• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Leta ya Kongo ku rugamba byayicikanye, Perezida Tshisekedi agafunga umuhisi n’umugenzi ngo ni ibyitso by’u Rwanda

Editorial 13 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ubundi ikikubwira umuntu uzatsindwa intambara, ntamenya umwanzi we nyawe n’impamvu zatumye afata intwaro. Uku niko bimeze kuri Leta ya Perezida Tshisekedi, yitiranya u Rwanda n’abayirwanya, ntinagire ubushake cyangwa ubushobozi bwo kumva intandaro y’ibibazo.

Byari bisanzwe ko iyo umutwe wa M23 umukubise ikibatsi cy’umuriro Tshisekedi avuza induru ngo ni u Rwanda rubiri inyuma. Yarasakuje amahanga amuhindura umurwayi wo mu mutwe, ahubwo amugira inama yo gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro, irimo na M23. Yabyimye amatwi, ahitamo inzira y’intambara none nayo arimo kuyitsindwa.

Perezida Tshisekedi yabuze ayo acira n’ayo amira, ashaka uwo yegekaho umusaraba umuremereye. Nguko uko yibasira Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’abatutsi, abica, abafungira ubusa, abangiriza n’imitungo, harimo no kubarira inka. Ni ingengabitekerezo ya Jenoside asangiye na ba rukarabankaba bo muri FDLR, dore ko aribo nkoramutima asigaranye.

Ibi Leta ya Tshisekedi yasanze bidahagije kuko bitahagaritse umuvuduko wa M23, atangira guhiga “ibyitso” ngo bikorana n’u Rwanda, neza neza nk’uko ubutegetsi bwa Yuvenali bwabigenje ubwo bwari busumbirijwe ku rugamba na FPR-Inkotanyi. Gutoteza no kwica Abatutsi n’abatari bashyigikiye politiki y’akazu ntibyabujije ingoma ya Habyarimana guhirima. No kwa Tshisekedi biraca amarenga!

Tukiri kuri ibyo byo guhiga bukware”ibyitso”, ubu inkuru ivugwa muri Kongo ni ifungwa rya Freddy Kangudia na Didier Baitopla bari abakozi bakuru mu biro bya Perezida Tshisekedi, bakaba bashinjwa gukorana n’u Rwanda.

Amakuru yizewe kandi aravuga ko uwitwa Jean-Claude Ekolomba Ibalanky wari uhagarariye leta ya Kongo mu biganiro by’amahoro bya Nairobi, yabujijwe gusohoka mu gihugu ndetse ngo akaba yaba yamaze no gutabwa muri yombi. Aba bose bakurikiranyweho “gusohora amabanga y’igihugu no kuyaha u Rwanda”.

Igisiga cy’urwara rurerure cyimena inda. Ngaho Tshisekedi nakomeze yimareho amaboko, amaherezo ubwo buhubutsi azabwicuza.

Mu gihe Perezida Tshisekedi ahugiye mu guhiga”ibyitso by’u Rwanda”, ku rugamba ibintu bikomeje kumucikana.

Nyuma y’aho yifotoreje ngo yazanye indege kabuhariwe mu kurwana, kandi mu by’ukuri ari ukurangaza abaturage, umutwe wa M23 umaze kwigarurira utundi duce. Amakuru ava muri Kivu y’Amajyaruguru arahamya ko kuva tariki 09 Ugushyingo 2022, abarwanyi ba M23 bigaruriye Kanyarucinya, Kamahoro na Kibumba, uduce turi mu bilometero bike cyane uvuye mu mujyi wa Goma, n’umupaka wa Kabuhanga uhuza Kongo n’u Rwanda. Utu duce turaza twiyongera kuri Bunagana, Centre ya Rutshuru, Kiwanja, Rumangabo n’utundi twinshi tugenzurwa na M23 kuva mu mezi make ashize.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na M23 ejo tariki 12 Ugushyingo, riravuga ko uwo mutwe washoboye gusenya ibimodoka by’intambara byinshi by’ingabo za Leta, ndetse unashimangira ko Leta ya Kongo nidahagarika kurasa ahatuwe n’abaturage b’abasivili ”….M23 izajya gufata aho indege n’ibindi bitwaro bihagurukira”, ni ukuvuga mu mujyi wa Goma.

Aho ibyo muri kongo birushirizaho kujya habi, ni uko usanga nta mukuru urusha abandi gushishoza, ngo atange inama yatuma igihugu kidakomeza kwerekeza mu manga. Dore nk’ubu kuwa gatatu ushize, abasenyeri gatolika muri Kongo basohoye itangazo ryemeza ko u Rwanda na Uganda ari byo bihungabanya umutekano wa Kongo, ngo bigamije gusahura ubukungu bwayo. Nyamara iyo baza kureka ubufana no gushyushya abaturage umutwe, ahubwo bagakoresha umutima ushyira mu gaciro, bari gusaba ko imirwano ihagarara, Abanyekongo bakayoboka inzira y’imishyikirano nk’uko badasiba kubigirwamo inama.

Ukwanga atiretse agira ati”ngo turwane”.

 

 

2022-11-13
Editorial

IZINDI NKURU

Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?

Ruswa ivuza ubuhuha mu nteko Ishinga Amategeko y’Abanyaburayi, yaba ariyo ituma bamwe mu badepite bayo bikoma u Rwanda?

Editorial 12 Dec 2022
Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Ikipe ya AS Kigali ndetse na Police FC zabimburiye andi makipe guhabwa uburenganzira bwo gutangira imyitozo bitegura gusubukura shampiyona y’u Rwanda ya 2020-2021

Editorial 02 Apr 2021
Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Burundi: Imirwano hagati y’abasirikare n’abapolisi yakomerekeyemo bane

Editorial 03 Nov 2017
REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

REG Women Basketball Club yasinyishije abakinnyi batatu barimo Feza Ebengo wakiniraga ikipe ya The Hoops Rwanda

Editorial 16 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasesekaye  muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasesekaye muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Editorial 10 Oct 2018
Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.
Amakuru

Uganda yagombye gushyikirizwa ubutabera mpuzamahanga kubera  abasirikari bayo bafatanya n’ inyeshyamba kurwanya ingabo za Loni no kwica inzirakarengane muri Repubulika ya Santrafrika.

Editorial 11 Jan 2021
– Akumiro!  Uganda yahindutse intara ya RNC
INKURU NYAMUKURU

– Akumiro! Uganda yahindutse intara ya RNC

Editorial 22 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru