Madamu Jeannette Kagame yibaza impamvu leta yashyizeho gahunda yo gupima ubwandu bwa Virusi itera Sida mu bigo nderabuzima byose, ariko urubyiruko rw’abangavu n’ingimbi ntiruyitabire uko bikwiye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 7 Nyakanga 2016 mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwiswe ‘All – In’, bugamije gukangurira buri wese kugira uruhare mu kurandura virusi itera Sida cyane cyane mu rubyiruko.
Ubu bukangurambaga buri mu bujya bukorwa n’Umuryango w’Abadamu b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika (OAFLA), bugamije kurandura Virusi itera Sida.
Isuzuma ryakozwe n’Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC), ryagaragaje ko abangavu n’ingimbi bitabira gahunda yo kwipimisha bagahabwa n’ubujyanama ari 27% gusa by’abakobwa na 22% by’abahungu.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ubu bwitabire bukiri hasi cyane, yibaza impamvu ibitera.
Yagize ati “Byaba bituruka kuki? Ni uko wenda mwaba mutazi ko ihari? Ese ni uko mwumva ko yaba itabareba cyangwa se ababishinzwe ntabwo babafasha uko bikwiye. Ibi bibazo nagira ngo tubirebere hamwe tubishakire umuti niba dushaka kugera ku ntego Isi yihaye, n’intego igihugu cyacu cyihaye.”
Yakomeje avuga ko kumenya izi mpamvu bifasha gufatanya gushyiraho ingamba zifatika ariko mbere na mbere asaba urubyiruko kugana ibigo nderabuzima bakisuzumisha kuko inzira nziza yo kwirinda ari ukumenya uko uhagaze.
Madamu Jeannette Kagame yibukije urubyiruko ko rugize igice kinini cy’Abanyarwanda, kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda kigaragaza ko abangavu n’ingimbi bari hagati y’imyaka 10-24 bangana na 33% by’abaturage bose b’u Rwanda.
Yasabye urubyiruko kuzirikana ko bitezweho byinshi mu guteza imbere igihugu no kurinda ibyagezweho.
Yagize ati “Muri umubare munini w’Abanyarwanda kandi tubatezeho byinshi mu gukomeza kubaka igihugu cyacu, kurinda ibyagezweho, kubyarira u Rwanda no gukomeza gukomera ku gaciro k’Abanyarwanda.”
“Igihugu cyacu cyanyuze muri byinshi kandi giharanira gukora byinshi biteza imbere Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, ni ngombwa rero ko tugira abaherezwa agakoni, bazaragwa uru Rwanda bafite ubuzima bwiza, kugira ngo ibyo twagezeho bikomeze gutera imbere.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, yasabye urubyiruko guhindura imyumvire
Abana b’abakobwa nibo bandura Virusi itera Sida kurusha abandi, bigaragara ko muri 2014 mu bwandu bushya bwagaragaye, 74% bari abakobwa bakiri bato.
Madamu Jeannette Kagame yabibukije ko bakwiye gushyiraho ingamba zikomeye kugira ngo birinde kuko bafite ibibazo kurusha abandi.
Imibare yerekana ko 34% by’abana banduye virusi itera Sida aribo bonyine bafata imiti. Yasabye ababyeyi gufatanya kugira ngo abana bagize ibyago byo kwandura bayifate neza kandi bakomeze kugira ubuzima bwiza.
Umwe mu rubyiruko witwa Uwase Nadege, w’imyaka 25, yatanze ubuhamya bw’uko yavukanye Virusi itera Sida akabimenya afite imyaka 16, akaba arangije Kaminuza kandi yizeye ejo hazaza heza.
Yashishikarije urubyiruko kwifata abo binaniye bagakoresha agakingirizo bakita ku buzima kuko aribwo gaciro kabo.
Yagize ati “Ubuzima bwacu ni bwiza kandi turabukeneye, mwifate kuko birashoboka, nibyanga mukoreshe agakingirizo. Muhe agaciro imibiri yanyu kuko niko gaciro k’ejo hazaza, mwigata.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Binagwaho Agnes, yabwiye urubyiruko ko Guverinoma ikora ibishoboka byose ariko ko urubyiruko rukwiye guhindura imyumvire rukarinda ubuzima kugira ngo ibikorwa bitazapfa ubusa.
Uhagarariye amashami yose y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Lamin Manneh, yashimye uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame n’Umuryango ayobora Imbuto Foundation, mu guteza imbere urubyiruko no gushyiraho gahunda zo guhashya virusi itera Sida mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Yagarutse ku rwego urubyiruko rwugarijwe na Virusi itera Sida, abashishikariza kurinda ubuzima bwabo, kwipimisha bakamenya uko bahagaze no kwirinda kugirango bakomeze kuryoherwa n’ubwiza bw’igihugu cyabo.
Yasezeranyije ko amashami ahagarariye yiteguye gutera ingabo mu bitugu u Rwanda mu kurandura icyorezo cya Sida.
Muri iki gikorwa hanahembwe abayobozi bane b’Uturere twubahirije neza gahunda yo gufasha ababyeyi kutanduza Virusi itera Sida abana bababyara (EMTCT).
Abo bayobozi ni Erasme Ntazinda wa Nyanza, Muzungu Gerald wa Kirehe, Deogratias Nzamwita wa Gakenke na François Ndayisaba wa Karongi, bahembewe ko mu myaka ibiri ishize nta mwana n’umwe wigeze wanduzwa na nyina.
Urubyiruko rwitabiriye ibi biganiro
Source: Igihe.com