• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Editorial 05 May 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Maj.Gatarayiha Augustin, ni umusaza w’imyaka 68 wavukiye mu yahoze ari Kibungo uba akaba atuye mu mudugudu w’Urumuri, Akagari ka Rukiri I, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. Yabaye mu gisirikare cya Habyarimana imyaka 22 kuva mu 1970 kugeza mu 1992. Aherutse guha ikiganiro kirekire Igihe.com  aho  avuga inzira z’inzitane yagihuriyemo n’ibyago n’ibigeragezo azira ko yashakanye n’Umututsikazi.

Avuga ko yinjiye mu Ishuri rikuru rya Gisirikare mu 1970, arirangizamo mu 1972, ahabwa umwaka umwe wo kwimenyereza muri Polisi, agirwa Sous-Komiseri wa Polisi. Habyarimana afashe ubutegetsi mu 1973, yahuje icyari polisi n’ingabo z’igihugu, bituma Maj. Gatarayiha akomereza imirimo mu gisirikare cyane cyane kwigisha mu mashuri Makuru ya gisirikare.

Bati : Iyo uganiriye n’uyu musaza wibuka intambwe ku yindi urugendo rwe rwose yaba mu gisirikare na nyuma yacyo, ntutinda kubona agahinda yatewe n’inzira y’inzitane yuje urwango yagiriwe kuva mu 1980, ubwo yafataga icyemezo cyo kurushinga. Reka dusome…….

Yamaze umwaka Habyarimana yaramwangiye gushaka

Mu gisirikare kugira ngo ushake umugore wagombaga kwandikira Perezida wa Repubulika ukamusaba uruhusa rwo kurongora umukobwa kanaka. Maj.Gatarayiha wemeza ko ubusanzwe yari abanye neza na Habyarimana, ngo yaramwandikiye abimusaba biba intandaro yo kumwanga no gutangira kugira ibibazo.

Yagize ati “Narabikoze mu 1980, bigeze muri Minisiteri y’ingabo ibaruwa yanjye barayifunga banambwira ko bidashoboka, barabyanga. Namaze umwaka wose ntegereje igisubizo kandi abandi babasubiza uwo munsi.”

Impamvu ubusabe bwe bwashyizwe ku ruhande ni uko yari agiye kurongora Umututsikazi, kandi akaba yari yaratsimbaraye ko aho kumureka yareka igisirikare. Maj. Gatarayiha yaje kwemererwa ariko ngo biba intandaro yo kutongera kuzamurwa mu ntera, kutakirwa n’Umukuru w’igihugu no guhabwa amanota make mu mikorere.

Ati “Namaze imyaka umunani ku ipeti rya komanda abandi bazamuka ndeba.”

MRND yamwiciye umwana

Mu 1987 ubwo Maj.Gatarayiha yayoboraga Ikigo cya gisirikare i Gitarama, imodoka ya MRND [ishyaka rya Habyarimana], yamugongeye umwana ajya ku ishuri. Umuyobozi wamugonze bari baziranye ahita atega indi modoka asubira i Kigali atamwihanganishije no mu gushyingura ntiyahagera.

Yagize ati “Igihe nayoboraga Gitarama barandwanyije cyane kugeza ubwo imodoka ya MRND yanyiciye umwana imugonze, nandikiye Habyarimana ngo musabe kubonana na we, arabyanga.”

Inzira y’inzitane ntiyarangiriye aho kuko mu 1990 ubwo Inkotanyi zateraga, Maj. Gatarayiha wakoraga mu kigo cya gisirikare mu Bugesera, yambuwe batayo ya 71, yayoboraga nyuma amenya ko byatewe n’uko hari abamureze ko yatangaga amakuru mu Nkotanyi.

Yagize ati “Mu matariki 7 Ukwakira 1990, nambuwe abasirikare nayoboraga mbona ubutumwa buvuye muri Minisiteri y’Ingabo busa n’ubunyirukana kuko kukwambura abasirikare uyobora cyari ikimenyetso gisa n’aho baguciye.”

