• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Kwizera Olivier wari uherutse gusezera kuri ruhago yatangaje ko ayigarutsemo ahita yitabazwa mu ikipe y’igihugu yitegura guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi cya 2022

Editorial 13 Aug 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu buryo butunguranye, ubwo hari ku itariki ya 22 Nyakanga 2021, nibwo umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Olivier Kwizera yafashe icyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru, gusa uyu yamaze kwisubiraho agaruka muri ruhago ndetse kandi anagaragara ku rutonde rw’Amavubi agiye kwitegura imikino ibiri yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi aho mu kwezi gutaha azakina na Mali ndetse na Kenya.

Uyu munyezamu abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Kanama 2021 yanditse ubutumwa avuga ko yisubiyeho ku cyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru.

Kwizera yagize ati “Nyuma yo kubitekerezaho neza, nahisemo kugaruka. Nizera ko ngifite byinshi byo gutanga mu kibuga ndetse no hanze yacyo, mfite byinshi kandi byo gutanga no ku rwego rw’amakipe ya hano ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Nshimishijwe cyane n’ubutumwa bw’inkunga nabonye.”

Yakomeje agira ati “Hari byinshi nakoze bitashimishije society nyarwanda gusa ndabizeza ko bitazasubira ukundi, mwarakoze ku rukundo mwakomeje kungaragariza muri uri rugendo kuva ntangiye gukina umupira w’amaguru.”

Uyu munyezamu Kwizera akaba yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 39 umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mupira w’Amaguru Mashami Vincent yahamagaye rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.

Amavubi yahamagawe azahakina na Mali tariki ya 3 Nzeri 2021 bakinire muri Maroc, nyuma yongere gukina na Kenya.

Kwizera Olivier yasezeye ku mupira w’amaguru nyuma yaho yari aherutse gukatirwa n’urukiko rwa Kicukiro igihano kingana n’umwaka umwe usubitse, akaba yararegwaga gukoresha ibibyabwenge.

Nyuma yo kugaruka muri ruhago, uyu munyezamu aracyafite amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports gusa kandi hari amakuru avugwa ko uyu mukinnyi yifuzwaga n’ikipe ya APR FC nyuma yaho iheruka gutandukana n’uwari umunyezamu wayo Rwabugiri Umar, ku rundi ruhande ariko ntakintu ikipe ya APR FC iratangaza niba koko izakoresha uyu mukinnyi mu mwaka utaha w’imikino.

Olivier ni umwe mu bakinnyi bafite impano y’umupira w’amaguru ahanini yayihuje no guca mu makipe yigisha uyu mukino, aha twavuga ko yazamukiye mu ikipe y’ Isonga FC, Vision FC, APR FC, Bugesera FC, Gasogi United ndetse na Rayon Sports, uyu mukinnyi kandi yakiniye , Free State Stars yo muri Africa y’Epfo ndetse na Mthatha Bucks yo muri icyo gihugu.

2021-08-13
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni yishimiye kuburyo bukomeye Charly na Nina arabaramutsa mu bukwe abaha na envelope

Museveni yishimiye kuburyo bukomeye Charly na Nina arabaramutsa mu bukwe abaha na envelope

Editorial 03 Sep 2017
Mujonjora ryibanze ryo gutoranya nyampinga 2016 i Musanze hatambutse batanu

Mujonjora ryibanze ryo gutoranya nyampinga 2016 i Musanze hatambutse batanu

Editorial 09 Jan 2016
Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Iya 18 Gicurasi 1994: Radio Muhabura yabwiye abihishe muri Kigali kujya aho FPR igenzura

Editorial 17 May 2018
Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Editorial 09 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho
UBUKUNGU

Ikigo cyo mu Rwanda kigiye gushora miliyoni 100$ mu gukora telefoni zigezweho

Editorial 28 Oct 2018
Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’
UBUKUNGU

Impamvu BNR yasheshe Ikigo cy’Imari ‘CAF Isonga Ltd’

Editorial 07 Sep 2019
Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.
Amakuru

Nyuma y’imyaka 6 adahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yisanze ku rutonde rw’abakinnyi 26 bitegura Euro 2020.

Editorial 19 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru