Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, karasaba Leta y’u Burundi kugirana ibiganiro n’abatavuga rumwe na yo ku byerekeye amatora ateganyijwe mu 2020.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’intumwa z’ibihugu 15 bigize aka kanama kuwa Gatatu w’icyumweru cyashize, batangaje ko Loni itewe amakenga n’uburyo ibikorwa bya politiki byifashe mu Burundi.
Aya makenga ngo bayaterwa n’uko nta muhate babona wo kurangiza ibiganiro bihuza Abarundi biyobowe n’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC), ndetse ko Leta y’u Burundi nta bushake igaragaza kugirango bive mu nzira.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko Loni ishyigikiye umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu guhagarika amakimbirane ikanasaba ibihugu byo mu karere kureka kwivanga mu bibazo by’u Burundi.
Loni ikaba yifuza ko amatora yo mu 2020 yazaba mu bwisanzure, ku mugaragaro, mu mahoro by’umwihariko akazahuza benshi, n’amashyaka yose ya Politiki abyifuza kandi n’abagore bagahabwamo ijambo.
Leta y’u Burundi muri iki gihe ishishikajwe no gukangurira Abarundi kwitabira amatora ya kamarampaka, yo kwemeza cyangwa guhakana ihindurwa rya zimwe mu ngingo ziri mu Itegeko Nshinga.
Mu gihe ryahindurwa, Perezida Nkurunziza ashobora kuguma kubutegetsi kugeza mu 2034, mu gihe kandi ishyaka CNDD FDD ryaba ryamwemereye kurihagararira mu matora.