Akomoka mu cyahoze ari Komini Kibayi , ubu ni mu Karere ka Gisagara, Ise ni Rubwiriza Augustin wishwe muri Jenoside, amateka agaragaza ko aba bavuka mu bwoko bw’Abega, Kameya yize mu Iseminali nkuru ya Nyakibanda ubwo yiteguraga kuba umupadiri yaje guhungira muri Zaire anyuze i Birundi 1972, icyo gihe hari urwango mu banyeshuri b’Abatutsi bize mu iseminali bagombaga kwicwa, aza kugaruka muri za 1974, aho yabaye Umunyamakuru wa Kinyamateka yakoze no muri ORINFOR yaje no kuba umukozi wa Leta mu cyahoze ari Minijust na Minesupress kugeza 1991, nyuma gato yaho Inkontanyi zitereye igihugu kuya 01 Ukwakira 1990. Hakorwa amaliste yo kwirukana abatutsi bose bari mu mirimo ya Leta.
Kameya yabaye umwe mubashinze ishyaka PL, aho yaje no kuribera umunyamabanga mukuru [ Igice cya Lando] yishwe mw’ijoro ry’itariki ya 15 rishyira 16 Kamena 1994, akuwe muri Ste Famille i Kigali aho yari yarahungiye. Umugore we n’umwana we nabo bishwe kuya 19 Mata 1994. Umuryango we wose urimo Ise na bashibe bari batuye i Saga mu cyahoze ari Komini Kibayi nabo bose barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inzira y’umusaraba Kameya yanyuzemo
Kameya yagombaga gufungwa mu byitso, ariko amakuru ye twamenye ni uko ubwo ingabo za Habyarimana zatangiraga umukwabo wo gusaka mu ngo z’abatutsi no gufata ibyitso kuya 4-5 Ukwakira 1990,Kameya yabaciye muri humye ahungira muri Concir ya Luxembourg yayoborwaga na Shamukiga bageze iwe baramubura bafata umwana mwishywa we yareraga [ Burasa Jean Gualbert wa Rushyashya y’ubu ]. Ariko nyuma aza kurekurwa kuko yari muto.
Kameya yaje gushinga Ikinyamakuru RWANDA RUSHYA muri 91, numero ya mbere ya RWANDA RUSHYA yari ifite umutwe w’inkuru ivuga ngo ” Ninde uzitoragurira Abatutsi ” . RWANDA RUSHYA nicyo Kinyamakuru cyambere cyerekeje mu birindiro by’Inkotanyi [ Byumba na Ruhengeri ] maze gisohora inkuru ivuga ngo “URwanda mu rundi” yarimo amafoto menshi y’Inkotanyi ku mulindi no mu bice zari zarigaruriye n’Ikiganiro na Major Paul Kagame wari umugaba mukuru wa RPA. Iyi numero y’iki Kinyamakuru yarakunzwe cyane mu mujyi wa Kigali, kuko bamwe ni ubwambere bari babonye amafoto y’Inkotanyi. [iyi nkuru yakozwe n’umunyamakuru Joseph Mudatsikira]. Waje kwicwa nawe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kameya yaje gufungwa bwa mbere muri gereza 1930, kubera guhishurira abasomyi ba RWANDA RUSHYA iyicwa ry’Abagogwe muri 1992 n’itozwa ry’Interahamwe n’impunzi z’abarundi mu mpera za 92 no mu ntangiriro za 93. Aza kurekurwa ntarubanza kubera igitutu k’imiryango mpuzamahanga irengera ikiremwa muntu ndetse n’igitutu cya Oposition y’amashyaka nka PL, PSD na MDR.
Uko urupfu rwe rwagenze
Kameya yari yarahungiye mu mazu ya Kinyamateka, aho ivuriro ryo kwa Dr. Kanimba riri muri iki gihe, kuwa 13 Kamena yiriwe muri St Famille aho hagombaga gutangira igikorwa cyo guhererekanya impunzi zifuzaga kujya ku gice cy’Inkotanyi nizifuzaga kujya k’igice cya guverinoma kuri 14 mu gitondo cya 15 Kamena niho yagiye kureba Padiri Munyeshyaka Wenceslas ngo amushyire kuri liste y’abagombaga kujya ku igice cy’Inkotanyi, ahubwo Padiri ahamagaza abajandarume bamurindaga bamushyira uwari Konseye wa Rugenge Nyirabagenzi Odetta wari waramaze abantu.
Amakuru y’iyicwa rye, isaha n’ibindi ubizi cyane ni Padiri Munyeshyaka wayoboraga Paroisse st Famille kuko nibo bamuhaye interahamwe zimuzungurutsa Rond Point ya Kigali ngo asezere inkotanyi.
Konseye Nyirabagenzi Odette na Col Renzaho Tharcisse baje kwigamba urupfu rwe muri St Paul hagati y’itariki 15 na 16, ko Kameya yishwe ko kandi amanota yabonetse kuko yari yarabuze igihe kinini nyuma bagiye kwiyakira muri Hotel PANAFRIKA barabyishimira.
Inkotanyi zari kuri CND ziyobowe na Jeneral Kayonga zakoze operation yo kubohoza st Paul no kurokora abantu maze Major Jacob Tumwine n’igikundi cy’inkotanyi yari ayoboye zarokoye impunzi zisaga 900 zari muri st Paul mu ijoro rya 16-17 Kamena 1994, bukeye bwaho interahamwe zabyukiye muri Ste Famille zihimura mu gitondo cy’itariki 17 zica abatutsi basaga 180.