Mu gihe Leta ya Uganda yahawe igihe cyo kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’amashyaka arwanya u Rwanda, nkuko byasabwe n’abahuza bo muri Kongo Kinshasa na Angola, iki gihugu ntacyo gikora ahubwo kirarushaho gukorera bamwe bo muri iyo mitwe ubuvugizi mu kubakundisha abaturage ba Uganda berekana ko ari abantu beza. Ibi byagaragajwe n’inkunga Tribert Rujugiro yageneye icyo gihugu binyuze mu ruganda rw’itabi ahafite.
Urwo ruganda rutunganya itabi rw’umuterankunga wa RNC, Tribert Rujugiro yahaye inkunga igihugu cya Uganda ingana na miliyoni 250 z’amashilingi ya Uganda yo kurwanya icyorezo cya Corona Virus. Umuryango wa Museveni ukaba ufitemo imigabane muri uru ruganda cyane cyane murumuna we Salim Saleh. Ibi kandi byagaragaje umubano udasanzwe n’ipfundo riri hagati ya Leta ya Uganda na RNC, umutwe w’iterabwoba ukuriwe na Kayumba Nyamwasa.
RNC mu bikorwa byayo bya buri munsi yagiye iterwa inkunga na Rujugiro, ariko byamenyekanye cyane ubwo Robert Higiro na David Himbara bajyaga mu Nteko ishinga Amategeko y’Amerika bikaza kumenyekana ko hari ikigo bita Podesta Group bishyuye amadorali ibihumbi 440 ngo kibafashe kugera muri iyo Nteko, bikaza kugaragara ko ari Tribert Rujugiro wari wayantanze. RNC ikorana ku mugaragaro n’inzego zishinzwe umutekano muri Uganda; abaterankunga ni bamwe nkuko bigaragazwa niyi nkunga Rujugiro yateye Uganda.
Ikindi ni ukugirango ashinge imizi muri Uganda akundwe n’abaturage kuko ahari kubera ikimenyane ndetse na ruswa iranga ubucuruzi bwo mu muryango wa Perezida Museveni. Mu rwego rwo kwikundisha kubanya Uganda icyabanje gukorwa ni ugusura uru ruganda ndetse no guha ijambo abo muri RNC mu binyamakuru bya Uganda.
Umwaka wa 2019, watangiranye ingufu nyinshi mu itangazamakuru rya Uganda, rishyira imbaraga mu gusigiriza imigambi mibi yose icurwa igamije kugirira nabi u Rwanda, ndetse ibikorwa by’abayiri inyuma bigahabwa isura yo kujijisha abaturage. Mu mezi atatu ya mbere, nta munsi w’ubusa hatandikwaga cyangwa ngo hatangazwe inkuru ivuga ku byiza n’ibigwi bya Kayumba Nyamwasa na Rujugiro Tribert, maze Himbara David ahindurwa umusesenguzi ku bukungu bw’u Rwanda.
Ibi byose byagirwagamo uruhare na CMI, yasabye ibinyamakuru bikomeye birimo New Vision, NTV na The East African gutangaza inkuru zigaragaza neza Rujugiro n’Umutwe wa RNC. Ku wa 26 Werurwe 2019, itsinda ry’abanyamakuru ba New Vision, The East African na NTV ryagiye mu gace ka Arua gutara inkuru zivuga ku ruganda rw’itabi rwa Rujugiro ruri muri ako gace. Uru rugendo rwo muri Arua rwari rugamije kugaragaza isura nziza ya Rujugiro nk’umugabo utikubira, ufite uruganda rw’itabi rwitwa Meridien Tobacco Company rwahinduye ubuzima bw’abaturage bo muri ako gace by’umwihariko abahinzi b’itabi.
Umuvandimwe wa Perezida Museveni, Salim Saleh, ni umwe mu bafitemo imigabane muri urwo ruganda. Usibye Rujugiro, New Vision yanditse inkuru ndende zivuga kuri Kayumba Nyamwasa, ibigwi bye mu gisirikare, ndetse imuha n’umwanya munini mu kuvuga nabi abayobozi bakuru b’u Rwanda.
David Himbara wavuye mu Rwanda atorotse nyuma y’amakosa uruhuri nawe yahawe ikiganiro n’ibinyamakuru birimo New vision mu gihe asanzwe mu bahuza CMI, n’ibikorwa bya RNC na Rujugiro muri Uganda. Mu kiganiro n’Umunyamakuru wa New Vision, Charles Etukuri, Himbara yamusabye umwanya uhagije wo kwandika inkuru zivuga ku Rwanda n’ubukungu bwarwo. Himbara muri izo nkuru zose ntiyihanganiye kunenga u Rwanda kugeza ubwo yakoze igereranya maze akavuga ko “U Rwanda ari nk’umubu, imbere ya Uganda imeze nk’inzovu.’’ Nyuma y’amasezerano ya Luanda ndetse n’inama zitandukanye zagiye ziyakurikira, zisaba Leta ya Uganda kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, biragaraga ko ntacyo bibwiye Uganda, ahubwo ikomeje kubakorera ubuvugizi.