• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti

Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo wabonetse umanitswe mu giti

Editorial 07 Feb 2020 HIRYA NO HINO

Leta ya Uganda yashyikirije u Rwanda mu buryo butunguranye umurambo w’umuturage warwo witwa Gasore Semukanya wabonetse mu ishyamba rya Uganda umanitswe mu giti, kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu y’urupfu rwe.

Kiri uyu wa Kane ahagana saa mbiri z’ijoro nibwo itsinda ry’abanya-Uganda, bari barangajwe imbere n’abapolisi bo muri iki gihugu bashyikirije uyu murambo itsinda ry’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda, bakora uyu murambo, ujyanwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma.

Mu buhamya bwatanzwe na bamwe bo mu muryango we, bavuga ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umuvandimwe wabo, ariko bagasanga ko hakorwa iperereza ku mpamvu y’uru rupfu.

Iyamuremye Vincent murumuna wa nyakwigendera yagize ati” Amakuru y’umuvandimwe wacu twayamenye kuwa Kabiri saa Kenda z’umugoroba, tuyamenyeshejwe na babyara bacu babayo. Twaratunguwe pe! Gusa twifuza ko hakorwa iperereza ku bihugu byombi tukamenga iby’uru rupfu”.

Nyirandagijimana Justine na we yagize ati ” Uyu nyakwigendera yari yaraye kwa mama umubereye mubyara we, bukeye mu gitondo cyo kuwa Mbere baramubura. Babaza abo mu Rwanda babasubiza ko ntawahageze, tumubura gutyo, bukeye kuwa Kabiri nyura mu isantere ntuyemo yitwa ku Disi, numva bavuga ngo hari umuntu wabonetse mu ishyamba amanitse mu giti yapfuye sinabyitaho”.

“Ntituzi icyamwishe isuzuma ry’abaganga niryo rizabitumenyesha kuko n’ubwo yajyanywe kwa muganga ntibatumenyesheje ibyavuye mu isuzuma rya muganga”.

Ubwo itangazamakuru ryageragezaga kuvugana n’abahagarariye Uganda banze kurivugisha.

Bavuze ko abashaka kumenya icyishe nyakwigendera bagisanga muri raporo ya muganga.

Abo bayobozi ku ruhande rwa Uganda, bahatirizaga abo mu Rwanda ngo umurambo bawushyikirize ba nyira wo aho kubanza kujya kuwusuzuma.

Uyu nyakwigendera Gasore Semukanya, asize umugore n’abana batanu, batuye mu Murenge wa Kinyababa, Akarere ka Burera.

Uyu abaye umwe mu baturage b’Abanyarwanda bamaze kugwa muri Uganda mu buryo bw’amayobera, nyuma y’igihe abanyarwanda batotezwa, bakorerwa iyicarubozo muri iki gihugu.

Umurambo wa Gasore wagejejwe mu Rwanda mu masaha y’ijoro

Bivugwa ko umurambo wa Gasore wasanzwe umanitse mu giti mu ishyamba ryo muri Uganda

Imbangukiragutabara yajyanye umurambo wa Gasore ku buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri

2020-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF

RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF

Editorial 08 Mar 2018
Diamond wari umaze iminsi avuma Leta, yabonanye na Perezida Magufuli

Diamond wari umaze iminsi avuma Leta, yabonanye na Perezida Magufuli

Editorial 05 Apr 2018
Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Bugesera: Ababyeyi barasabwa Kurushaho Kuganiriza Abana babo Ubuzima Bw’imyororokere hagamijwe Gukumira Inda zitateguwe

Editorial 30 Nov 2021
Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Cibitoke: Umuganga yasambanyije umugore wari uri ku bise

Editorial 05 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe
Mu Mahanga

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Editorial 07 Feb 2018
Mushikiwabo yagaragaje isomo Abanyarwanda bakuye mu matora yo muri Amerika
Mu Mahanga

Mushikiwabo yagaragaje isomo Abanyarwanda bakuye mu matora yo muri Amerika

Editorial 10 Nov 2016
Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe
HIRYA NO HINO

Perezida Kagame yishimiye ko mugenzi we Ali Bongo wa Gabon yorohewe

Editorial 11 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru