• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Editorial 12 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Werurwe 2018, nibwo Lt Col Rugigana Rugemangabo uvukana na Kayumba Nyamwasa yongeye kugezwa imbere y’ubutabera ngo haburanwe ubujurire mu rukiko rw’Ikirenga, ariko urubanza rwe ntirwaburanishijwe kuko habonetse imbogamizi zatumye ruhita rusubikwa.

Lt Col Rugigana yagejejwe mu rukiko rw’ikirenga yambaye impuzankayo y’ibara ry’icyatsi yambarwa n’imfungwa za gisirikare. Umucamanza yagaragaje ko atigeze abona imyanzuro yakozwe n’uruhande rw’uregwa ndetse n’urw’ubushinjacyaha, ubusanzwe ishyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko, kuburyo impande zombi hamwe n’abacamanza babanza kuyibona bakaburana bazi neza icyo buri ruhande rugaragaza ndetse n’icyo rwifuza.

Lt Col Rugigana yavuze ko impamvu atatanze iyo myanzuro, ari uko ngo afungiwe mu kato kuburyo ngo atigeze abasha kubonana n’abamwunganira. Uruhande rw’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo bwavuze ko imyanzuro yabwo bwayiteguye ariko ko bwagombaga kuyifata bukayihuza n’iy’uregwa bukabona kuyitanga.

Nyuma yo kumva izo mbogamizi, umucamanza mu rukiko rw’ikirenga yanzuye ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki 30 Mata 2018 impande zombi zamaze gutegura no gutanga imyanzuro.

Tariki ya 25 Nyakanga 2012, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Lt Col. Rugigana Rugemangabo, rumuhamya ibyaha bibiri rumuhanaguraho icyaha kimwe, maze rumukatira imyaka icyenda y’igifungo, no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri.

Lt. Col.Rugigana Rugemangabo uvukana na Kayumba Nyamwasa, aregwa n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ibyaha bitatu, aribyo gushaka guhirika ubutegetsi, kugambanira igihugu no guteza imvururu muri rubanda. Muri Nyakanga 2012, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha bibiri, icyo kugambanira igihugu no guteza imvururu mu baturage, rumuhanaguraho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Lt Col Rugigana ntiyishimiye imyanzuro y’urukiko ndetse ahita ajurira icyo gihe, n’ubwo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare nabo batanyuzwe maze nabo barajurira, cyane ku bijyanye no kuba yarahanaguweho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho, kandi iki iyo kimuhama yaragombaga gufungwa ubuzima bwe bwose.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare mu Rwanda, mu gushinja uyu musirikare mukuru, bwerekana ko we na mukuru we Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, bafatanyije gushaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Kayumba Nyamwasa yasabye murumuna we Lt. Col. Rugigana ko bakwibanda ku baturage bababaye cyane mu Rwanda, barimo abashomeri, abasirikare basezerewe (abademobe) ndetse n’abasirikare badafite amapeti kandi bayakwiye, hamwe n’abaturage ngo birukanywe muri Gishwati, hanyuma ngo bakabagumura bagamije gukora ibi byaha Lt Col Rugigana akurikiranyweho biri no mu byo urukiko rwahamije mukuru we Kayumba Nyamwasa.

Source: Ukwezi

2018-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Bujumbura: Abaturage barahatwa ikiboko bahatirwa kujya muri mitingi za CNDD-FDD

Editorial 09 May 2018
Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Editorial 03 Oct 2020
Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Editorial 29 Nov 2017
Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda

Rev. Karuranga yavuze ku ’gatsiko k’abanzi b’u Rwanda’ badurumbanyije ADEPR ya Uganda

Editorial 22 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe
Amakuru

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Editorial 31 Aug 2020
Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kampala : Prossy Bonabaana na Sulah Nuwamanya, mu gukusanya imikono ya baringa y’abiyita abapfakazi  bafashwa na Self-Worth Initiative-SWI, babeshya ko abantu babo bashimuswe n’u Rwanda

Editorial 16 Mar 2020
U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro
Mu Mahanga

U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

Editorial 17 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru