• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba

Editorial 14 Oct 2016 Mu Mahanga

Ministiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye , kuri uyu wa 13 Ukwakira 2016, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kuvugurura inyubako ikoreramo (Infastructure Development Programme).

Iyi nyubako iherereye mu karere ka Rwamagana ikaba yarubatswe mugihe cy’amezi 12, yatwaye akayabo ka miliyoni 577 z’amafaranga y’u Rwanda . Ikaba igizwe n’ibyumba 36 harimo igice kimwe kigizwe n’ibyumba bizakorerwamo na Polisi ku rwego rw’intara, umutwe wa Polisi wo ku rwego rw’Akarere ndetse n’ahazakorera sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, Umwungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Juvénal Marizamunda, Brig. Gen. Gashaija Bagirigomwa, umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburasirazuba, Col,. Jean Bosco Rutikanga wari uhagarariye umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Jean Marie Vianney Makombe, abayobozi b’uturere twose tw’Intara y’Iburasirazuba n’abandi,..

Mu gushyira serivisi zose hamwe, Minisitiri Busingye yavuze ko iki gikorwa kizatuma hatangwa serivisi nziza, bizagabanya kandi ibyatakazwaga n’abagana Polisi, nk’umwanya batakazaga ngo babone serivisi.

Ministiri Busingye yavuzeko u Rwanda ruri mu murongo mwiza w’ubuyobozi bushingiye kuri Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, ubushake mu gukorera hamwe bw’inzego n’abaturage mu gukoresha neza ubushobozi buke dufite kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje.

Ministiri Busingye yagize ati:”Ibi byose turimo kugeraho, si uko u Rwanda rukize, ahubwo ni uko abanyarwanda bafite uburyo bw’imitekerereze buri hejuru mu myumvire no mu miyoborere kugira ngo bagere kubyo biyemeje kandi bakoresheje ubushobozi buke bafite ”.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda muri gahunda yayo yo kubaka ibikorwa remezo (infrastructure development programme ) agereranya n’”indashyikirwa”, aho yiyubakiye icyicaro gikuru kigezweho ku Kacyiru, icyicaro kigezweho gikoreramo Polisi y’Umujyi wa Kigali n’icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, byose ku kayabo ka miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yashimye kandi ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze cyane cyane uturere, bukaba bugaragazwa n’amasezerano impande zombi zihuriyeho muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ibikorwa biteza imbere imibreho y’abaturage.

Aha Minisitiri Busingye yagize ati:” Ubufatanye nk’ubu busobanura imiyoborere irangwa n’ubufatanye bw’inzego zose , kandi iha abaturage uburyo bwo kugira uruhare mu mibereho myiza ya buri wese.”
Minisitiri Busingye nanone yasabye ko hakogerwa ingufu mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye birimo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura bw’amatungo bwagiye bugaragara hirya no hino cyane cyane mu Ntara y’I Burasirazuba.

Yihanangirije abakora ibi byaha, avuga ko uwo ariwe wese uzabifatirwamo bizamugiraho ingaruka mbi, kuko amwe mu mategeko yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha arimo kuvugururwa kugira ngo ibihano bijyane n’uburemere bw’ibyaha.

-4362.jpg

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’I Burasirazuba Makombe Jean Marie Vianney, yashimye ubufatanye busanzwe buri hagati y’Intara y’I Burasirazuba na Polisi y’u Rwanda, muri gahunda zitandukanye zirimo gukumira no kurwanya ibyaha, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere Leta yashyizeho no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

RNP

2016-10-14
Editorial

IZINDI NKURU

Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Kubera kunuma k’ubukene, Rudasingwa akomeje kwibasira ubuyobozi bw’uRwanda abuharabika

Editorial 27 Aug 2019
Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Nyuma y’ibuyera n’ifatwa rye, Ruharwa Fulgence Kayishema ashobora kwisanga mu nzira igana Arusha

Editorial 16 Aug 2023
Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Editorial 10 Apr 2023
ESE ABACIRA URUBANZA BAKANATUKA GITWAZA NI ABATAGATIFU?

ESE ABACIRA URUBANZA BAKANATUKA GITWAZA NI ABATAGATIFU?

Editorial 28 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC
INKURU NYAMUKURU

Uganda haravugwa urupfu rwa Mukombozi washimutaga Abanyarwanda, Impungenge kuri RNC

Editorial 11 May 2018
Agnès Mukarugomwa Alias Mukaruharwa ,inkotsa y’Ikondera Libre, ni muntu ki?
Amakuru

Agnès Mukarugomwa Alias Mukaruharwa ,inkotsa y’Ikondera Libre, ni muntu ki?

Editorial 07 Sep 2020
Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga
Amakuru

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Administrator 26 Nov 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru