Tariki ya 7 Mata buri mwaka, Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Ni muri urwo rwego abakuru b’Imiryango Mpuzamahanga hirya no hino ku isi uhereye kuri LONI kugeza mu miryango yo mu karere bohereza ubutumwa bakanategura umuhango wo Kwibuka.
Mu butumwa buherekejwe na Video, Antonio Guterres Umunyamabanga Mukuru wa LONI yavuzeko ashimira abarokotse kubera ubwitange bagize mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse yamagana ko Jenoside nkiyo itazongera kuba ahandi ku isi. Yongeyeho ko ibyo u Rwanda rwagezeho bigaragaza ko ntakidashoboka.
Naho umukuru w’Afurika yunze Ubumwe, Mussa Faki, yagize ati “Kwibuka HJenoside yakorewe Abatutsi bigomba kujyana no kurwanya ingengabitekerezo yayo ndetse no gushyikiriza ubutabera abayikoze”. Yongeyeho ko bidakwiye kuba umwihariko w’u Rwanda na Afurika gusa ko ahubwo bikwiye kuba iby’isi yose.
Nubwo LONI n’Afurika yunze Ubumwe ndetse n’indi miryango itandukanye boherereje ubutumwa bwifatanya n’Abanyarwanda, buri mwaka bagenda bategura ibikorwa byo Kwibuka usibye uyu mwaka kubera icyorezo cyugarije isi cya Corona Virus gituma abantu badashobora guhura. Ntabwo ariko bimeze mu muryango uhuza ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba (EAC) guhera mu mwaka wa 2016 aho uyoborewe na Liberat Mfumukeko, ukomoka mu gihugu cy’I Burundi akabarizwa no mu ishyaka rya CNDD FDD riri ku butegetsi, rizwi kuba rifitanye umubano udasanzwe na FDLR, igizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda
Mfumukeko mbere yuko aba Umunyamabanga Mukuru tariki ya 2 Werurwe 2016 agatangira akazi tariki ya 26 Mata 2016, yabanje kuba Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe umutungo, ariko nta gihe na kimwe yitabiriye ibikorwa byo Kwibuka byategurwaga n’uwo muryango imyaka itanu irashize. Ikigaragara nuko agendera ku mategeko y’u Burundi kurusha amategeko agenga Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC. Usibye kutitabira umuhango wo Kwibuka, Mfumukeko azwiho gusesagura umutungo kandi igihugu cye kiri mu birarane ntagire nicyo akora.
Mfumukeko yatangiye akazi mu gihe ishyaka ryari ryamwohereje CNDD FDD ryasohoraga amatangazo umunsi ku munsi ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi agashyirwaho n’umukono na Perezida waryo wicyo gihe ariwe Nyabenda Pascal.
Pascal Nyabenda yarateruye avugako Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibyahimbwe n’Umuryango Mpuzamahanga kugirango bakureho guverinoma y’abahutu yayoboraga u Rwanda. Mfumukeko yaracecetse igihe cyose ariko Nyabenda yacecetse ubwo Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu kurwanya Jenoside Adama Dieng yamaganiye kure amatangazo ye ahakana Jenoside.
Mfumukeko, u Burundi bugitanga kandidatire ye, havuzwe ikibazo cy’ubushobozi bwo kuba yabasha kuba Umunyamabanga Mukuru wa EAC, urwego rushinzwe guhuza ibikorwa by’umuryango, ariko mu mwaka umwe yahise agaragaza inyota yo kurya amafaranga y’umuryango; abenshi babiteramo urwenya ngo reka ayarye nuko igihugu cye kitajya kiyatanga, dore ko u Burundi bufite ibirarane binini by’umusanzu buri gihugu gitanga. Mu mwaka wa 2009 ni u Rwanda rwishyuriye umusanzu u Burundi.
Umwaka ushize havuzwe ibidasanzwe mu kunyereza umutungo bikorwa n’Ubunyamabanga bwa EAC bukuriwe na Mfumukeko. Ibikoresho bisaga igihumbi byaguzwe akayabo gasaga miliyoni imwe n’ibihumbi Magana inani y’amadorali byaburiwe irengero. Nyuma yibyo miliyoni irenga y’amadorali avuga ko yakoreshejwe adafite impapuro zibisobanura. Mu myaka ine Mfumukeko amaze yangiza umutungo w’Ubunyamabanga bwa EAC, nibwo bwambere inteko y’Umuryango wa EAC izwi nka EALA basabye ko hakorwa igenzura ryaho ayo mafaranga yagiye.
Mu bikoresho byaburiwe irengero harimo imodoka esheshatu, mu mwaka w’ingengoyimari wa 2016/2017 ingengo y’imari yari iteganyijwe ni miliyoni 106,5 ariko kuko u Burundi budatanga umusanzu habonetse miliyoni 71 z’amadorali. Muri ayo mafaranga, miliyoni 30 ntizagaragazwa uko zakoreshejwe. Mfumukeko bigaragara ko akorera ishyaka rya CNDD FDD kurusha gukorera Umuryango, ntabwo agaragaza umusaruro n’ubushobozi nk’umuntu ushinzwe guhuza ibikorwa bya EAC. Kuba yaraje yoherejwe na CNDD FDD, igihe bari mu bibazo mu gihugu cyabo cy’u Burundi, kandi intego ya CNDD FDD kwari ukugaragaza ko ibibazo biva hanze kurusha imbere, Mfumukeko yagendeye muri uwo murongo yibagirwa inshingano ze.
Ibigarasha Biragwira
Bagombaga gutanga kotizasiyo nibura igihe Apfumukeko yari ayoboye EAC