Nyuma y’iki gikorwa yoherejwe i Cyangugu agenda mu ndege itwawe n’abasirikare babiri ariko inyuma ye harimo umusirikare wo muri batayo Parakomando umutunze imbunda kuko ‘ngo bari batanze amakuru bavuga ko ninjya mu ndege nyiyobya nkayijyana muri Zambia.’

Maj. Gatarayiha utaravugaga rumwe na Habyarimana, yamutumyeho inshuro ebyiri mu cyumweru kimwe, aho ku nshuro ya mbere yamubwiye ko afite amakuru y’uko ataba muri MRND, undi akamusubiza ko niyo yayivamo byakumvikana kuko yamwiciye umwana.

Kimwe n’ibindi batumvikanyeho, byatumye mu 1992, amwohereza mu Bugesera, muri Kamena hafatirwa umusirikare wiyemereye ko yari yatumwe kumurasa.

Uku guhigwa bukware niko kwatumye mu 1992 yandika asezera mu gisirikare asubizwa nyuma y’amezi atandatu, abwirwa ko yemerewe amezi 18 y’ikiruhuko atari ugusezera.

Ab’i Byumba baramushima

Nyuma yo kuva i Cyangugu mu mpera za Ukuboza 1990, Maj. Gatarayiha yoherejwe mu kigo cya Gisirikare i Byumba, ahamara umwaka umwe ashinzwe ibyerekeye kugemurira abasirikare ibiryo, kubashakira inzoga n’imodoka zo kubatwara.

Mu bihe by’abiswe ibyitso by’Inkotanyi, hari abavuga ko Maj. Gatarayiha yari Umuyobozi wungirije Maj. Ngira wayoboraga Ikigo cya Gisirikare i Byumba ndetse bakamutunga agatoki ko yaba ari mu bakiraga ababaga bafashwe bamwe bakicwa abandi bagafungwa.

Asobanura ko ibi ari ukumuharabika kuko atigeze yungiriza Maj. Ngira ndetse atigeze anahamusanga ubwo bahamwoherezaga avuye i Cyangugu.

Yagize ati “I Cyangugu najyaga mbona ubutumwa bwa gisirikare, muri ubwo butumwa nabonyemo bumwe bwavugaga ko uwitwaga Maj. Ngira wayoboraga ikigo cya Byumba bari bamukuyeyo ndetse baranamufunga, icyamufunze sinkizi.”

Akomeza agira ati “Nakomeje mba i Cyangugu [Maj. Ngira] asimburwa na Col. Nshizirungu, nawe agenda yungirijwe na Maj. Hakizimana waje kuba Lt.Col nyuma y’aho gato. Nibo bagiye kuyobora ikigo cya Byumba.”

Nyuma y’amezi abiri [mu Ukuboza 1990], yaje koherezwa i Byumba, abwirwa amakuru y’ibyitso, uko byafashwe, hari abafunze ndetse bamwe baramaze gufungurwa ku buryo bamwe yanabasuye mu ngo zabo.

Maj. Gatarayiha ati“Urebye ukuntu naje mu by’ukuri, ntabwo nari mu bihe byo kuvuga ngo mfatanye n’abasirikare kujya mu byitso, kuko uko naje, uko bamfashe n’uko bambwiraga, sinumva ukuntu rwose nari gufata umwanya wanjye ngo ngiye gufatanya n’abantu gufata ibyitso, oya, cyane cyane ko no mu buzima bwanjye ntigenze ndangwa n’ayo macakubiri yewe n’ubu sinshobora kwivanga mu bintu nk’ibyo.”

Yakoze ibitari byemewe nko kujya gusura bamwe mu bari barafunzwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi barekuwe, gutabara umuryango w’abantu bari bagiye kwicwa n’abasirikare bazira ko ari Abatutsi n’ibindi byagarutsweho mu gihe cya Gacaca mu 2005.

