Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN 2018 ryaberaga muri Maroc ryasojwe iki gihugu kinyagiye Nigeria ibitego bine ku busa ku mukino wa nyuma cyegukana igikombe ku nshuro ya mbere.
Nigeria yari mu itsinda rimwe n’u Rwanda muri CHAN 2018 zikananganya mu mukino wazihuje, yari yabashije kugera ku mukino wa nyuma isezereye Sudani ku gitego 1-0 ihahurira na Maroc yasezereye Libya ku bitego 3-1 muri ½ .
Maroc yakiniraga imbere y’abafana bayo, yarushije cyane Nigeria iyitsinda igitego cya mbere ku munota wa 45 cya Zakaria Hadraf.
Amakipe yombi avuye kuruhuka, nyuma y’iminota ibiri Peter Eneji wa Nigeria yahawe ikarita itukura bituma noneho ikibuga gicurama, itsindwa igitego cya kabiri na Walid El Karti ku munota wa 61, hashize indi itatu Zakaria Hadraf atsinda icya gatatu ku munota wa 73 rutahizamu wigaragaje cyane muri iri rushanwa, Ayoub El Kaabi ashyiramo icya kane.
Maroc yabaye igihugu cya kane cyegukanye iri rushanwa ryatangiye mu 2009 rigamije gufasha abakinnyi bakina imbere ku mugabane wa Afurika kwigaragaza. Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo niyo yaryegukanye bwa mbere mu 2009 iryisubiza mu 2016 mu gihe mu 2011 ryatwawe na Tunisia mu 2014 ryegukanwa na Libya.