Kuri uyu wa mbere, tariki 16 Kanama 2021, Leta ya Uganda yongeye gusohora ikinamico yasekeje benshi, ubwo yatangazaga ko ngo hari Abanyarwanda 4 bafatiwe ahitwa Kyazanga muri district ya Lwengo mu bikorwa by’ubutas
Icyangaje ababonye iyi kinamico mbi, bibajije ukuntu Leta ya Uganda yafashe “abagizi ba nabi b’Abanyarwanda”, iminsi igashira ari 4 ntacyo inzego zayo z’umutekano zitangaje, ahubwo igategereza ko byandikwa mu kinyamakuru cyitwa “softpower News”, bizwi ko gikorera mu kwaha kwa Gen Abel Kandiho utegeka CMI, rya bagiro rikorerwamo iyicarubozo ku Banyarwanda . Ibi biragaragaza neza ko ibi birego ari ibipapirano, hagamijwe gusa gukomeza guharabika uRwanda, no guhohotera Abanyarwanda b’inzirakarengane bari muri Uganda.
Mu bimenyetso ngo bigaragaza ko abafashwe ari intasi z’uRwanda, ni indangamuntu y’uwitwa Justin Mugabo n’ikarita ye imusezerera mu ngabo z’u Rwanda, ndetse n’indangamuntu y’umugore we, Uwimana Egiddie, Nta kintu na kimwe kigaragaza aho aba bantu bahuriye n’inzego z’iperereza z’uRwanda, uretse ibitekerezo bya Gen Kandiho na shebuja Museveni.
Muri Uganda ndetse no mu bihugu byinshi hagenda, hanatuye Abanyarwanda benshi barimo n’abasezerewe mu ngabo, kimwe n’uko mu Rwanda hari abahoze mu gisirikari cya Uganda, Ibyo se bibagira intasi z’igihugu iki n’iki, ku buryo bahohoterwa nta kindi na kimwe kibahamya icyaha?
Abanyarwanda b’inzirakarengane bari muri Uganda ku mpamvu zinyuranye, zirimo z’ubucuruzi no gusura inshuti n’abavandimwe, dore ko hari n’abavukiye muri icyo gihugu kubera amateka, bakaba bakinafiteyo imiryango.
Ni ibisanzwe kandi ku bihugu by’ibituranyi, aho usanga abaturage bagenderana, bagahahirana, yemwe bakanashyingirana. Ibyo ni nabyo bituma bitwaza ibibaranga nk’indangamuntu, kuko ntacyo baba bikeka.
Hari Abanyarwanda ibyegera bya Perezida Museveni, birangajwe imbere na Gen Kandiho, bishishikariza abandi kwinjira mu mitwe y’iterabwoba nka RNC, FDLR n’indi ishyigikiwe na Leta ya Uganda. Ababyemeye bagiye kubonera akaga mu ntambara batazigera batsinda. Abatarapfuye bafashwe mpiri, abandi bari mu buzima butari ubwa kimuntu mu mashyamba ya Kongo.
Abenshi ariko ni abanze kwishora mu mugambi mubisha wo kugambanira igihugu cyabo cy’uRwanda, cyane ko n’ababyemeye bitabaguye amahoro. Abo bateye utwatsi ibyifuzo bya Museveni rero ni aba bahimbirwa ibyaha by’ubutasi, bagakorerwa iyicarubozo rya kinyamaswa: Kwicwa, gukubitwa, gufungirwa ahantu hadakwiye ikiremwamuntu ndetse hatazwi, gucuzwa utwabo, mbere y’uko bajugunywa ku mupaka w’uRwanda, nta n’urubanza rubaye ngo rugaragaze ibyaha byabo.
Uretse ko binabangamiye uburenganzira bwa muntu, binanyuranyije n’amahame y’Umuryango w’ Ibihugu b’Afrika y’Uburasirazuba, ateganya iby’urujya n’uruza n’ubuhahirane hagati y’abaturage bo muri uwo muryango, kandi bigakorwa mu mudendezo.
Uko iminsi ihita ubutegetsi bwa Perezida Museveni burarushaho kurebwa nabi cyane, haba mu mahanga, haba n’imbere mu gihugu kubera ruswa no guhohotera abaturage batabwishimiye, Mu kurangaza Abagande rero, Museveni n’ibyegera bye bagerageza gushaka uwo bashinja kuba nyirabayazana w’ibibazo byabo. Ishyari n’ubugome bafitiye uRwanda nibyo bibashora mu makinamico y’urukozasoni, nubwo abanya Uganda n’isi yoze bamaze kubitahura
Bisanzwe bizwe ko Perezida Museveni ari kabuhariwe mu kubeshya, ariko ibinyoma avuga ku Rwanda byo biranyagisha, Abakimufitiye agatima nyamara bamwibutse ko kugambanira u Rwanda buri gihe bigaruka nyirabyo.