Muri Jenoside yanze gutererana abaturanyi

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye hasigaye ukwezi kumwe ngo ikiruhuko Maj. Gatarayiha yari yarahawe na Habyarimana kirangire. Nk’umwe mu bataravugaga rumwe n’abakomeye mu butegetsi, indege ikimara kugwa bwaracyeye aterwa mu rugo n’abarinda Umukuru w’Igihugu, Imana ikinga ukuboko.

Ubwo bahamagazaga abari baravuye mu gisirikare ngo basubire ku rugamba nawe bamugezeho, ariko arabyanga kuko yavuyemo umwuka utari mwiza, yiyemeza guhangana n’abicanyi mu gice yari atuyemo.

Yagize ati “Nkuko na mbere yaho muri 92, 93 ubwo Bucyana na Gatabazi bapfaga nahosheje ibitero by’interahamwe byamanukaga hano bije gukora amarorerwa, nari mfite imbunda nkakoma imbere bagasubirayo.”

Amaze guhungishiriza umuryango we n’iy’abaturanyi babiri i Kibungo, yagarutse kurwana ku baturanyi n’abana yari yatoraguye.

Yagize ati “Nasize umuryango i Kibungo ndagaruka nsanga ba bana hano ku manywa nkabajyana mu biti bya Avoka bakirirwayo nijoro nkabazana bakaryama. Natewe n’abajepe inshuro ebyiri hano ku manywa, hari uwabarangiye ngo mbitse abana b’inyenzi. Uko baje bakazenguruka inzu abana bakababura.”

Nkuko n’abaturanyi babihamya, muri Jenoside kwa Maj.Gatarayiha habaga abaturage 200, ahangana n’abashakaga kuza kubica akoresheje imbunda, asenya bariyeri ebyiri zari zashyizweho bituma abamuhungiyeho bose barokoka, nubwo batasibaga kuraswaho ibisasu biremereye n’abarindaga Habyarimana.

Imyobo y’aya masasu irigaragaza ku nzu y’uyu musaza wayakuyemo mu 1997, agasanga ari ay’imbunda bitaga Mitarayezi [Mitrailleuse 50].

Uko yarokowe n’Inkotanyi yatinyaga

Maj.Gatarayiha yari yarabwiye abaturage bari kumwe mu gihe cya jenoside ko nibabona Inkotanyi zije bazigendera bakamureka, kuko atiyumvishaga ko byamugwa amahoro ziramutse zimubonye.

Yagize ati “Naravugaga ngo Inkotanyi nizinsanga aha ziranyica pe, numvaga nibahasanga umuntu ngo ni Major ntari bubakire.”

Abaturage babonye Inkotanyi baratsimbaraye bavuga ko batamusiga, bajya kumuzana aho yari yazihishe bagenda bamuhetse kuko yari yarakomeretse atabasha kugenda bamugeza kuri CND [ahakorera Inteko Ishinga Amategeko], hashize icyumweru babajyana i Byumba.

Yatanze umuburo kuri Ex-FAR

Akigera i Byumba abayobozi bakuru mu Nkotanyi bamuhaye Radio Muhabura, ngo abwire ingabo z’u Rwanda ngo ‘nyabuna muramenye nimureke kwica abaturage kubera ko bidakwiye kwica abaturage ushinzwe kurinda.’

Yabanje gushidikanya kuko yari afite umuryango yajyanye i Kibungo, ubuyobozi bukuru bwa FPR bufata icyemezo cyo kubamusangisha i Byumba, nuko afata Radio ahamagarira abasirikare kureka kwica abaturage.

Yagize ati “Nafashe Radiyo njyaho ndahamaraga, basirikare [bari bazi ko napfuye Inyenzi zanyishe], muramenye mureke kwica abaturage kuko no gutsindwa kwanyu kuzava ahongaho. Kwica abantu sibyo.”

Nyuma y’iki gikorwa ngo hashize icyumweru cyose Radio Rutwitsi, RTLM, ari we iriho bavuga ukuntu yari umugambanyi n’ibindi bibi.

