Mu gihe ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, yitegura gukina umukino wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha mu gihugu cya Qatar, rutahizamu Manishimwe Djabel ntabwo azajyana n’amavubi muri Maroc gukina na Mali mu mukino uzaba mu ntangiriro za Nzeli.
Nk’uko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryabitangaje, Manishimwe Djabel ntabwo azajyana n’Amavubi kubera ikibazo cy’uburwayi yagize ubwo yari mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.
Amakuru RUSHYASHYA yamenye ngo ni uko uyu mukinnyi usanzwe ukinira ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR FC ngo ni uko yanduye icyorezo cya Koronavirusi byanatumye kuva ageze mu mwiherero atigeze anagaragara mu myitozo yo kwitegura uyu mukino, kubw’ibyo uyu rutahizamu kuri iki cyumweru akaba yahise asezererwa mu mwiherero ajya iwe.
Manishimwe Djabel abaye umukinnyi wa gatatu uvuye mu mwiherero witegura imikino y’igikombe cy’isi nyuma ya Usengimana Faustin nawe wahamagawe nyuma y’uko yari arwaye asaba ko atakomezanya na bagenzi be umwihererom undi ni umunyezamu Kwizera Olivier uherutse gusezererwa bitewe n’impamvu zitatangajwe.
Amavubi azahaguruka i Kigali kuya 28 Kanama 2021, azakine na Mali tariki ya 1 Nzeri 2021 bakinire mu gihugu cya Maroc, kugeza ubu abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bamaze kugera mu Amavubi barimo Rukundo Denis, Buhake Clement, Nsengiyumva Isaac ndetse na Kalisa Jamir.
Mu bandi bakina hanze Rwatubyaye Abdoul , Manzi Thierry, Mukunzi Yanick, Emmanuel Imanishimwe, Ngwabije Bryan Clovis, Djihad Bizimana na Rafael bazasanga abandi Agadir muri Maroc, kuri Kagere Medie na Emery Mvuyekure bazagera mu Rwanda tariki ya 25 Kanama 2021 naho Salomon Nirisarike azaze ho nyuma umunsi umwe.