Amakuru yizewe arahamya ko abacancuro 100 b’Abarusiya bibumbiye mu cyitwa”WAGNER Group”, bamaze gusesekara i Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyarugu, bakaba bari kumwe n’ Abafaransa 103, bahoze mu butumwa bw’ingabo z’Ubufaransa hirya no hino ku isi, ubu bakaba barabaye abacancuro.
Ni nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Ingabo muri Kongo, Gibert KABANDA yagiriye mu Burusiya muri Kanama uyu mwaka wa 2022, bikavugwa ko yagenzwaga no gushaka abacancuro bo muri icyo gihugu, ngo baze gufasha Kongo guhangana n’umutwe wa M23, none inkuru ibaye impamo.
Nyamara mu kiganiro yagiranye na Financial Times ubwo yari mu Bwongereza mu Kwakira uyu mwaka, Perezida Tshisekedi yarirenze ararahira, avuga ko igihugu cye kidashobora gukorana n’abacancuro. Uyu ni wa muco w’ikinyoma wokamye ubutegetsi bwe.
Perezida Tshisekedi rero yiyambaje abacancuro kuko azi neza ko igisirikari cye nta bushobozi gifite bwo kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu. Yifashishije imitwe y’abajenosideri irimo FDLR ariko biba iby’ubusa, umutwe wa M23 ukomeza kubakubita iz’akabwana. Biragaragara kandi ko ba basore n’inkumi 3.000 ngo baherutse gushyirwa mu gisirikari cya Kongo nta musaruro bitezweho, nk’uko ntawo bakuru babo bigeze batanga.
Mu guhuruza abacancuro, ubutegetsi bwa Tshisekedi busuzuguye bidasubirwaho Abakuru b’ibihugu byo mu karere k’Afrika y’uburasirazuba, bohereje ingabo gushakisha uko ibintu byasubira mu buryo mu burasirazuba bwa Kongo.
Imyanzuro y’inama zabereye i Naïrobi muri Kenya na Luanda muri Angola, yasabye impande zishyamiranye kurangiza ikibazo mu nzira ya politiki, nayo Perezida Tshisekedi ayihinduye ubusa, ahitamo inzira ya gisirikari kandi byaragaragaye ko ntacyo yakemura.
Mu gihe tariki 23 Ukuboza uyu mwaka umutwe wa M23 wagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa imyanzuro ya Luanda na Naïrobi, ubwo yarekuraga agace ka Kibumba wari warigaruriye, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwo nta kintu na kimwe burakora ngo bwerekane ubushake bwo kurangiza intambara mu mahoro ahubwo burazana abacancuro bo gusubiza ibintu irudubi.
Leta ya Tshisekedi yakomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uw’abajenosideri wa FDLR, nyamara iyo myanzuro yarategekaga ko imitwe yose ishyira intwaro hasi, iy’abanyamahanga igasubira mu bihugu ikomokamo.
Ubutegetsi bwa Tshisekedi kandi bwakomeje imvugo ibiba urwango, bituma Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by’umwihariko Abatusi, bakomeza kwicwa ibyabo bikomeza kwangizwa.
Gukomeza kurunda abantu bitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo, hasanzwe imitwe yitwara gisirikari itabarika, ni nko kumena peteroli mu muriro. Uko biyongera ni nako intwaro ziyongera mu baturage, ubugizi bwa nabi nabwo bugakaza umurego, cyane cyane ko ubutegetsi nta bushake, nta n’ubushobozi bwo gukumira ibikorwa by’urugomo.
Ibi byose rero ni ibimenyetso byerekana ko amahoro muri kongo akiri kure nk’ukwezi, kuko na ba nyir’ibibazo bashaka ko bihoraho ubuziraherezo.
Urebe kandi, aho kwamagana Tshisekedi udashaka ko intambara irangira binyize mu nzira y’ibiganiro, kugeza ubwo aroha abacancuro mu baturage, ejo uzumva hari abahimbahimba ibirego bagereka ku Rwanda. Ibyabo byaravumbuwe ariko, icyo bagamije ni ukuyobya ubutegetsi bwa Kongo bayihisha ukuri, kugirango intambara ikomeze, abo ba rusaruriramunduru nabo bakomeze bisahurire.