Yasabwe kuba Umurinzi w’Igihango

Muri Mutarama uyu mwaka abaturage bo mu mudugudu Maj.Gatarayiha atuyemo baramutoranyije ngo azamuke mu zindi nzego abe Umurinzi w’Igihango, arabahakanira kuko ibyo yakoze byose ari inshingano.

Yagize ati “Nabahakaniye. Ahubwo mbabajwe ni uko yenda ntakoze ibirenzeho […] Ubundi ingabo y’igihugu ishinzwe kurinda abaturage ntabwo ishinzwe kubica. Nk’umuntu w’ingabo y’igihugu numva ntakwiye igihembo kuko narwanye ku bantu kandi ari akazi nari nshinzwe.”

RDF itandukanye cyane na Ex-FAR

Uyu musaza uvuga ko adakurikirana cyane iby’igisirikare kuri ubu, yemeza ko igisirikare cy’u Rwanda cy’uyu munsi, RDF, gitandukanye cyane n’icya kera ku bwa Habyarimana. Avuga ko itandukaniro rihari ari naryo ryatumye gitsindwa.

Yagize ati “Iyo urebye igisirikare cy’ubu, ndavuga mu rwego rwa tekiniki, ubona ari abasirikare b’umwuga bakora akazi k’umwuga, naho mu gisirikare cyacu cyari igisirikare cya ‘Affaires’, gushakisha. Uyu munsi mbona ari igisirikare cya tekiniki kurusha gushakisha amafaranga.”

Maj.Gatarayiha wigishije mu ishuri rikuru rya gisirikare imyaka itanu, kuva mu 1978 kugeza 1982, ashinzwe n’ibirimo kwinjiza abasirikare, agaruka ku ivangura ryabagamo kuko nyuma yo gukoresha ibizamini batangaga lisiti y’abatsinze muri Minisiteri y’ingabo mu kugarura abemerewe ugasanga abatutsi bakuwemo.

Yagize ati “Nasangaga nk’uwabaye uwa mbere, uwa gatanu, uwa munani batabagaruye ku buryo nko mu bemerewe 50 habaga harimo abatutsi nka batandatu gusa.”

Bitewe n’uko bapimirwaga i Kanombe na Maj. Baransaritse, bagaruraga lisiti y’abemerewe ugasanga bitwaje impamvu zirimo uburwayi bw’umutima, impyiko, ‘nta pinya afite n’ibindi’. Hari kandi n’ivangura ry’Abakiga wasangaga imyanya yose ari bo bayihabwa.

Asaba abanyarwanda gukomeza guharanira ko ibyabaye mu 1994 bitazongera, kubaka ubumwe n’ubwiyunge no gukomeza kwita ku rubyiruko rukareka kwishora mu biyobyabwenge, rukiga kandi rugakunda gukora.

Nyuma y’ubu buhanya umusomyi w’ikinyamakuru The Rwandan gikorera hanze y’igihugu yaramusubije ati:

Ikinyoma cya mbere: kwigira nk’umuntu Perezida Habyalimana yatinyaga

Uyu Major Gatarayiha yari umuntu wo hasi cyane ku buryo kubera n’amafuti yagiraga atari gutinyuka kugera imbere ya Perezida Habyalimana

Icyo twavuga cy’ukuri ni uko igihe cyose yarwanyweho na Colonel Pierre Céléstin Rwagafirita bavaga mu karere kamwe i Kibungo wamufataga nk’umuhungu we ndetse akamukingira ikibaba cyatumaga ahabwa imyanya myiza yo kuyobora ibigo bya gisirikare kandi hari benshi atarushaga ubushobozi.

Ikinyoma cya 2: kubeshya ko yatotezwaga

Major Gatarayiha ntabwo yigeze atotezwa ahubwo yari ameze nk’umwana uvuna umuheha agahabwa undi kuko yigereraga kwa Colonel Rwagafirita cyangwa akoherezayo umugore we Sylvia.

