Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriwho u Rwanda (MICT), Dr Serge Brammertz, yavuze ko bandikiye Umuryango w’Abibumbye basaba ko hasuzumwa ibyemezo byafatiwe bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakarekurwa ibihano byabo bitarangiye.
Amwe mu mategeko y’inkiko za Loni yemera ko uwahamijwe ibyaha umaze 2/3 by’igihano yahawe kandi yaritwaye neza, iyo bisuzumwe ashobora kurekurwa.
Iri tegeko ni ryo ryifashishijwe n’umucamanza uyobora MICT, Theodor Meron, arekura bamwe mu bari barakatiwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo ni we uheruka kurekura Nahimana Ferdinand washinze Radio RTLM na Padiri Rukundo Emmanuel.
Iki cyemezo cyaje gikurikira ibindi byagiye bifatwa na Meron, birimo kugira abere abashinjwa gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugabanyiriza ibihano bamwe nka Col Théoneste Bagosora, Col Nsengiyumva Anatole n’abandi.
Ibi byemezo ntibyashimishije imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside mu Rwanda.
Mu kiganiro umushinjacyaha Brammertz yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yaje kuganira na mugenzi we w’u Rwanda, yavuze ko na bo ibyemezo byagiye bigirwamo uruhare na Meron byabateye impungenge.
Brammertz yavuze ko mu myaka ibiri ishize bandikiye Loni basaba ko amwe mu mategeko agenderwaho mu kurekura uwahamwe n’ibyaha ahinduka cyangwa hagira urekurwa agashyirirwaho amabwiriza ntarengwa.
Yagize ati “Ikibazo kiriho ubu ni irekurwa mbere ry’abahamwe n’ibyaha. Ndumva neza impamvu imiryango y’abarokotse itishimiye ko abahamwe n’ibyaha bya Jenoside barekurwa bamaze kumara bibiri bya gatatu by’igihano bahawe. Ibiro byanjye mu myaka ibiri ishize byasabye ko bihinduka.”
Yakomeje agira ati “ Biracyaganirwaho n’abacamanza, nibura uwarekuwe mbere yuko igihano cye kirangira agashyirwaho amabwiriza kandi rimwe muri ayo mabwiriza rikaba kudahakana Jenoside cyangwa kudashimagiza ibyaha yakoze.”
Biherutse kuvugwa ko umucamanza Meron yasabye kongerewa andi masezerano y’imyaka itanu ku yo yari asanganywe yagombaga kurangirana n’uyu mwaka.
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CLNG) iheruka gusaba ko Umucamanza Meron akurwaho icyizere nyuma y’ibyemezo bitandukanye yagiye afata bikagaragara nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Brammertz yavuze ko atagira icyo avuga ku kongerera Meron amasezerano ngo kuko bikorwa n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, icyakora agaragaza ko impungenge z’abarokotse Jenoside azumva.
Meron w’imyaka 87 yagizwe Perezida wa MICT bwa mbere ku wa 1 Werurwe 2012 aza guhabwa manda ya kabiri ku wa 1 Werurwe 2016. Iyi manda igomba kurangira ku wa 30 Kamena uyu mwaka, ategereze ko yongera kwemezwa nk’umucamanza muri uru rwego.
Mu bindi byemezo yagiye afata ntibyakirwe neza n’u Rwanda harimo nko kugira abere abakekwaho uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye François Xavier n’abandi.