• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • “FDLR Yari Yaraduhinduye Ingabo Zibakingira Urupfu, Ariko Ubu Twagarutse Iwacu”: Abanyarwanda Batahutse Bagaragaje Ubunyamaswa Bwa FDLR   |   28 May 2025

  • Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026   |   28 May 2025

  • APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo   |   26 May 2025

  • Perezida Tshisekedi ahanganye n’ihuriro rikomeye: Katumbi na AFC/M23 bashyigikiye igaruka rya Kabila   |   26 May 2025

  • Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca   |   26 May 2025

  • Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu   |   25 May 2025

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Editorial 02 Apr 2019 IKORANABUHANGA

Uko iminsi yicuma ni ko kubona serivisi bigenda byoroha, bitewe ahanini n’iterambere ry’ikoranabuhanga rikomeje kwimakazwa mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Hari muri Nyakanga 2015 ubwo urubuga Irembo rwubatswe n’ikigo cyigenga cya Rwanda Online, rwatangiraga gusabirwaho serivisi za Leta, rutangirana serivisi eshanu zirimo eshatu za Polisi.

Serivisi zisabwa ku Irembo zavuye kuri eshanu zigera kuri 96 ubu, intego ikaba ari uko uru rubuga ruzaba rusabirwaho serivisii zose zitangwa Leta mu mwaka wa 2024, nk’uko benerwo babisobanura.

Rwanda Online yagiranye amasezerano na Guverinoma mu cyitwa PPP (Public Private Partnership), aho Leta ifatanya n’abikorera mu bikorwa by’inyungu rusange, ayo maserano akaba ari ay’imyaka 25.

Muri ayo maserano harimo ko Rwanda Online ikora urwo rubuga (Irembo), rukazajya rusabirwaho serivisii zose za Leta, abaturage bakazisaba, Leta ikazibaha, hakoreshejwe iryo koranabuhanga.

Nyuma y’iyo myaka 25 urubuga ruzava mu maboko ya Rwanda Online rwegurirwe Guverinoma, nk’uko biteganywa mu maserano y’ubwo bwoko yitwa BOT (Build, Operate and Transfer).

Intambwe u Rwanda rwateye mu mitangire ya serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga ishimwa na benshi, ariko bakanifuza ko harebwa uburyo icyangombwa wahawe n’urwego rumwe utagisabwa n’urundi.

Iki ni ikibazo kirimo gushakirwa umuti, nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Rwanda Online, Ntabwoba Jules, nubwo avuga ko atazi igihe umuti uzabonekera kuko bigikusanywaho ibitekerezo. Ni mu kiganiro kirekire Imvaho Nshya  dukesha inyi nkuru yagiranye na Ntabwoba.

Bimwe mu bibazo byabajijwe Ntabwoba ku iterambere ry’ikoranabuhanga binyuze mu rubuga Irembo, harimo ibyo bamaze kugeraho ndetse na gahunda Irembo rifite mu bihe biri imbere.

Mu yandi magambo, nibikunda, icyangombwa cyose gitanzwe n’urwego rumwe kizajya kigaragarira urundi rwego rugiyekene, ku buryo udasabwa nk’icyemezo cy’amavuko kandi Leta ifite kopi yacyo.

Mu myaka ine Irembo rimaze rikora, mubona rimaze gukemura ibihe bibazo muri sosiyete?

Tubona umusanzu tumaze gutanga ari munini, uyu munsi hari serivisi abantu basaba ntibahure n’umuyobozi, nk’icyemezo cy’amavuko, icyemezo cyerekana ko washyingiwe, icyemezo cy’umwirondoro wuzuye, umuntu arasaba akagihabwa online (akoresheje ikoranabuhanga), nta rugendo akora, ntabwo arinda kujya gusaba umuyobozi ngo mbese wanyemereye kino cyangombwa, ku buryo tubona ko byazamuye icyo twakwita gukorera mu mucyo.

Ikindi ni ni ukwihutisha ibikorwaremezo mu bice by’icyaro. Mbere y’uko Irembo ritangira hari ibice bitari bifite za murandasi (internet), noneho kuko Irembo ryari rigiye gukorera mu gihugu hose byatumye ibikorwaremezo bigera mu bice bitandukanye mu buryo bwihuse kuko bagombaga gukoresha ikoranabuhanga.

