• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze

Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n’aho Ikoranabuhanga rigeze

Editorial 27 Mar 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano bikwiriye kujyana n’ibihe tugezemo by’iterambere kugira ngo rukomeze, ndetse rurusheho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo rurwanya no gukumira ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ihuza Ubuyobozi bukuru bwayo, abayobozi b’imitwe yayo itandukanye, abayobozi bayo mu Ntara , Umujyi wa Kigali n’uturere, Abofisiye bayo bakuru n’abato, n’abahagarariye abapolisi bato.

Iyo kuri uyu munsi (26 Werurwe) yitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, IGP Emmanuel K. Gasana n’abamwungirije uko ari babiri; ni ukuvuga ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda.

Mu ijambo rye, Minisitiri Busingye yatangiye ashima ubunyamwuga bwa Polisi y’u Rwanda; aha akaba yaravuze ko ari bwo butuma isohoza inshingano zayo zo kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.

Yagize ati,”Uko Ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, ni ko bamwe baryifashisha mu gukora ibyaha bitandukanye . Ibi biha umukora umupolisi wese ndetse na Polisi y’u Rwanda muri rusange wo kugira ubumenyi buhagije mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwoko butandukanye kuko ari byo bizatuma ibikorwa byabo bitahurwa, bikumirwe; ndetse hanafatwe ababikoze.”

Minisitiri Busingye yabwiye kandi abitabiriye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa bazo bukwiriye gukomeza kugira ngo ibikorwa biteganyijwe muri uyu mwaka birimo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Amatora ya Perezida wa Repubulika, n’Inama Mpuzamahanga zitandukanye bizagende neza; kandi bikorwe mu mahoro n’ituze.

Yasabye abagize uru rwego rw’umutekano gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa ; aha akaba yarababwiye ko kugira ngo babishobore bisaba kumenya amoko yayo, uko yakwa n’uburyo itangwa ; ariko na none abasaba kuyirinda ubwabo .

Yagize kandi ati, “Abanyarwanda n’abaturarwanda muri rusange bishimira kugira urwego rw’umutekano nka Polisi biyumvamo, bizera, bisanzuraho; kandi bakorana na rwo neza . Ni ngombwa gukomeza no guteza imbere iyo mikorere n’imikoranire kugira ngo habeho iterambere n’umutekano birambye. Murasabwa gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo ibyo bigerweho.”

IGP Gasana yibukije abitabiriye iyo nama ko inshingano yabo y’ibanze ari ukubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; kandi ko ibyo bigomba kujyana no gutanga serivisi nziza.

-6178.jpg

Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye

Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda iterana buri gihembwe. Mu biyikorwamo harimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’izindi nama zabaye mbere , ibyagezweho, imbogamizi zatumye bimwe mu byari biteganyijwe bitagerwaho , no gufata ingamba zituma uru rwego rw’umutekano rusohoza inshingano zarwo.

2017-03-27
Editorial

IZINDI NKURU

Undi Munyarwandakazi yahawe igihembo n’umwamikazi w’u Bwongereza

Undi Munyarwandakazi yahawe igihembo n’umwamikazi w’u Bwongereza

Editorial 04 Jun 2018
Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Editorial 25 Sep 2025
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023
Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Umunsi  wa 20 wa shampiyona y’u Rwanda usize Rayon Sports itsikiriye I Ngoma, Police FC na As Kigali zigabana amanota

Editorial 06 Mar 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo
POLITIKI

RGB yasabye abanyamadini kwinjiza gahunda ya ‘Nk’uwikorera’ mu bikorwa byabo

Editorial 23 Feb 2018
Ubushakashatsi  bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu  kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )
Mu Mahanga

Ubushakashatsi bwa Never Again Rwanda burashimangira ubwa RGB mu kunenga uruhare rw’Abaturage mu bibakorerwa ( Yavuguruwe )

Editorial 26 Aug 2016
Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame
Mu Rwanda

Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Editorial 07 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru