Minisitiri w‘Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yatangaje ko hari kuvugururwa politiki y’itangazamakuru kugira ngo ribashe guhangana n’ibibazo birimo ubukene buryugarije.
Yakomoje ku kibazo kiri mu itangazamakuru ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 Radio Rwanda imaze ibayeho.
Ikibazo cy’amikoro make ni kimwe mu byakunze kuvugwaho gusubiza inyuma itangazamakuru ryo mu Rwanda ndetse bikanatuma benshi mu barigezemo barivamo batamazemo kabiri.
Ba nyir’ibitangazamakuru cyane cyane ibyigenga bagiye bagaragaza ko batabona amasoko ya Leta kubera kuyahanganira n’ibinyamakuru bya Leta mu gihe abikorera batarakangukira kwamamaza.
Minisitiri Kaboneka yavuze ko hari amavugurura ari gukorwa azasubiza bimwe mu bibazo bibangamiye itangazamakuru ryo mu Rwanda.
Yagize ati “Nubwo hari intambwe yatewe, haracyari imbogamizi. Ikibazo cy’ikoranabuhanga, hari abo byabereye imbogamizi ku binyamakuru bitandukanye, aho babonaga umutungo mu kwamamaza n’ibindi uyu munsi bitagishoboka kubera ikoranabuhanga […] Turiho turavugurura politiki y’itangazamakuru kugira ngo turore ko yaza isubiza bimwe muri ibyo bibazo twese dushyize hamwe […] cyane igamije impinduramatwara mu itangazamakuru.”
Icyakora Kaboneka yasabye ba nyir’ibitangazamakuru kwishakamo ibisubizo bihuriza hamwe kugira ngo bubake ibinyamakuru bikomeye.
Yagize ati “ Turiho tuvugana n’inzego z’itangazamakuru, cyane abafite ibitangazamakuru kubasaba kwihutira kujyana n’iryo koranabuhanga ariko cyane cyane tubasaba kwishyira hamwe aho kugira ngo bakomeze kwaguka umwe umwe.”
Ibinyamakuru bitandukanye byagiye bifunga imiryango kubera amikoro make. Radiyo KFM na Royal Tv ni bimwe mu byari bikomeye byafunze.
Umwaka ushize ubwo hizihizwaga umunsi nyafurika w’itangazamakuru, hatanzwe igitekerezo cy’uburyo abagenerwa amakuru bajya bagira umusanzu batanga kugira ngo ibinyamakuru bibeho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Mugisha Emmanuel yagize ati “Tugomba gushyiraho uburyo butuma dukomeza kubaho, ayo mafaranga avamo akaba yakwifashishwa mu kwishyura iminara ituma ayo makuru abageraho n’ibindi […] niba ibishingwe byishyurwa, guparika imodoka bikaba byishyurwa no kugeza amakuru ku baturage bikwiye kwishyurwa.”
Mugisha yavuze ko nk’ubu hari sosiyete abaturage bishyuraho ifatabuguzi ngo babashe kureba televiziyo ariko amafaranga izo sosiyete zishyurwa nta na rimwe rihabwa ibinyamakuru bitanga ayo makuru.
Mu Rwanda habarurwa radiyo 35, muri zo 27 ni izigenga mu gihe iza leta ari umunani; Televiziyo zisaga icumi, zirimo imwe ifashwa na leta, ibinyamakuru byandika ku mpapuro bikabakaba 45 n’imbuga za internet zirenga 100.