Taliki ya 28 Nzeri 2016, urwego rwa leta zunze ubumwe bw’Amerika rushinzwe umutekano imbere mugihugu rurashyikiriza u Rwanda Dr Leopold Munyakazi ngo akurikiranweho ibyaha bya jenoside yakoreye mu Rwanda.
Munyakazi yari amaze iminsi mu maboko y’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho amaze igihe yarahungiye ariko akaba yarimwe ibyangombwa by’ubuhungiro kuko zitanyuzwe n’impamvu yatangaga.
Uyu mugabo w’imyaka 65 ni umunyarwanda wahungiye ubutabera mu gihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika mu 2004. Icyo gihe yari amaze igihe gito arekuwe by’agateganyo n’inzego z’ubutabera z’ u Rwanda mu gihe iperereza ku byaha ashinjwa ryari rikomeje ariko yaje guca mu rihumye inzego arahunga.
Muri 2008 ubushinjacyaha bw’ u Rwanda bwatanze impapuro zisaba ko yatabwa muri yombi ndetse muri 2009 aza gufatwa bwa mbere atangira gukorwaho iperereza muri Amerika akurikiranyweho Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cy’ibasiye inyoko muntu, kwica bitsemba imbaga ndetse n’ibindi byaha bisanzwe nko kurema umutwe w’abagizi ba nabi no guhakana no gupfobya Jenoside.
Mu 2006, Munyakazi yatanze ikiganiro muri kaminuza imwe yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yavuze ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ahubwo habayeho intambara hagati y’impande ebyiri zarwaniraga ubutegetsi.
Ibyaha uyu mwarimu w’ururimi rw’igifaransa akurikiranyweho, ubushinjacyaha buvuga ko byakorewe ahitwa Kanzenze mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.
Dr Leopold Munyakazi
Iki cyemezo gikomeje kuvugisha benshi mu gatsiko karwanya u Rwanda kari kamaze igihe gashakisha impamvu zo kuburizamo icyemezo zy’Amerika cyo kohereza Leopold kuburanishiirzwa mu gihugu yakoreyemo ibyaha.
Cyiza Davidson