Ikindi ni ukwihutisha no korohereza akazi abayobozi mu gihe batanga serivisi kuko wasangaga bafite impapuro nyinshi bagomba kuzuza, ariko uyu munsi biha isaha imwe bagatanga serivisi bakoresheje ikoranabuhanga, bagaha umuntu umunsi, uwo munsi akaza gutora icyangombwa cye.

Ikindi, kuba amafaranga ya Leta agera aho agomba kugera, kera wasangaga agace kose kifitiye konti yako, umurenge ufite konti, akarere gafite konti yako, ariko amafaranga yose uko umuturage asabye icyangombwa ahita ajya mu kigega cya Leta nta faranga na rimwe rigiye ku ruhande, ku buryo na byo tuvuga ko ari umusaruro ukomeye.

Ikindi ni ibijyanye no kujijuka kw’abaturage, uyu munsi kuko ubu buryo bukoreshwa mu byaro, abantu bashobora gukoresha telefoni basaba serivisi za Leta ku buryo tuvuga ko no mu buryo bwo kuba abaturage bahugukirwa iby’ikoranabuhanga, tubona ari umusaruro twatanze.

Ntabwoba Jules, Umuvugizi wa Rwanda Online

Mutanga serivisi zingana iki, izikenerwa cyane ni izihe?

Serivisi dutanga ubu ni 96, iza mbere eshanu zisabwa cyane ni mituweli, ije vuba ariko murabizi ko abaturage benshi basaba mituweli, iya kabiri ni icyemezo cy’amavuko, iya gatatu ni ijyanye n’indangamuntu, iya kane ni ijyanye no kwiyandikisha mu mpushya zo gutwara ibinyabiziga, iya gatanu ni iy’icyemezo cy’ubutaka.

Mumaze gutanga ibyangombwa bingahe?

Tumaze gutanga ibyangombwa bisaga miliyoni esheshatu.

Mu mpushya z’ibinyabiziga, abakenera kwiyandikisha bumvikana kenshi bivovota ngo Irembo ryakwamye, gukwama kw’urubuga rwanyu biterwa n’iki?

Ntabwo ari sisiteme ziba zapfuye ubwazo, ahubwo ni umubare w’abashaka gusaba serivisi, n’imyanya ihari iba yashyizwe muri sisiteme. Ni ukuvuga ngo kuri buri cyiciro, hagenwa umubare w’abantu bagomba kwiyandikisha batagomba kurenga bitewe n’ibizabagendaho, abantu bazakoresha ibizamini, ibikoresho Polisi y’Igihugu ikoresha, icyo gihe bagashyiramo imyanya ijyanye n’ubushobozi buhari bwo kugira ngo bakoreshe ibyo bizamini. Sisiteye ukuntu iteye, usabye mbere ni we uhabwa mbere, bivuga ngo niba babantu bari ku murongo barimo gusaba, uje nyuma ya wa mubare ntabwo sisiteme imwakira, icyo gihe wa muntu uramwumva aravuga ko sisiteme itari gukora.

Kuki ushobora kugerageza uyu munsi bikanga ejo bigakunda niba ikibazo ari umubare ntarengwa w’abantu bagenwe muri sisiteme?

Iyo umuntu yiyandikishije bigakunda abona nimero yo kwishyuriraho, agasabwa kwishyura vuba, twarabigabanyije yari amasaha 48 tuyashyira ku masaha umunani, muri ayo masaha umunani turacyabona abantu biyandikisha ariko ntibishyure ku bw’impamvu zitandukanye, wenda nta mafaranga bafite cyangwa se babikoze batiteguye, abo bantu rero iyo bamaze kwiyandikisha ntibishyure ya myanya yabo irongera ikaboneka. Tuvuge niba bafunguye imirongo kuwa mbere, abantu baba ari benshi biyandikisha, uwo byangiye kuri uwo munsi baramubwira ngo imyanya yuzuye, ariko iyo ba bantu batishyuye umunsi ukurikiyeho ya myanya iragaruka.

Kuki hari serivisi mwishyuza n’izo mutishyuza?

