Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Kamena 2016 Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yasubije ibibazo yabajijwe ku nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe igiye kubera mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga.
Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwamaze kwitegura kwakira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe izatangira tariki 10 Nyakanga ku rwego rwa b’ Ambasaderi, hagakurikiraho iy’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, n’inama zizahuza ba Perezida banyuranye b’ibihugu bya Afurika ku matariki 16, 17, na 18 Nyakanga ari nabwo inama izasozwa muri rusange.
Yavuze ko iyi nama izaba yiga ku buryo Afurika yarushaho koroshya urujya n’uruza hagati y’ibihugu bya Afurika, kugira ngo ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu bitere imbere.
Mushikiwabo yavuze ko imyiteguro irimbanije yo kwakira iyi nama aho izabera Kigali Convention Center n’amahoteli azakira abantu bari hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu bazitabira iyi nama bisa n’ibyarangiye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Louise Mushikiwabo mu kiganiro n’Abanyamakuru
Avuga ku kibazo cy’Abarundi birukanywe mu Rwanda, Mushikiwabo yavuze ko Abarundi birukanywe ari abari bafite ‘Status’ idasobanutse, atari abakozi cyangwa abatuye mu buryo bwemewe, batanafite icyemezo cy’ubuhunzi.
Louise Mushikiwabo yavuze ko bari bamaze kuba benshi, ku buryo imibare yazamukaga ikagera ku bihumbi birindwi cyangwa icyenda mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi n’u Burundi.
Kubirebana n’imitungo basize mu Rwanda, yavuze ko ari ibintu byaganirwaho hagati y’ibihugu byombi kandi ngo binyuze mu biganiro ibibazo birakemuka.
Min.Mushikiwabo abajijwe ku bya FDLR iri kongera kugabwaho ibitero n’ingabo za Leta ya Congo, ibivugwa ko iri gucikamo kabiri n’ibindi yavuze ko ibyo byose bidakuraho ko ari umutwe mubi kandi u Rwanda rubona nk’ikibazo.
Yagarutse ku kibazo cy’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Afrika y’Epfo
Abanyamakuru na bamwe mu bayobozi muri Minaffet barimo gukurikira ikiganiro
Minisitiri ati “ Umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo umaze hafi imyaka ibiri ukurikiranirwa hafi. Kuwusubiza ku murongo ni urugendo rurimo ibintu byinshi, ushobora kubona ko ibikorwa nk’ubucuruzi biri gukorwa, ibigo byo muri Afurika y’Epfo biri gukorera mu Rwanda, RwandAir irajya muri Afurika y’Epfo, abayobozi ba Afurika y’Epfo baraza mu Rwanda, no muri WEF baje bayobowe na Visi Perezida.”
Tubibutse ko mu mubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi muri Werurwe 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda, ibashinja kugira uruhare mu bikorwa byo kurasa Kayumba Nyamwasa.
Icyo gihe Guverinoma y’u Rwanda nayo yahise yirukana abadipolomate batandatu ba Afurika y’Epfo, ariko ba Ambasaderi baguma mu mirimo yabo.
Ukwirukanwa kw’abadipolomate barimo n’abari bashinzwe ibijyanye na Visa, byatumye ubuhahirane bw’ibihugu byombi n’ingendo bidindira, mu gihe Afurika y’Epfo yari isanzwe iri mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi, uburezi, ubuvuzi n’ibindi.
Mushikiwabo akomeza asobanura uko umubano w’ibi bihugu byombi uri kuzahurwa, yagize ati “Kuwusubiza ku murongo ni urugendo rujyana no gushyiraho abadipolomate. Hari abayobozi bagikeneye gushyirwaho, biri gusubizwa ku murongo, hari nibikeneye gukorwa, dutegereje nkicyo bavuga ku gutanga visa kubanyarwanda basanzwe,bimwe mu biganiro biri gufata igihe kirekire cyane ku ruhande rwa Afurika y’Epfo ariko nk’u Rwanda turakora ibishoboka.”
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo mu Rwanda, George Nkosinati Twala aherutse gutangaza ko igihugu cye cyamaze kwemeza amazina y’abazagihagararira mu Rwanda, uretse umukozi ushinzwe ibijyanye na Visa.
Yagize ati “Muri Nyakanga umwaka ushize, ibihugu byombi byemeranyije gushyiraho abadipolomate kandi ko icyo gikorwa kizafasha mu gusubukura ibikorwa ku mpande zombi. Afurika y’Epfo yamaze kohereza abazahabwa iyo myanya uretse umukozi ushinzwe ibikorwa. […] Ku ruhande runini, ibikorwa muri ambasade bimaze gusubira ku murongo.”
Abanyamakuru benshi bari bitabiriye iki kiganiro
Umwanditsi wacu