Ku mugoroba wo kuri uyu wambere Me Bernard NTAGANDA w’ishyaka PS-Imberakuri wari watangaje ko atangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara kubiro b’urugaga rw’aba Avocat yasohowe ikubagahu n’abashinzwe umutekano ba TOPSEC.
Icyo twabashije kumenya ni uko Me B. NTAGANDA wari wiyemeje kuharara n’ubwo ari hanze bwose ngo kugeza igihe ikibazo ke gikemukiye, nyuma y’uko asohowe n’abashinzwe umutekano yaje kuryama mu modoka, aho yakuwe saa yine z’ijoro n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuko bitemewe kurara aho hantu.
Impamvu yatumye Me NTAGANDA yiyemeza gukora iyo imyigaragambyo ngo ni ukugirango aharanire uburenganzira bwo kugirango akomorerwe gusubira mu mirimo ye yo kunganira ababuranyi biciye muri Cabinet d’avoca ye. Iyi mirimo yari yarataye akayoboka inzira ya Politiki. Bernard Ntaganda yakunze kumvikana avuga ko afite akayihayiho ka Politiki, ariko ubanza kamurangiranye.
Me B. NTAGANDA
Me Julien- Gustave KAVARUGANDA, Perezida w’urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yatangaje ko Me Ntaganda koko yatangiye imyigaragambyo kuri uyu wa Mbere ariko ibituma yigaragambya bikaba bidafite ishingiro kuko yasabwe ibyangombwa bisabwa akanga kubitanga.
Me Kavaruganda Julien ukuriye Urugaga rw’Abavoka
Me Julien- Gustave KAVARUGANDA avuga ko ibisabwa bitatu birimo kwerekana icyemezo cy’uko utakatiwe n’inkiko igifungo kingana cyangwa kiri hejuru y’amezi atandatu, gutanga ibirarane by’imisanzu utatanze ndetse no kugaragaza aho ugiye gukorera nyuma y’igihe ukuwe ku rutonde rw’abavoka. Ibi byose ngo ntabyo Me Ntaganda yatanze, kandi ngo ntabwo yashyirwa ku rutonde adatanze ibisabwa byose.
Umwanditsi wacu