• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo
Abarwanyi ba FDLR

Menya umwirondoro wa Brig Gen Leopold Mujyambere umwe mu basirikari bakuru ba FDLR berekanwe na RIB nyuma yo gufatirwa muri Kongo

Editorial 19 Jul 2020 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bwerekanye abahoze ari abarwanyi bagera kuri 57 babarizwaga mu mitwe y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bwa Kongo. Muri abo barwanyi harimo abahoze ari abayobozi biyo mitwe bari ku rwego rwa Jenerali ndetse na ba Koloneli n’abasirikari batoya. Ubu tugiye kubagezaho umwirondoro wa General de Brigade Leopold Mujyambere.

Hari kuwa kane tariki ya 5 Gicurasi 2016, ubwo umuvugizi wa Leta ya Congo Bwana Lambert Mende yemeje amakuru avuga ko Gen Léopold Mujyambere yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Leta ya Congo mu mujyi wa Goma.

Mende yakomeje avuga ko ubu Gen Mujyambere yoherejwe i Kinshasa aho arimo kubazwa n’inzego z’umutekano za Congo. Ariko nta byinshi yatangaje ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Congo ntacyo byigeze bivuga kuri iryo fatwa.

Nkuko tubikesha Rakiya Omaar, Umushakashatsi wakoranye na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo mu kugaragaza imyirondoro y’abayobozi b’imitwe yitwara gisirikari muri Kongo, Gen Mujyambere yavukiye muri Komini Tare muri Kigali Ngali mu 1962, yize amashuli yisumbuye mu iseminari Saint Vincent i Ndera, arangije amashuli yisumbuye yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) mu 1983 muri Promotion ya 24, yasohotse muri iryo shuli mu 1987 ari Sous-Lieutenant. Yakoze amahugurwa atandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga yiganjemo ay’abakomando.

Yabaye mu mitwe itandukanye akenshi yigisha imyitozo ya gikomando twavuga nko mu Bigogwe, mu ba GP no muri ESM i Kigali.

Mu 1994 yari afite ipeti rya Capitaine akaba yari ashinzwe iperereza (S2) muri Bataillon Garde Présidentielle (GP), tariki ya 6 Mata 1994 yari mu baherekeje Perezida Habyalimana mu rugendo yarimo i Dar es Salaam muri Tanzaniya ubwo indege yahanurwaga. Yagumye mu gihugu cya Tanzaniya aho yongeye kugaragara muri Kongo I Bukavu aho yinjiye muri RDR.

Yashyizwe ku ntonde za ONU zimurega ibyaha by’intambara cyane cyane ibyakorewe muri Kivu y’amajyepfo kuko niwe wari ukuriye ingabo zose za FDLR zabarizwaga muri ako gace (Sector Commander).

Leopold Mujyambere yagaragaye kenshi yidegembya mu bihugu bitandukanye by’Afurika dore ko yafatiwe kuri Goma, nyuma y’igitutu cya Loni, akajyanwa I Kinshasa ahungishijwe dore ko icyo gihe Leta ya Kabila yakoranaga na FDLR bitandukanye niki gihe ubwo Leta ya Felix Tshisekedi yamushyikirije Leta y’u Rwanda. Mujyambere niwe wahuzaga ibikorwa by’abayoboke ba FDLR babarizwa mu majyepfo y’Afurika.

2020-07-19
Editorial

IZINDI NKURU

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Editorial 28 Jul 2022
Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda

Perezda Lungu yamaze kugera mu Rwanda

Editorial 21 Feb 2018
Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Editorial 19 Aug 2024
Perezida Kagame, avuga ko ushaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri

Perezida Kagame, avuga ko ushaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri

Editorial 10 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga
ITOHOZA

Agatha Kanziga: sinigeze numva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Editorial 29 Apr 2017
Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?
Mu Mahanga

Zari yaba ari mu munyenga w’urukundo n’umunyamakuru yasimbuje Diamond?

Editorial 25 Jun 2018
Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri
Amakuru

Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri

Administrator 01 Dec 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru