Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruri ku isonga ari yo mpamvu abafatanyabikorwa n’imiryango itandukanye nka Imbuto Foundation, bakomeje gufatanya mu gushyiraho gahunda zo kububungabunga bigendanye n’aho iterambere ry’Isi rigeze.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe na Imbuto Foundation ryateguwe mu rwego rw’inama mu nama ku guteza imbere ikoranabuhanga rihindura Afurika – Transform Africa ibera i Kigali kuva ku wa 10-12 Gicurasi 2017.
Iri huriro ryibandaga ku gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima hatangwa serivisi nziza ariko bikabyara inyungu z’ubucuruzi, ryanitabiriwe na Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa São Tomé et Príncipe, Nana Travoada; Umuyobozi wa UNESCO, Irina Bokova, Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Diane Gashumba n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku bikorwa bya Imbuto Foundation mu myaka 16 birimo gahunda zo kurwanya Sida, guhugura urubyiruko ku buzima bw’imyororokere, kurwanya inda zitateguwe n’izindi, avuga ko ibi byose bigamije guharanira ubuzima bwiza bw’abanyarwanda kuko ari bwo buza ku isonga y’ibindi.
Yagize ati “Ubuzima bw’Abanyarwanda buri ku isonga muri gahunda zose zitabwaho mbere mu gihugu.”
Yibukije ko aho Isi igeze bikwiye ko ikoranabuhanga riba inkingi mwikorezi yo gufasha abaturage ba Afurika kugira ubuzima bwiza kandi n’abarivumbuye bikabagirira umumaro wo kwiteza imbere.
Yagize ati “ Uko Isi igenda itera imbere, tugomba kwiga uko twabyaza umusaruro guhanga udushya, tukagendana natwo kandi tukaduteza imbere bigendanye n’ibigezweho by’ingenzi.”
Madamu Jeannette Kagame yakomoje ku ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubuzima, yemeza ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’igihugu cyesheje uyu muhigo, aho utudege twa drones twifashishwa mu kugeza amaraso hirya no hino mu bitaro.
Yongeyeho ko gahunda ya iAccelerator yatangijwe na Imbuto Foundation ku bufatanye na UNFPA ndetse na Guverinoma y’u Bwongereza, yatumye urubyiruko ruhanga imishinga ibyara inyungu kandi igafasha mu gusubiza ibibazo urubyiruko rufite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Iyi mishinga izakemura ibibazo birimo inda zitateguwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo virusi itera Sida, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bishobora kwangiza ahazaza habo, kuko imishinga ine yatsinze buri umwe yahawe 10,000 by’amadolari byo kuwushyira mu bikorwa.
Iri huriro kandi ryabaye n’amahirwe kuri bane ba mbere batsinze mu irushanwa iAccelerator, yo kwereka abatumirwa barimo n’abashoramari batandukanye, aho imishinga yabo igeze itunganywa ngo ive mu bitekerezo itangire gushyirwa mu bikorwa inabyare inyungu.
Dominique Uwase Alonga ni umwe mu bakoze umushinga witwa ‘Girl District’ uri mu yabashije gutsinda, yavuze ko uzabafasha guhangana n’ikibazo babonye, aho ababyeyi n’abantu bakuze benshi bataganiriza abana babo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Yagize ati “Turashaka gukora urubuga aho urubyiruko ruzajya rubwira urundi rubyiruko kuri iyi ngingo, tugakora n’ibitabo bizasohoka bifite inkuru za buri munsi. Ibi ni ukugira ngo uko urubyiruko rurushaho kumva amakuru tubahaye bibafashe kongera ubumenyi, banarusheho kumenya gufata ibyemezo ku buzima bwabo.”
Muri Nyakanga ni bwo Girl District izatangira ku mugaragaro, ikaba yiteguye kugera ku bigo by’amashuri byose, birimo iby’amashuri yisumbuye.
Umuyobozi wa UNESCO, Irina Bokova, yashimye gahunda ya iAccelerator, avuga ko ari ngombwa gushora imari mu bakiri bato no kubaha amahirwe yo gutekereza ku dushya twahindura ubuzima bwa benshi kuko ari bwo buryo buzafasha Isi kugera ku hazaza heza yifuza.
Ikoranabuhanga mu buzima rirakenewe?
Mu kiganiro cyatanzwe ku ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, Israel Bimpe, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ibijyanye na farumasi, yagaragaje ko mu rwego rw’ubuzima hakirimo icyuho gikeneye ikoranabuhanga, cyane cyane mu gukurikirana ubuzima bw’uwahawe imiti na muganga.
Yagize ati “Hari igihe tubura uko dukurikirana abarwayi, nibwira ko hari ukuntu twatekereza ku ikoranabuhanga ryajya rituma dufasha abantu gukurikirana amakuru y’abarwayi, ndetse nabo bakabaza amakuru ku buzima, ku miti n’ukuntu bakwirinda.”
Yongeyeho ko iri koranabuhanga ryaba ishoramari ariko akenshi usanga abagiye kurihanga bazitirwa no kuba mu bihugu bimwe na bimwe nta mategeko yorohereza cyangwa arengera abahimba ibishya mu ikoranabuhanga.
Ubushobozi bw’amafaranga ni indi mbogamizi yagaragajwe ko ishobora kuzitira gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye z’iterambere.
Mme Jeannette Kagame