Perezida Paul Kagame yasabye Umunya-Pologne wamubajije uko afata abamuvuga ko ayoboza igitugu, kwibariza Abanyarwanda icyo batekereza, nyuma akibonera igisubizo.
Uyu Munya-Pologne yaje mu Rwanda hari byinshi bibi asoma ku gihugu, ariko atungurwa n’ibyiza yahasanze.
Wendy Skorupski n’umuryango we bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira, ifoto yashyize kuri Twitter ye igaragaza Hotel des Milles Colllines, yagarutsweho muri filimi Hotel Rwanda, ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Skorupski avuga ko hari amateka n’amakuru mabi menshi yagiye akura kuri internet ubwo yabaga ashaka kumenya u Rwanda, ariko kuhigerera byahise bihindura byinshi ku mitekerereze ye, ari nayo mpamvu yifuje kugira icyo abaza Perezida Kagame.
Skorupski ukora mu ishuri rya British International School mu mujyi wa Kabiri muri Pologne, Kraków, yagaragaje ko nyuma yo kugera muri Kigali, we n’umuryango , banyuzwe n’ibyishimo biharangwa n’ubwiza bwaho.
Umunya-Pologne Wendy Skorupski
Nyuma yo gushyira kuri Twitter ifoto igaragaza Ikiyaga cya Kivu yafatiye mu musozi hagati, kuri uyu wa Gatandatu, yahise yandikaho ati ‘‘LakeKivu Rwanda – igihugu cyiza gifite n’abantu beza cyane. Biragoye kwiyumvisha ibintu byaberaga hano mu myaka 22 ishize.’’
Yakomeje abaza Perezida Kagame ati “Paul Kagame twanyuzwe cyane n’igihugu cyanyu. Ni iki mubwira abantu batekereza ko imiyoborere yanyu ari iy’abanyagitugu?’’
Perezida Kagame nawe yahise amusubiza ati “Ntutinye kuzenguruka mu gihugu hose ugenda ubaza… ubundi ufate umwanzuro ku gikwiye kwizerwa! Utekereza iki ku bavuga ibinyuranye nabyo?’’
Perezida Paul Kagame
Muri icyo kiganiro, uwitwa Mbayisha Philemon we yagize ati “niba kuyoboza igitugu bishobora kongera guhuza umuryango wari waracitsemo ibice, bikongerera ubushobozi abagore n’urubyiruko, ndabishyigikiye.”
Skorupski yahise asubiza ko bemeranya, kuko u “Rwanda ari igihugu gifite umwihariko ko cyageze ku bintu bifatika nubwo cyari gifite inzitizi zihariye.’’
Abantu banyuranye basabye Wendy M. Skorupski kwitegereza byinshi ku gihugu akajyanira ubutumwa abarwanya uko u Rwanda ruyobowe, nawe ubwe akaza agakorera mu Rwanda nk’igihugu cyorohereje abakora ubucuruzi, kikaba cyiza ku mwanya wa kabiri muri Afurika.
Source: Igihe.com