Leta ya Uganda yahakanye amakuru avuga ko hari Abarundi baba bafite ibyangombwa by’inzira yangira kwinjira muri iki gihugu, ikemeza ko hari Abanyarwanda baherutse kwirukanwa ariko bitari ku bw’impamvu zo kuba badafite ibyangombwa.
Uwungirije umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, Poly Namaye yemera ko hari umukozi wa MTN Uganda w’Umunyarwandakazi uherutse kwirukanwa hamwe n’umufaransa, ndetse ko hari n’abandi banyarwanda basaga 20 birukanwe. Agashimangira ko batarebwa no kuba hari ibyangombwa baburaga.
Yagize ati “Yari umukozi wa MTN Uganda wo mu Rwanda hamwe n’undi wo mu Bufaransa, rero si u Rwanda gusa cyangwa u Bufaransa turimo tuvuga hano,…”.
Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru amubajije ku bandi banyarwanda bagera kuri 22 baba baherutse kwirukanwa muri Uganda mu cyumweru gishize, yavuze ko atari uko bari bahari badafite ibyangombwa.
Yagize ati “Njyewe sinavuga ko abongabo barebwaga n’icyo kibazo cyo kwinjira cyangwa kuguma mu gihugu badakurikije amategeko, ahubwo hari izindi mpamvu zatumye bataha, ibyo sinabyemeza”.
Agarutse ku kibazo cy’Abarundi, yagize ati “Abaje ari benshi nk’uko, baca mu nzira zizwi bazanwe n’ibikorwa byabo ariko hari n’abaca ahatazwi ugasanga bigumiye hano bidaciye mu mategeko nk’abo turabafata tukabashyikiriza inkiko, nyuma tukabashyikiriza ubutegetsi bw’iwabo”.
Hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda ndetse inzego za Leta y’u Rwanda zigatangaza ko zitewe impungenge n’ukuntu Abanyarwanda binjira muri Uganda bahohoterwa n’inzego zishinzwe iperereza z’icyo gihugu mu gihe ikibazo cy’abarundi cyo kitari gisanzweho ngo bahohoterwe cyangwa babuzwe kwinjira.