• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Minisiteri ya Siporo yahaye uruhushya REG VC na APR VC rwo gutangira imyitozo yitegura irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Minisiteri ya Siporo yahaye uruhushya REG VC na APR VC rwo gutangira imyitozo yitegura irushanwa ry’igikombe cy’ Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo

Editorial 09 Mar 2021 Amakuru, IMIKINO

Nyuma yaho ibikorwa bimwe na bimwe bya Siporo mu Rwanda bihagaritswe, Minisiteri ya Siporo yamaze kwemerera amakipe abiri yo mu mukino w’intoki wa Volleyball ariyo REG VC ndetse na APR VC gutangira imyitozo ni mu gihe aya makipe yombi arimo kwitegura guhagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika.

Aya makipe yombi agomba guhagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri uyu mukino w’intoki aho amarushanwa bagomba kwitabira ateganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, ni ukuvuga imikino izaba hagati y’itariki ya 02 kugera tariki ya 12 Mata 2021 akabera mu mujyi wa Cairo wo mu Misiri.

Mu nyandiko igenewe ishyirahamwe ry’umukino w’intoki rya Volleyball mu Rwanda, FRVB isubiza iyo bari bandikiye Minisiteri ya Siporo bayisaba uburenganzira bw’uko ayo makipe yombi yakwemererwa gutangira imyitozo bitegura ayo marushanwa, Minisiteri ya siporo yahise isubiza ibwira iryo shyirahamwe ko kuri ayo makipe yombi yemerewe gutangira imyitozo.

Minisiteri ya Siporo kandi ikaba yasabye FRVB ko bakurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza n’ingamba zashyizweho na Leta zo gukumira icyorezo cya COVID-19 ndetse n’ingamba iryo shyirahamwe ryari ryamenyeshye iyi minisiteri.

Mu rwego rwo kwitegura iyo mikino ikipe ya APR VC ikaba yari yongereye abakinnyi izakoresha muri iryo rushanwa babakuye mu yandi makipe ya hano mu Rwanda, abo bakinnyi bongerewe muri APR VC ni Akumuntu Kavalo Patrick usanzwe ukinira Gisagara VC, Mahoro Ivan ,Nelson Murangwa ndetse na Mutabazi Yves bose bakinira ikipe ya UTB VC.

Ku ruhande rwa REG VC igiye kwitabira iyi mikino nyuma yaho yari yatsindiye itike yo gukina igikombe cy’Afurika mu mwaka ushize ariko iyo mikino ikaba itarabaye bitewe na koronavirusi, bityo ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rw’Afurika rikaba ryaremeye amakipe afite ubushobozi bwo kwibeshaho muri iryo rushanwa ko bemerewe kuryitabira.

2021-03-09
Editorial

IZINDI NKURU

Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma

Police VC yegukanye igikombe cyo Kwibohora 2025 mu byiciro byombi, itsinze APR VC ku mukino wa nyuma

Editorial 07 Jul 2025
Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Editorial 08 Oct 2024
Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Munyampeta Jean Luc wamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akomeje kwifatanya n’ibigarasha

Administrator 06 Nov 2025
Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore.

Gisagara Volleyball Club yegukanye igikombe cya GMT mu bagabo naho RRA Women Volleyball Club icyegukana mu bagore.

Editorial 28 Jun 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa itegeko ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Editorial 28 Oct 2016
Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’
IMIKINO

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Editorial 27 Aug 2018
Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?
ITOHOZA

Akarimi keza ka RNC k’urupfu rw’Umwami Kigeli gahatse iki ?

Editorial 19 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru