• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Minisiteri y’ubuzima yahuguye abapolisi ku ihungabana n’uko bafasha uwahungabanye

Editorial 23 Mar 2016 Mu Mahanga

​Mu gihe twegereza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, igihe gitangira ku itariki ya 7 Mata buri mwaka, iki gihe cyo kwibuka jenoside kikaba kirangwa n’ihungabana rya bamwe mu bayirokotse, bityo bikaba bisaba ubumenyi ku ihungabana no gufasha uwahuye naryo.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 21 Werurwe, Minisiteri y’ubuzima ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe ryahuguye abapolisi 108 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, kugirango ribibutse ibyo bagomba kumenya ku ihungabana n’uko bafasha abagaragaje ibimenyetso byazo. Aya mahugurwa akaba yarabereye muri Sport View Hotel i Kigali.

Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri Minisiteri y’ubuzima Dr Yvonne Kayiteshonga, yashimye ubufatanye bugaragara hagati ya Minisiteri y’ubuzima na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano w’abanyarwanda ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.

Yakomeje avuga ko Minisiteri ahagarariye yizera ko aya mahugurwa azatanga umusaruro haba kuri Polisi y’igihugu ndetse no ku bapolisi bahuguwe, mu gihe igihugu kigiye kwinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22.

Yasoje ashimira uruhare, ubwitanjye n’umurava Polisi y’u Rwanda yagiye igaragaza mu myaka ishize mu gihe cyo kwibuka.

IP Daniel Uwimana wari waturutse mu ishami rishinzwe ubuvuzi muri Polisi y’u Rwanda, nawe yashimye ubufatanye Minisiteri y’umuzima idahwema kugaragaza mu bikorwa bitandukanye igirana na Polisi y’u Rwanda haba mu buvuzi, gahunda zo gukumira ibyorezo ndetse na gahunda z’amahugurwa.

Asobanurira abitabiriye aya mahugurwa akamaro kayo, yavuzeko usibye no gufasha abandi nabo bakwiye kumenya uko bafashanya hagati yabo mu bihe nkibyo bidasanzwe bireba abanyarwanda bose, akaba yabasabye ko amasomo bahawe ataba amasigara kicaro ahubwo agomba kugera no kubo babana nabo bakorana, aha akaba yagize ati :”Buri muntu wese agomba kwita kuwo begeranye,akamutega amatwi,akamuhumuriza byaba ngombwa akamugeza ku nzego z’ubuzima mu gihe hagaragaye ikibazo cy’ihungabana.”

Abitabiriye aya mahugurwa bakaba bahuguwe kucyo ihungabana aricyo, impamvu zitera ihungabana, ibimenyetso biranga uwahungabanye, uburyo wafasha uwagaragaje ibimenyetso by’ihungabana, banasobanurirwa kuri zimwe mu ndwara zo mu mutwe, uko zifata n’ibimenyetso byazo.

RNP

2016-03-23
Editorial

IZINDI NKURU

Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru

Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru

Editorial 22 Jun 2018
[AMAFOTO]: IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

[AMAFOTO]: IBIKORWA BY’INGENZI BYA POLISI Y’U RWANDA MU MWAKA WA 2016

Editorial 10 Jan 2017
Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Editorial 06 Apr 2022
Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Editorial 13 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza
Amakuru

Urubyiruko rwungukiye byinshi mu musaruro w’imiyoborere myiza

Editorial 24 Aug 2023
U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko
POLITIKI

U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko

Editorial 25 Sep 2019
Uganda: Umupolisi yafashwe yibye inka 2 azitwaye muri ‘pandagari’
Mu Mahanga

Uganda: Umupolisi yafashwe yibye inka 2 azitwaye muri ‘pandagari’

Editorial 03 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru