Mu gihe twegereza kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22, igihe gitangira ku itariki ya 7 Mata buri mwaka, iki gihe cyo kwibuka jenoside kikaba kirangwa n’ihungabana rya bamwe mu bayirokotse, bityo bikaba bisaba ubumenyi ku ihungabana no gufasha uwahuye naryo.
Ni muri urwo rwego ku itariki ya 21 Werurwe, Minisiteri y’ubuzima ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe ryahuguye abapolisi 108 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, kugirango ribibutse ibyo bagomba kumenya ku ihungabana n’uko bafasha abagaragaje ibimenyetso byazo. Aya mahugurwa akaba yarabereye muri Sport View Hotel i Kigali.
Atangiza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri Minisiteri y’ubuzima Dr Yvonne Kayiteshonga, yashimye ubufatanye bugaragara hagati ya Minisiteri y’ubuzima na Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano w’abanyarwanda ndetse n’ubuzima bwabo muri rusange, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Yakomeje avuga ko Minisiteri ahagarariye yizera ko aya mahugurwa azatanga umusaruro haba kuri Polisi y’igihugu ndetse no ku bapolisi bahuguwe, mu gihe igihugu kigiye kwinjira mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22.
Yasoje ashimira uruhare, ubwitanjye n’umurava Polisi y’u Rwanda yagiye igaragaza mu myaka ishize mu gihe cyo kwibuka.
IP Daniel Uwimana wari waturutse mu ishami rishinzwe ubuvuzi muri Polisi y’u Rwanda, nawe yashimye ubufatanye Minisiteri y’umuzima idahwema kugaragaza mu bikorwa bitandukanye igirana na Polisi y’u Rwanda haba mu buvuzi, gahunda zo gukumira ibyorezo ndetse na gahunda z’amahugurwa.
Asobanurira abitabiriye aya mahugurwa akamaro kayo, yavuzeko usibye no gufasha abandi nabo bakwiye kumenya uko bafashanya hagati yabo mu bihe nkibyo bidasanzwe bireba abanyarwanda bose, akaba yabasabye ko amasomo bahawe ataba amasigara kicaro ahubwo agomba kugera no kubo babana nabo bakorana, aha akaba yagize ati :”Buri muntu wese agomba kwita kuwo begeranye,akamutega amatwi,akamuhumuriza byaba ngombwa akamugeza ku nzego z’ubuzima mu gihe hagaragaye ikibazo cy’ihungabana.”
Abitabiriye aya mahugurwa bakaba bahuguwe kucyo ihungabana aricyo, impamvu zitera ihungabana, ibimenyetso biranga uwahungabanye, uburyo wafasha uwagaragaje ibimenyetso by’ihungabana, banasobanurirwa kuri zimwe mu ndwara zo mu mutwe, uko zifata n’ibimenyetso byazo.
RNP