Uyu yatwandikiye aragira ati : Banyamakuru ba Rushysahya,
Mbere na mbere ndabasaba ko ku mpamvu y’umutekano wanjye mutazatangaza amazina yanjye. Ndi umunyarwanda wababajwe n’urugomo ruvanze n’ubugome uwitwa Cikuru Josefu akomeje gukorera ingo z’imwa nazimwe z’abanyarwanda mu gihugu cy’Ububligi.
Hagati aho nkaba nabizezako inkuru ngiye kubagezaho ari iy’ukuri ariko ko mutanabyemeye namwe mwaukora iperereza ryanyu mbere y’ukuyitangaza mu kinyamakuru cyanyu. Byongeye mura cyibuka izindi nkuru mwatangaje muvuga k’ubusambanyi bukoresheje ingufu bukorwa n’uyu mugabo witwa Cikuru.
INKURU RERO ITEYE ITE:
Cikuru Yozefu utuye mu gihugu cy’Ububiligi , akaba abarizwa mu Ishaka RNC-New; rirwanya Leta y’URwanda ,akomeje ingeso mbi y’ubuhehesi no hohotera imiryango.
Amakuru amaze kuba gikwira i Buruseli ni uko uyu Cikuru ari umuhehesi karahabutaka kugeza ubwo yateye inda y’impanga umwe mu badamu yitwazaga ko yamukoreraga dosiye y’ubuhunzi.
Uyu mudamu- ntifuza kuvuga amazina ye, ngo yavuye mu Rwanda aho yakoraga mu bitaro by’i Ruli ageze mu Bubiligi ahura na Cikuru wahise amujyana muri RNC amwizeza ko amwigira dosiye. Ikibabaje ariko ni uko uyu mudamu ngo yajye gusabwa n’umugabo wize ibya Pharmacie anariwe wamufashije kubona “équivalence” ya Diplôme ye y’ubuganga ngo abone gusubira gukomeza amashuli ye. Uyu mugabo( ntarabasha kumenya amazina ye neza) avugwaho kuba arangwaho ubwitonzi , gukunda abantu kandi n’ubunyanga mugayo.
Uwo mugore rero afatanije na Cikuru bakoze imitwe maze mu mvugo n’ibyifuzo by’uyu mugore nyine asaba uyu mugabo ko niba ashaka ko bubakana urugo yazabanza agatanga inkwano mu muryango we uri mu Rwanda kandi hagakorwa n’ubukwe ku mugaragaro.
Uyu mugabo wifuzaga kurongora biciye mu muco nyarwanda kandi wakundaga uyu mudamu, yakoze ibyo yasabwaga byose. Bivugwa ko yaba yanaramukoye amafaranga menshi, ko ubukwe bw’imiryango yombi bwabereye i Kigali ahitwa Kicukiro, mu mpera z’umwaka wa 2015.
Ikibabaje ariko ngo Cikuru yakomeje kotsa igitutu uyu mudamu amwihanangiriza ko n’ubwo yasabwe, agakwa agomba kujya anyuzamo akajya kumuraza ndetse no kumuhahira ariko akabikora abihishe umugabo we, ngo bitabaye ibyo azamwicira dosiye.
CIKURU MWANAMAYI JOSEPH
Uyu mugabo kubera ko yizeraga umugore we kandi akaba akunda ngo kujya hanze kwishakira ibiraka bijyanye n’ibyo yigiye( ngo ubundi i Buruseli akora mubijyanye no gutwara abantu, abifatanya no gukomeza gushaka akazi mubijyanye na “sciences” yize). Ibi rero byatumye ubusambanyi hagati ya Cikuru n’uyu mudamu bukomeza ntankomyi kugeza ubwo Cikuru amuteye inda y’impanga.
Kugirango bazimangatanye ibi menyetso Cikuru yabwiye uyu mudamu- wari utegereje kurushinga, ko yategereza umugabo we akava mu rugendo yari yaragiyemo mu kwezi kwa 7/2016 akamubwira inkuru nziza ko atwite kandi akamusaba ko bakora ubukwe vuba muri Eglise inda itaragaragara none ho ibindi bikaza korwa nyuma. Umugabo nawe kubera kwizera umugore we yakiriye neza icyo cyifuzo, ubukwe burataha, abantu bararya, baramywa bakirwa neza . Ngo mbese bwari ubukwe ubona ko buteguranye ubuhanga kandi bwiza pe.
Cikuru we yarimo abyinira ku rukoma ko umutego awusimbutse ko babonye uwo bitirira inda y’abana bityo agakomeza kwihishyira no gusambanya abagore uko yishakiye.
Amakuru rero yizewe ngo n’uko nyuma y’aho uyu mudamu abyariye mu kwezi kwa 2 uyu muri mwaka wa 2017( muri bimwe mu bitaro by’i Buruseli kuburyo bugoranye kuko ngo yari amerewe nabi cyane, ngo yagize kwitabwaho n’abaganga b’inzobere bafatanije n’umugabo we), bishoboka ko umugabo we yatangiye kubona ko abobana atari abe. Ko habaye i tekinika ririmo ubushishozi buke no kubura urukundo byaranze aba bayoboke bombi- dore ko ngo n’uwo mugabo yategekaga umugore we kubivamo ariko uyumugorewe akamubwira ko abivuyemo Cikuru yamwihimuraho.
Ku bindi biravugwako uyu CIKURU , asa n’uwabuze aho arigitira. Ese azasubiza inkwano uyu mugabo yatanze, ese iwabo w’umukobwa bazabyakira bate, umugore se ubu ibye bizakomezwa guhishwa kandi n’abanabatangiye kugaragara?
Uyu mugabo se we wizeraga umugore we akageza ubwo yemera gutanga” inka ze” yabonye abize icyuya, , azabyifatamo ate? Mbese abantu bamaze kumenya iyi nkuru yewe banatashye n’ubukwe byarabatunguye ku buryo bamwe byababereye urujijo batangiye no kwibaza byinshi.
Rero iki ni ikindi kimenyetso si musiga kigaragaza neza ubuhehesi no guhohotera abanyarwarwandakazi uyu Cikuru yakomejwe kuvugwaho ariko we n’abo bafatanije bakabihakana.
Bityo rero bishobotse mukaba mwabitangaza mukadufasha kwamaganira kure ubu bugome. Kandi namwe nk’abanyamakuru b’umwuga mushoboye kubona nimero za telefone y’uyu mugabo wagizwe agakingirizo n’akagaco k’abasambanyi, mwaza mushaka mukatubariza icyo atekereza kuri ibi bibavugwaho. Muzaba mukoze
Umusomyi wa Rushyashya.net, Belgique