Habaye igitaramo ku kibuga cy’umupira uyu munyepolitike yahoze akinira akiri umukinyi w’umupira w’amaguru ubu agiye kurahiriraho nyuma yo gutorerwa kuba prezida w’icyo gihugu cya Liberia.
Mu buzima bwe akiri muto, George Weah yabaye mu buzima butoroshye mu mujyi mukuru wa Liberia i Monronvia.
Yagiye aterimbere mu mupira w’amaguru, aho yakiniye amakipe atandukanye ku mugabane w’Uburaya harimwo Chelsea na AC Milan, akaba yaranabonye igihembo cya Ballon d’or.
By’umwihariko niwe munyafurika wahawe uyu mudari w’ishimwe n’umuryango muzamahanga wita ku mukino w’amaguru( FIFA)
Weah yaje umunyapolitike amaze gusezera mu mupira w’amaguru mu mwaka wa 2002, aho yahise umudepite .
Mu 2005 Yahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu atsinda umugore bahatanaga Jonhson Sirleaf mu matora y’icicyiro cya mbere ,ariko nyuma aza gutsindwa amatora y’icyikiro cya kabiri aho we na bagenzi biyamamarizaga uyu mwanya bikuye mu matora y’icikiro cya kabiri hagasigaramo Jonhson Sirleaf ari nawe waje gutsindira uwo mwa w’umukuru w’igihugu cya Libeliya.
Umutoza wahoze atoza George Weah mu ikipe ya Monaco yo mu Bufaransa mu myaka ya 90, Arsene Wenger yatumiwe muri ibyo birori byo kurahira ku mugaragaro nyuma yo gutsinda amatora.
Umutoza Arsenal avuga ko mu ndoto yigeze kumvana George Opong Weah yavugaga ko azaba umukuru w’igihuguGeorge Uwo ni we George Opong
Byitezwe ko uyu munsi Weah aza kurahirira kuyobora igihugu cya Liberiya.