Kuva uyu munsi taliki ya 27 Gashyantare 2017;Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri;Me NTAGANDA Bernard yatangiye imyigaragambyo yo kwicisha inzara ku Cyicaro Gikuru cy’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
Ibi bibaye nyuma y’aho Me NTAGANDA Bernard asabiye gusubira mu mwuga we nyuma yo gufungurwa mu 2014 ariko Umuyobozi w’Urugaga rw’Abavoka;Me KAVARUGANDA Julien akamutera utwatsi.
Nk’uko bigaragara mu itangazo Me NTAGANDA Bernard yashyize ahagaraga yavuze ko afite uburenganzira busesuye bwo kugaruka mu mwuga we nyuma yo gufungurwa.
Amakuru avuga ko ibi Me KAVARUGANDA Julien atabikozwa ahubwo aramusaba kuzana “extrait du casier judiciare” kugira ngo asubire mu mwuga nyamara kandi ibi byakwa abashaka kuba abavoka ngo kandi Me NTAGANDA Bernard sibyo ashaka kuko ari umwavoka kuva 2006.
Nk’uko bigaragara mu cyemezo cy’Inama y’Urugaga cyo kuwa 07/07/2011,abavoka 112 bari barahagaritswe na Me NTAGANDA Bernard akaba agaragara kuri urwo rutonde ku mwanya wa 40 kubera ko batari bararishye umusanzu.Aba bavoka bose baragarutse.
Me Bernard Ntaganda
Bernard Ntaganda wari umaze imyaka ine mu buroko aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko, yarangije igihano cye kuwa Gatatu tariki ya 04 Kamena 2014.
Cyiza D.