Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Mauritius Joe Tshupula yamaze guhamagara abakinnyi 23 agomba kuzakoresha mu mikino ibiri afitanye n’Amavubi mu mikino y’Amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.
Mu bakinnyi bahamagawe harimo uwitwa Kevin Bru ukinira Ipswich yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza.
Mauritius izabanza kwakira Amavubi kuwa Gatandatu tariki 26 Werurwe kuri Stade ya Anjalay, bongere guhurira kuri Stade Amahoro tariki 29 Werurwe mu mukino wo kwishyura.
Tshupula asohoye urutonde nyuma y’Umutoza w’Amavubi Jonathan McKinstry uherutse gushyira ahagaragara abakinnyi 26 agomba gutangirana nabo imyitozo kuri uyu wa Mbere.
Kevin Bru ukinira ikipe ya Ipswich mu Bwongereza, yanakiniye amakipe y’igihugu y’abakiri bato y’u Bufaransa mbere yo kujya gukinira igihugu cya Mauritius afitemo inkomoko.
Mu mikino ibiri imaze gukina mu majonjora, Mauritius yanyagiwe na Ghana ibitego 7-1, ibasha kwihagararaho mu rugo itsinda Mozambique igitego 1-0.
Mu mikino 11 ikipe y’igihugu ya Mauritius iheruka gukina yatsinze ibiri, inganya itatu, itsindwa itandatu harimo iyo yanyagiwe Ghana ndetse n’uwo yatsinzwe na Kenya 5-2.
Abakinnyi 23 bahamagawe bagomba gukina n’Amavubi:
Abazamu: Steward Leopold, Kevin Jean-Louis, Dylan Collignon
Ba myugariro :
Bruno Ravina, Marco Dorza, Jovanni Vincent, Damien Balisson, Christopher Bazerque, Francis Rasolofonirina, Luther Rose, Michael Bosqui
Abakina hagati mu kibuga:
Jonathan Bru, Kevin Bru, Colin Bell, Adel Langue, Guiyano Chifonne, Jesson Rungassamy, Kevin Perticots, Fabien Pithia
Abataha izamu: Adrien Botlar, Andy Sophie, Gianno Li Tien Kee, Gary Noël
Mauritius iri mu itsinda H aho iri kumwe n’u Rwanda, Mozambique na Ghana.
source.AllAfrica.com
M.Fils