Serivisi zo mu nzego z’ibanze zose ni ubuntu, umu-agent (utanga serivisi z’Irembo) iyo aguciye amafaranga agafatwa ahabwa ibihano bikomeye birimo no kuba yanafungwa kuko aba yibye umuturage, ariko hakabaho izindi serivisi nk’iyo kwaka equivalence ku bantu babonye amadiplome hanze, nka seivisi zijyanye za Polisi, ni serivisi mu by’ukuri, abantu bazisaba baba bafite ubushobozi runaka bwo kuba babyikorera, turimo guteza imbere gahunda yiswe Byikorere, aho Umunyarwanda asabwa kwiha serivisi bitabaye ngombwa kujya ku mu-agent.

Hari ikibazo abantu bibaza, cyo kuba hajyaho uburyo butuma icyangombwa wahawe n’urwego rwa Leta utagisabwa n’urundi rwego kandi Leta yarasigaranye kopi yacyo, ibi mubitekerezaho iki?

Aho ni ho turimo kugana rwose. Ibyo turabifite muri gahunda zacu usibye ko tutarabigeramo neza, ariko turimo turakora mu buryo niba wabonye icyangombwa cy’amavuko niba ugiye muri minisiteri runaka bakakigusaba ubereka ya nomero yacyo bakajya mu Irembo bakabonamo cya cyangombwa. Bizatuma abantu badakomeza gusiragira, kuko urumva niba ukeneye criminal record (icyangombwa kiragaza ko wafunzwe cyangwa utafunzwe), iba ifite igihe cy’amezi atandatu, ariko muri ayo mezi atandatu hakaba hari ahantu hagaragara ko ugifite, ibyo ngibyo bijyana n’ibintu byinshi turimo turakoraho, nk’ibya e-passport (paseporo y’ikoranabuhanga), aho umuntu ashobora kuba afite icyangombwa atagifite mu ntoki ariko akerekana nimero z’indangamuntu yawe icyangombwa kikagaragara ko ugifite. Ibyo rero ni ibintu turimo kugerageza kuba twakoraho ku buryo byakoroshya imitangire n’imisabire ya serivisi

Ibyo ngibyo, turimo turabikoraho ikintu kizasigara gikomeye ni enforcement (ishyirwa mu bikorwa) yabyo, kuko urumva nko muri banki umuntu ushobora kumuha nimero akaba afite uko areba amakuru agukeneyeho muri sisiteme y’Irembo, hazakenerwa akazi kenshi, abantu kubasobanurira….

Dusoza, hari izindi gahunda mufite mu gihe kiri imbere ziri mu rwego rw’icyerekezo Leta irimo cya Gahunda y’Iterambere Rirambye (NST1) ya 2017-2024?

Muri gahunda zihari, turimo turahindura uburyo serivisi zisabwa n’uburyo zitangwa, ni ho imbaraga zacu ziri cyane cyane, aho twifuza ko abantu bajya bakira serivisi nyinshi zishoboka ku ma email yabo cyangwa kuri telefoni ku bazifite, batarinze gukora urugendo rujya ku murenge cyangwa ahandi gufata ibyo byangomnbwa.

Ikindi ni ugushyira serivisi zishoboka zose za Leta muri sisiteme y’Irembo, ku buryo muri iyo gahunda y’imyaka irindwi zose zizaba zirimo, tukazishyira mu ikoranabuhanga kuko byagaragaye ko ari bwo habaho kwihutisha imitangire ya serivisi no gukorera mu mucyo.

Wenda nanakubwire serivisi eshatu ziherutse kujyaho, muri serivisi 96 ziri muri sisiteme yacu ubushize hiyongereyemo serivisi za RURA, iby’abamotari aho binubiraga ko kugira ngo babone autorisation (icyangombwa cyo gutwara abagenzi) byari bigoranye, ubu byagiye ku Irembo, ubu hari na serivisi ya vaccination (gukingira), abantu bashaka kujya mu mahanga, n’iriya serivisi yo gutanga ibirego mu nkiko (Rwanda Integrated Electronic Case Management System Rwanda: IECMS).

Src : Imvaho nshya

2019-04-02
Editorial

IZINDI NKURU

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Sergeant Robert yasanze Tindifa muri Uganda Daily monitor yabyutse imukuramo Amangambure Abana yarabataye yijyanira n’Umugore

Editorial 25 Nov 2020
Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Editorial 12 Feb 2020
Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Apple yaciwe miliyari $1.2 ishinjwa kubangamira ihiganwa mu bucuruzi mu Bufaransa

Editorial 17 Mar 2020
Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Editorial 24 May 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru