• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi

Meya wa Nyamagabe Mugisha Philbert yasezerewe k’Ubuyobozi

Editorial 20 Nov 2017 Mu Rwanda

Mugisha Philbert uherutse gutabwa muri yombi na Polisi y’Igihugu yahagaritswe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’Inama njyanama y’Aka Karere.Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yabahuje kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2017.

Fiacre Ndahindurwa, umuyobozi wa njyanama y’Akarere ka Nyamgabe yabwiye KT Radio ducyesha iyi nkuru ko iyo nama yateranye mu buryo busanzwe maze ngo bigahurirana n’uko Mugisha Philbert yafunzwe na Polisi y’Igihugu.

Yavuze ko muri iyo nama ariho hafatiwe umwanzuro w’uko Mugisha ahagarikwa ku buyobozi bw’Akarere.Yakomeje avuga iyo umuntu afunzwe atakarizwa icyizere kandi ko ubumunyangamugayo kuri we butangira gucyemangwa.

Yagize ati “Ubundi abantu batorerwa kuba abajyanama kubera ubunyangamugayo baba babaziho, mu byerekeranye no gukunda igihugu, n’imicungire y’abaturage n’umutungo wabo. Rero habonetse igituma abantu bafungwa ni ukubera ko ubunyangamugayo buba bwavuyeho.”

Kuwa 17 Ugushyingo 2017 nibwo Polisi yemeje amakuru y’ifungwa ry’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, aho afunganywe n’abandi bakozi batanu bakekwaho ibyaha birimo kuyereza umutungo wa Leta.

Muri ayo masoko harimo iryo gushyira amatara ku muhanda mu Mujyi wa Nyamagabe, aho ngo rwiyemezamirimo waritsindiye yishyuwe Miliyoni 100 zirenze ku mafaranga yari yaragenewe isoko.

Uwo rwiyemezamirimo ngo yatsindiye isoko yari kuzishyurwa Miliyoni 97 aza kwishyurwa Miliyoni 197, ikintu abadepite bagize PAC bavuze ko gikwiye gukurikiranwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwasobanuriye Komisiyo y’Inteko ishinga amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), ko ari ikibazo cy’imibare cyabayeho.

Muri Nyamagabe kandi ngo hari isoko ryo gutunganya ubusitani mu rwego rwo kurimbisha umujyi ryatwaye amafaranga menshi Leta mu buryo butari ngombwa.

2017-11-20
Editorial

IZINDI NKURU

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

EAC ishobora kuzisanga mu bibazo itakwikuramo

Editorial 16 Jun 2017
Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Magufuli arayobora umuhango wo gusinyisha Sudani y’Epfo nk’umunyamuryango mushya wa EAC

Editorial 15 Apr 2016
Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye

Uwitwa Sebarera uherutse gutanga amakuru ku byo yakoze muri Jenoside, yiyahuye

Editorial 11 Apr 2018
Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yasabye abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yasabye abaturage kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 18 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023
Amakuru

Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by’irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023

Editorial 11 Jun 2023
Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023
Amakuru

Carlos Alos Ferrer utoza Amavubi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri asabwa kurenga amatsinda ya CAN2023

Editorial 11 Mar 2023
Amagambo y’agahinda akubiye mu ibaruwa Buravan yanditse asezera Miss Muhikira
HIRYA NO HINO

Amagambo y’agahinda akubiye mu ibaruwa Buravan yanditse asezera Miss Muhikira

Editorial 13 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru