Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nyakanga 2022 nibwo ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu yemehe ko Mashami Vincent ariwe mutoza mukuru w’ikipe y’umupira w’amaguru, aha kandi hanatangajwe ubuyobozi bw’iyi kipe bwagarageyemo zimwe mu mpinduka zitandukanye.
Nk’uko Polisi y’igihugu yabitangaje ibinyujije kuri rubuga rwayo rwa Internet, batangaje ko “Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwakoze impunduka mu ikipe y’umupira w’amaguru, aho ACP Yahaya Kamununga ariwe muyobozi mukuru w’iyi kipe.”
Iby’izi mpinduka muri iyi kipe, Polisi y’igihugu ikomeza ivuga ko Rtd ACP Bosco Rangira wari usanzwe ariwe uyoboye iyi kipe ari umuyobozi wa mbere w’ungirije naho ACP Ruzindana Regis akaba umuyobozi wa kabiri wungirije ndetse akaba anashizwe kugura abakinnyi (Recruitement) muri Police FC.
Polisi y’Igihugu ivuga ko nk’uko byemejwe n’umunyamabanga w’iyi kipe CIP Obed Bikorimana, ngo izi mpinduka zabayeho mu rwego rwo kurushaho guhatana muri shampiyona y’u Rwanda.
Mashami Vincent wabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda nkuru ndetse n’iya bato yinjiye muri Police FC asimbuye Frank Nuttal wari umazemo umwaka umwe agafasha iyi kipe gusoza ku mwanya wa 7 n’amanota 40 mu mwaka ushize w’imikino wa 2022-2023.