• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Editorial 28 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amakuru dukesha Televiziyo mpuzamahanga ya Al Jazeera, aravuga ko Leta y’u Burundi yamaze kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo abasirikari benshi ndetse n’ Imbonerakure, urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi

Al Jazeera iravuga ko aya makuru akubiye mu cyegeranyo cyasohowe ejo kuwa gatatu n’Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu mu Burundi, BHRI, wamagana kuba u Burundi bwohereza ku ngufu ingabo ndetse n’urubyiruko rutamenyereye ibya gisirikari, kujya gupfira muri Kongo.

Abo bose ngo bajyanwa ku gahato, bambaye imyenda isanzwe ya gisivili kugirango umuryango mpuzamahanga utabatahura.

BHRI kandi yahishuye ko hari abasirikari 40 biciwe mu Cibitoke mu bihe binyuranye, bazira ko banze kujya muri Kongo. Naho mu rwego rwo kubatera akanyabugabo, buri musore cyangwa inkumi y’ Imbonerakure ngo ahabwa hagati y’amafaranga y’amarundi 50 na 200 (ni hagati y’ ibihumbi 24 na 95 uvunje mu manyarwanda), kandi agasabwa kutagira uwo abwira ko agiye ku rugamba muri Kongo.

Umuntu uyoboye ibi bikorwa nk’uko BHRI yabibwiye Al Jaeera, ngo ni Mathias Niyonzima bakunda kwita “Kazungu”, akaba avuga rikijyana mu nzego z’iperereza mu Burundi. Uyu Mathias Niyonzima ni umwe mu bategetsi Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, byafatiye ibihano kubera uruhare mu bwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bwabaye muw’2015 aho mu Burundi.

Icyegeranyo cya BHRI kirahamya kandi ko kohereza abarwanyi b’Abarundi muri Kongo ntaho bihuriye n’icyemezo cy’Umuryango w’ Ibihugu by’Afrika y’Uburasirazuba, cyo kohereza umutwe w’ingabo guhashya imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo.

Mu cyumweru gishize umutwe w’iterabwoba wa FDLR nawo ufite indiri mu burasirazuba bwa Kongo, wasohoye itangazo wishimira ko u Burundi bugiye kohereza ingabo muri Kongo, ndetse abo bajenosideri banatangaza ko biteguye gufatanya nazo, baziha amakuru n’abarwanyi.

Umutwe w’abarwanyi b’Abanyamulenge”Twirwaneho”, ejo kuwa gatatu watangaje ko ufite amakuru ko igisirikari cy’uBurundi gifatanyije n’icya Kongo, bitegura kubagabaho ibitero simusiga.

Kugeza ubu Leta y’u Burundi, yaba na Leta ya Kongo, ntacyo ziravuga kuri ibi birego.

2022-07-28
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Editorial 26 Apr 2018
Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Mu mubano w’ u Rwanda n’u Bushinwa amateka yaraye yiyanditse

Editorial 23 Jul 2018
FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

FERWAFA yashimangiye ko ingengabihe y’Amarushanwa ya 2024-2025, izatangizwa n’umukino wa APR FC na Police FC

Editorial 19 Jun 2024
Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Editorial 09 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro
Mu Mahanga

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Editorial 26 Aug 2016
Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza
Amakuru

Ben Kayiranga yahishuye uko yasabwe kureka kuririmba injyana gakondo, akabwirwa kuririmba indirimbo zijya gusa n’izabafaransa ngo nizo zicuruza

Editorial 03 Mar 2021
Tanzania yihanganishije u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda 3 bahiriye mu modoka
Mu Rwanda

Tanzania yihanganishije u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda 3 bahiriye mu modoka

Editorial 02 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru