Ku wa 10 Kanama 1962, nibwo Jeannette Kagame yabonye izuba, avukira i Burundi, ubu akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 56 y’amavuko.
Ku itariki ya 10 Kamena 1989 ubwo yari afite imyaka 27, yashyingiranwe na Paul Kagame wari majoro mu gisirikare cya Uganda, ibirori by’ubukwe bwabo bibera mu mujyi wa i Kampala.
Kuri uyu munsi, Madamu Jeannette Kagame yifurijwe isabukuru nziza n’abantu batandukanye barimo n’umukobwa we, Ange babicishije ku nkuta zabo za twitter.
Ange yagize ati “Isabukuru nziza mama” ashyiraho ifoto ye yo mu bwana amuteruye.
Madamu Jeannette Kagame ni umubyeyi w’abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura ye ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.
Bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yakoze harimo kuba yaragize uruhare mu gushyiraho gahunda yo kwita ku bibazo by’ubuzima n’imibereho y’imiryango ibana na virusi itera Sida, byiyongera ku yindi gahunda yatangije igamije guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, abinyujije mu muryango ‘Imbuto Foundation’ yashinze 2007, anabereye Umuyobozi w’Ikirenga.
Muri Mata 2001 kandi Madamu Jeannette Kagame yayoboye inama yabafasha babakuru by’afurika yita kubana ndetse no kubarinda ubwandu bwa virusi itera Sida yabereye i Kigali.
Mu bindi bikorwa amenyereweho harimo gutanga ibihembo ku rubyiruko rufite ibitekerezo by’icyitegererezo kurusha abandi hano mu Rwanda. ibi bihembo nibyo bizwi nka “Celebrating Young Rwandan Achievers Awards (CYRWA) biba buri mwaka.
Yahawe ibihembo bitandukanye birimo igiheruka cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa. iki gihembo yagiherewe mu nama mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali ( 5th Kigali International Conference Declaration (KICD).
Cyaje gikurikira ikindi yahawe cy’uko yagaragaje uruhare rukomeye mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage bababaye cyane barimo abana n’abagore, kandi na n’ubu akaba akomeje ibikorwa bibateza imbere.
Ni igihembo yahawe n’Umuryango Team Heart, ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi mu gihugu ndetse ubu ukaba uri gukusanya inkunga yo kubaka ikigo cya mbere kivura indwara z’umutima mu Rwanda.
Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bafasha ba bakuru b’ibihugu bya Afurika bakunze kugaragaza uruhare rwabo mu muryango mugari ndetse no kuba hafi abenegihugu cyane cyane yita ku bafite ibibazo kurusha abandi.