Nta muntu wabaye i Gitarama mu myaka ya 1985 kugeza 1989 utazi ivatiri ya Audi y’umuhondo ya Major Gatarayiha yakoreshaga mu gukanga no kwambura abaturage cyane cyane abakoraga magendu bajya Dubai dore ko Major Gatarayiha amaze kubona ko harimo agafargnga yatangiye gukora magendu nawe.

Ntawe uyobewe muri Gitarama ko Major Gatarayiha yakubise Depite Piyo Kayibanda, umuhungu wa Perezida Kayibanda bapfuye ibibazo by’abagore ntavugira aha.

Uretse ibi hari andi mafuti menshi ajyanye na Discipline Major Gatarayiha yabaga arimo, ariko buri gihe Colonel Rwagafirita akamukingira ikibaba kwa Colonel Laurent Serubuga wari umugaba wungirije w’ingabo icyo gihe.

Major Gatarayiha avuga ko ngo yabujijwe kwegera imbere mu ntera za gisirikare ngo abandi bakabazamurwa we agasigara none se yifuzaga ko bamuzamura kandi yari umunyamafuti akanarenga abandi? Uretse ko anabeshya kuko yabaye Major nta mugenzi we n’umwe biganye urarenga iryo Peti. Mu gihe yabaga Major abandi basirikare bo muri Promotion ya 11 ya EO nkawe nabo bari ba Major baje kuba ba Lt Colonel mu 1992 mu gihe Major Gatarayiha yavaga mu gisirikare akurikiye  Colonel Rwagafirita wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse yigiriye mu bucuruzi dore ko igihe cyose yaranzwe n’induruburi z’ubucuruzi zivanze no kunyereza umutungo.

Mu 1989 abasirikare bo muri Promotion ya 11, bari Commandant Gatarayiha,  Major Anastase Ntirurashira, Major Alphonse Nzungize, Commandant Godefroid Butare, Commandant Pierre Ayirwanda, Major BEM Innocent Kamanzi na Major Joseph Ndamiyinka (wari waritabye Imana muri 1988).

Ikinyoma cya 3: uburyo yabanye n’umugore we Sylvia witwaga Amina kera

Ababaye i Butare bazi neza uburyo yabanye n’umugore we Sylvia wavukaga i Ngoma i Butare, ntawe uyobewe ko yamuteye inda maze Major Gatarayiha agashaka kumukwepa ariko umukobwa akamubera ibamba akishyingira (iyo nda yaje kuvamo umukobwa we w’imfura Fifi).

Icyo twakongera kuri ibi ni uko Major Gatarayiha atari urugero rwiza rw’abagabo babanye n’abagore babo neza koko niba Hari umugore wakubiswe kenshi gashoboka  nka Sylvia ni bake cyane mu Rwanda.

Ikinyoma cya 4: Urupfu rw’umuhungu we Pélé

Pélé yitabye Imana koko agonzwe n’imodoka ya MRND yari itwaye Frédéric Nzamurambaho waje kuba Ministre akanicwa mu 1994. None se ubu Major Gatarayiha yaduhamiriza ko Perezida Habyalimana yatumye Frédéric Nzamurambaho kujya kwica umwana wa Major Gatarayiha?

Urupfu rwa Pélé rwababaje abantu benshi, ariko Se yagombye kuvugisha ukuri. Pélé yakinaga n’abandi bana ajya kw’ishuri aho bitaga URG bakundaga kwita Karafage i Gitarama mu mujyi maze mu kwambuka umuhanda atarebye nibwo imodoka ya Peugeot 505 y’umweru yari ifite plaque za Leta (z’umuhondo) yavaga mu cyerekezo cy’i Butare yamugonze ahita yitaba Imana.

Haciyeho imodoka ihita imujyana byihuse i Kabgayi kwa muganga ariko yari yamaze gushiramo umwuka, Major Gatarayiha yahise agera aho kwa muganga mu ijipe ya Nissan ya gisirikare iriho ihema yakundaga kugendamo amaze kumenya ko umwana we yapfuye yahise abaza aho uwamugoze ari ariko barahamuhisha kuko Nzamurambaho n’umushoferi wari umutwaye bagiye kwihisha kwa Préfét wa Gitarama w’icyo gihe witwaga Emmanuel Bagambiki.

Major Gatarayiha yahise ajya mu rugo gushaka imbunda ngo ajye kurasa abo bagonze umwana we, maze arayibura kuko bari bamaze kubimenya umugore n’abandi bagore barayihisha bayijyana mu kigo cya gisirikare i Gitarama bidatinze na Colonel Rwagafirita yahise ahagera agerageza kuguyaguya Major Gatarayiha aracururuka. Mu mihango yo guhamba Pélé ni Cololnel Rwagafirita wari umushyitsi mukuru.

None se Major Gatarayiha yashakaga ko Nzamurambaho aza mu gushyingura kandi. yarimo amuhiga hose ngo amurase?

Ikinyoma cya 5: Bugesera na Cyangugu mu 1990

Major Gatarayiha mu byo avuga harimo ibinyoma bivanze no kuyobya abantu, kuko igihe yari mu Bugesera abasirikare bose bari yo abenshi boherejwe ku rugamba bayobowe ba Colonel BEM Déogratias Nsabimana na Major BEM Vénant Musonera na Major Francois Niyonsaba, kuba yarasigaye mu kigo I Gako ni uko yari azwi nk’umusirikare ukingiwe ikibaba i bukuru kandi w’umusongarere wibera muri business byagaragaraga ko ntacyo yamara ku rugamba. Uretse kubivuga kw’izina gusa ngo yabaga mu Bugesera ubundi akenshi yabaga yibereye i Kigali. Kuko n’umuryango we nyuma yo kwimuka i Gitarama wahise utura i Kigali nta handi wigeze wimukira.

Aho ikinyoma cye gikabirije n’uko yemeza ko yavuye mu Bugesera tariki ya 8 cyangwa ya 9 Ukwakira 1990 agana i Cyangugu mu ndege yari itwawe na Commandant Pilote Ruterana na Capitaine Pilote Habiyambere, nyuma arongera avuga ko iyo ndege ari yo yamukuye I Cyangugu na none igihe yimurirwaga I Byumba! Aha yibagirwa ikintu cy’ingenzi ni uko Commandant Pilote Ruterana yapfuye tariki ya 7 Ukwakira 1990 ahanuwe n’inkotanyi mu Mutara mu ndege yari atwaye. Ubwo se bahuriyehe ko yari yapfuye?

Ikinyoma cya 6: Ubwicanyi I Byumba

Major Gatarayiha ntabwo yahakana ko ataba azi iby’urupfu rw’ umwana w’umusore wari wasaze agatera amabuye, uwo mwana yari umuhungu w’umusirikare w’umuréserviste witwaga Kimawumawu.

Major Gatarayiha ahakana ko atazi icyo Major Pierre Ngira yazize igihe yafungwaga? Ariko uretse kujijiksha ayobewe ko Major Ngira na Commandant Bagambiki bazize ko boherereje abasirikare bari ku rugamba za Gatuna na Kaniga amasasu n’ibindi bikoresho maze bakagwa mu mutego bagashinjwa uburangare no gukorana n’umwanzi?

 

2018-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Editorial 16 Mar 2024
Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Editorial 25 Feb 2018
Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Editorial 15 Jan 2018
Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Editorial 21 Sep 2018
“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Editorial 16 Mar 2024
Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Editorial 25 Feb 2018
Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Editorial 15 Jan 2018
Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Editorial 21 Sep 2018
“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

“Nta mahoro ashoboka muri Kongo, igihe cyose hari Abakongomani bagifatwa nk’Abanyamahanga mu gihugu cyabo”. – Thabo Mbeki.

Editorial 16 Mar 2024
Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Editorial 25 Feb 2018
prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru