuko Mozambique ikubye u Rwanda inshuro 26, naho Centre Afrique igakuba u Rwanda inshuro 23. Intara ya Darfur yo iruta u Rwanda inshuro 18.

Ibi kandi bigaragaza ko gutabara Atari ukugira intwaro z’umurengera ahubwo ari umutima.

2021-08-19
Editorial

IZINDI NKURU

Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Bugesera: Afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora akanatanga ibyangombwa by’ibihimbano

Editorial 22 Jun 2016
Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Editorial 21 Apr 2017
’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi

’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi

Editorial 14 Dec 2018
Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Leah Karegeya yifatiye ku gahanga Kayumba Nyamwasa aramwandagaza kubera gushaka kuburizamo umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya, byose byagiye hanze

Editorial 22 Mar 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame
POLITIKI

William Gelling wari Ambasaderi w’u Bwongereza yasezeye Perezida Kagame

Editorial 11 Jan 2018
Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.
Amakuru

Perezida w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe yasabye abakinnyi ko nta kipe bagomba korohera kugirango batware igikombe cya shampiyona cya 2020-2021.

Editorial 23 May 2021
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.
Amakuru

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Editorial 11 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru