Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 9 Kanama 2022,mu cyumba cy’inyubako ya BK Arena habere ikiganiro cyateguwe na Minisiteri ya Siporo ndetse n’abanyamakuru kigamije kuganira ku byagezweho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politike ya Siporo.
Muri iki kiganiro cyari kiyobowe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Shema Maboko Didier ndetse n’abayobozi muri federasiyo zitandukanye.
Aha niho Minisitiri Aurore Mimosa yamenyesheje ko amarushanwa mpuzamahanga n’ibindi bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjirije u Rwanda asaga miliyari 30 Frw, amafaranga menshi ugereranyije na miliyari 6,7 u Rwanda rwashoye mu kwakira ibi bikorwa.
Muri iki kiganiro, Minisitiri Aurore yatangaje ko Amarushanwa mpuzamahanga u Rwanda rwakiriye yagaragaje ko urwego rwa Siporo rwashorwamo imari ndetse rukanabyara imirimo ku bakina ndetse no kubatanga serivisi zishamikiye ku mikino.
Minisitiri Aurore Mimosa yavuze ko mu rwego rwo kuzamura impano z’abakiri bato hateguwe amarushanwa yahuje amashuri mu mikino itandukanye yateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Siporo mu Mashuri rifatanyije n’ingaga zireberera iyo mikino kandi aya marushanwa azakomeza.
Minisiti Aurore imosa yabwiye abitabiriye ikiganiro ko mu rwego rwo gukomeza guteza imbere siporo, Leta irateganya gushyira imbaraga mu kongera ibikorwaremezo bya siporo cyane cyane binyuze mu gukorana n’abikorera.