• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Editorial 15 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Akomoka mu cyahoze ari Komini Kibayi , ubu ni mu Karere ka Gisagara, Ise ni Rubwiriza Augustin wishwe muri Jenoside, amateka agaragaza ko aba bavuka mu bwoko bw’Abega,  Kameya yize mu Iseminali nkuru ya Nyakibanda ubwo yiteguraga kuba umupadiri yaje guhungira muri Zaire anyuze i Birundi 1972,  icyo gihe hari urwango mu banyeshuri b’Abatutsi bize mu iseminali bagombaga kwicwa, aza kugaruka muri za 1974, aho yabaye Umunyamakuru wa Kinyamateka yakoze no muri  ORINFOR yaje no kuba umukozi wa Leta mu cyahoze ari Minijust na Minesupress kugeza 1991, nyuma gato yaho Inkontanyi zitereye  igihugu kuya 01 Ukwakira 1990. Hakorwa amaliste yo kwirukana abatutsi bose bari mu mirimo ya Leta.

Kameya yabaye  umwe mubashinze ishyaka PL, aho yaje no kuribera umunyamabanga mukuru [ Igice cya Lando] yishwe mw’ijoro ry’itariki ya 15 rishyira 16 Kamena 1994, akuwe muri Ste Famille i Kigali aho yari yarahungiye. Umugore we n’umwana we nabo bishwe kuya 19 Mata 1994. Umuryango we wose urimo Ise na bashibe  bari batuye i Saga  mu cyahoze ari Komini Kibayi nabo bose barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzira y’umusaraba Kameya yanyuzemo

Kameya yagombaga  gufungwa mu byitso, ariko amakuru ye twamenye ni uko ubwo ingabo za Habyarimana zatangiraga umukwabo wo gusaka mu ngo z’abatutsi no gufata ibyitso  kuya 4-5 Ukwakira 1990,Kameya yabaciye muri humye ahungira muri Concir ya Luxembourg yayoborwaga na Shamukiga bageze iwe baramubura bafata umwana mwishywa we yareraga [ Burasa Jean Gualbert wa Rushyashya y’ubu ]. Ariko nyuma aza kurekurwa kuko yari muto.

Kameya yaje gushinga Ikinyamakuru RWANDA RUSHYA muri 91, numero ya mbere ya RWANDA RUSHYA yari ifite umutwe w’inkuru  ivuga ngo ” Ninde uzitoragurira Abatutsi ” . RWANDA RUSHYA nicyo Kinyamakuru cyambere  cyerekeje mu birindiro by’Inkotanyi [ Byumba na Ruhengeri ] maze gisohora inkuru ivuga ngo “URwanda mu rundi” yarimo amafoto menshi y’Inkotanyi ku mulindi  no mu bice zari zarigaruriye n’Ikiganiro na Major Paul Kagame wari umugaba mukuru wa RPA. Iyi numero y’iki Kinyamakuru yarakunzwe cyane mu mujyi wa Kigali, kuko bamwe ni ubwambere bari babonye amafoto y’Inkotanyi. [iyi nkuru yakozwe n’umunyamakuru Joseph Mudatsikira]. Waje kwicwa nawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kameya yaje gufungwa bwa mbere muri gereza 1930, kubera guhishurira abasomyi  ba RWANDA RUSHYA iyicwa ry’Abagogwe muri 1992 n’itozwa ry’Interahamwe n’impunzi z’abarundi mu mpera za 92 no mu ntangiriro za 93. Aza kurekurwa ntarubanza kubera igitutu k’imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu ndetse n’igitutu cya Oposition y’amashyaka nka PL, PSD na MDR.

Uko urupfu rwe rwagenze

Kameya yari yarahungiye mu mazu ya  Kinyamateka, aho ivuriro ryo kwa Dr. Kanimba riri muri iki gihe, kuwa 13 Kamena yiriwe muri St Famille aho hagombaga gutangira igikorwa cyo guhererekanya impunzi zifuzaga kujya ku gice cy’Inkotanyi nizifuzaga kujya k’igice cya guverinoma kuri 14 mu gitondo cya 15 Kamena niho yagiye kureba Padiri Munyeshyaka Wenceslas ngo amushyire kuri liste y’abagombaga kujya ku igice cy’Inkotanyi, ahubwo Padiri ahamagaza abajandarume bamurindaga bamushyira uwari Konseye wa Rugenge Nyirabagenzi Odetta wari waramaze abantu.

Amakuru y’iyicwa rye, isaha n’ibindi ubizi cyane ni Padiri Munyeshyaka wayoboraga Paroisse st Famille kuko nibo bamuhaye interahamwe zimuzungurutsa Rond Point ya Kigali ngo asezere inkotanyi.

Konseye Nyirabagenzi Odette na Col Renzaho Tharcisse baje kwigamba urupfu rwe muri St Paul hagati y’itariki 15 na 16, ko Kameya yishwe ko kandi amanota yabonetse kuko yari yarabuze  igihe kinini nyuma bagiye kwiyakira muri Hotel PANAFRIKA barabyishimira.

Inkotanyi zari kuri CND ziyobowe na Jeneral Kayonga zakoze operation  yo kubohoza st Paul no kurokora abantu maze Major Jacob Tumwine n’igikundi cy’inkotanyi yari ayoboye zarokoye impunzi zisaga 900 zari muri st Paul mu ijoro rya 16-17  Kamena 1994, bukeye bwaho  interahamwe zabyukiye muri Ste Famille zihimura mu gitondo cy’itariki 17 zica abatutsi basaga 180.

2019-04-15
Editorial

IZINDI NKURU

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Administrator 26 Nov 2025
Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Bazeye na Abega basaba kujyanwa i Mutobo

Editorial 08 Apr 2019
Uko  Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Uko Ingabo z’u Rwanda ziri gusuzumwa uko umubiri wazo uhagaze

Editorial 21 Oct 2018
Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Burundi: Kiliziya Gaturika iravuga ko ibintu bikomeje kuba bibi mu gihe hitegurwa amatora mu mwaka utaha

Editorial 30 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa
POLITIKI

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Editorial 12 Jul 2018
Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Editorial 05 Aug 2018
Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo
Amakuru

Huye: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano rwasabwe kuzirikana inshingano zarwo

Editorial 08 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru