• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Mali yateye ikirenge mu cya Niger, igaragaza ko itifuza gucumbikira abajenosideri b’Abanyarwanda

Editorial 04 Feb 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Tariki 02 Gashyantare 2022, Emmanuel Rukundo, umwe mu bajenosideri bahoze bafungiye muri Mali bakaza kurekurwa, yasabye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Mali kongerera agaciro uruhushya rwe rwo gutura muri Mali by’agateganyo, kuko urwo yari asanganye rwarangije igihe.

Urwo rwego rwamuteye utwatsi, ndetse rumwambura n’impapuro yari yitwaje, Emmanuel Rukundo ataha nta cyangombwa na mba kimwemerera kuba muri Mali.

Ibisobanuro yahawe ni uko we na bagenzi be bari bemerewe kuba muri Mali nk’imfungwa gusa, kuba bararekuwe rero bakaba bagomba gushaka ahandi berekeza.

Emmanuel Rukundo n’abandi bajenosideri bagenzi be, aribo Ferdinand Nahimana, Obed Ruzindana, Samuel Manishimwe na Paul Bisengimana, bahise bashya ubwoba kuko bari muri Mali mu buryo butemewe n’amategeko, maze ejo kuwa kane tariki 03 Gashyantare 2022 bandika inyandiko ndende yuzuyemo amaganya, basaba Umwanditsi Mukuru w’Urwego rwashinzwe kurangiza imirimo y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, ngo abingingire Leta ya Mali ireke kubirukana ku butaka bwayo, mu gihe bagishakirwa ikindi gihugu kibakira.

Aba Banyarwanda ni bamwe mu boherejwe gufungirwa muri Mali ubwo bari bamaze guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hari mu rwego rw’amasezerano ibihugu binyuranye, birimo na Mali, byagiranye na Loni yo kwakira imfungwa z’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha.

Bamwe barangije ibihano, abandi bafungurwa mu buryo budasobanutse, hitwajwe ko bamaze muri gereza hejururu ya ¾ by’igihano bakatiwe. Bamaze gufungurwa babuze amajyo, Mali ibaha ibyangombwa by’igihe gito bibemerera kuba bagumye muri icyo gihugu.

Ayo mahirwe rero niyo arimo kubayoyokana, bakaba bagiye kuba nka Gahini wishe umuvandimwe we Abeli, isi ikamubana nto.

Mali ije yiyongera kuri Niger iherutse guha igihe ntarengwa abandi bajenosideri 8 b’Abanyarwanda ngo babe bayiviriye ku butaka.

Abo bagikerakera muri Mali ntibazi amaherezo yabo, kuko n’ubu nta gihugu na kimwe kiremera kubakira.
Nyamara Leta y’u Rwanda yakomeje kuvuga ko yiteguye kwakira abo Banyarwanda, kandi ko ntacyo bazongera gukurikiranwaho.

Ikanavuga ariko ko mu gihe baba bahisemo kujya mu bindi bihugu, ari uburenganzira bwabo, icyakora ibihugu bibacumbiye bikababuza kuhakomereza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ikigaragara nta gihugu cyifuza kwigerekaho umutwaro wo gucumbikira aba bagome. Nyamara baba abari muri Mali, baba n’abari muri Niger ntawe ukozwa ibyo kuza mu Rwanda, kubera ipfunwe ry’ibyo basize bahakoze.

Bahisemo gukomeza kubunza akarago, kugeza bashizemo umwuka, dore ko abenshi muri bo bageze no mu zabukuru.

Agatima gake basigaranye kari gakwiye kubagira inama bagataha mu Rwanda, kandi Abanyarwanda bazabakira kuko ibyaye ikiboze irakirigata.

2022-02-04
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Uko Gen. Kabarebe yinjije  Kayumba mu gisirikare cya Uganda kikiri inyeshyamba mu 1985.

Editorial 03 Sep 2019
Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire

Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire

Editorial 10 Jul 2016
Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Editorial 20 Mar 2021
Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda

Uganda: Hatahuwe  inkambi nshya ikorerwamo imyitozo y’abarwanya leta y’u Rwanda

Editorial 25 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera
Amakuru

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Editorial 13 Apr 2022
OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye
ITOHOZA

OIF: Michaëlle Jean yahawe urw’amenyo nyuma yo kubeshya ku mateka ya Mushikiwabo bahanganye

Editorial 13 Jul 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 20 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru