Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko intego igihugu cyari cyarihaye yo kuba umunyarwanda yinjiza amadolari 1240 mu mwaka wa 2020 bigoye kuyigeraho kubera ko izamuka ry’ubukungu ritagenze uko byari biteganyijwe.
Mu mwaka wa 2000 u Rwanda rwihaye icyerecyezo 2020 cyagombaga gusiga ruri mu bihugu byo mu cyiciro cya mbere bifite amikoro aringaniye (Lower Middle Income Country) aho nibura buri muturage yari kujya yinjiza amadolari 1240, ni ukuvuga asaga gato miliyoni y’amafaranga y’u Rwandaku mwaka.
Ukurikije aho igihugu cyavuye, umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wariyongereye ndetse n’uw’umuturage ariko bigaragara ko bigoye ngo mu mezi make asigaye ibyari byitezwe bigerweho byose.
Mu 1990 umusaruro ku muturage ku mwaka wari amadolari 374, mu 1994 yari amadolari 146 mu 2000 yari 225 $. Mu 2010 yari 579 $, mu 2015 yari 728 $, mu 2017 yari 774 $ naho mu 2018 yari 788$ ku mwaka. Ikigereranyo cy’amafaranga umuturage yinjiza cyazamutseho 1.7% hagati ya 2017 na 2018.
Kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yari mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, asobanura uko ubukungu bw’igihugu buhagaze kugeza muri Nzeri 2019.
Depite Uwanyirigira Gloriose yagarutse ku ntego z’icyerecyezo 2020 u Rwanda rwari rwihaye, aho umuturage yagombaga kwinjiza amadolari 1240.
Yabajije Minisitiri Ndagijimana niba abona iyo ntego igishoboka akurikije amezi asigaye ngo umwaka wa 2020 ugere.
Uwanyirigira yagize ati “Ndangira ngo mbaze niba uyu muhigo koko tuzawesa nk’abanyarwanda. Ubishyize mu manyarwanda wabona ko umuturage abona ibihumbi bibiri ku munsi ariko twongeye tukagaruka ku giciro cy’ibiribwa ku isoko nk’aho mu minsi ishize ikilo cy’ibishyimbo cyageze ku gihumbi, ukareba ubukungu bw’umuturage wo hasi ushobora kwinjiza ibihumbi bibiri uburyo yagera ku isoko agahaha bikwiye [….] turagira ngo aduhurize izamuka ry’ubukungu mu ngeri zose ariko tureba ku muturage.”
Depite Rwigamba Fidèle yavuze ko bigaragara neza ko igihugu kitazagera ku ntego cyari cyihaye, ahubwo asaba Minisitiri gusobanura ingamba zihari n’igihe umunyarwanda azaba yinjiriza amadolari 1240.
Ati “Biragagara ko tutakibigezeho ariko urebye ukuntu ubukungu busigaye buzamuka neza wenda turabyegera. Nagira ngo numve icyo Minisitiri avuga tugendeye ku gipimo turiho ubu igihe twazagerera ku gihugu cy’amikoro aringaniye.”
Minisitiri Ndagijimana yemereye abadepite ko kugera ku ntego y’uko buri munyarwanda azaba yinjiza amadolari 1240 mu 2020 bisa nk’ibidashoboka.
Yavuze ko byatewe n’uburyo ubukungu bwagiye buzamuka gahoro bitandukanye n’intego bari bihaye ubwo icyerecyezo 2020 cyashyirwagaho.
Ati “Kugira ngo tugere kuri ariya madolari 1240 mu 2020 ubukungu bwagombaga kuzamuka ku mpuzandengo ya 11.5 % ariko kuva mu 2000 kugeza ubu ngira ngo ni rimwe gusa twagize ubukungu buzamuka hejuru ya 11 %, ubundi tugira 9 % ariko indi myaka yose twagiye hagati ya 7 na 8 %. Urumva utageze kuri ya 11 % n’ikizavamo nacyo kiba gitubye.”
Minisitisiri Ndagijimana yavuze ko imibare y’ubukungu bw’umunyarwanda mu mwaka wa 2019 itarasohoka ndetse ngo n’iya 2020 izabarwa ariko ahamya ko bigoye ngo intego igerweho.
Ati “Tuzaba tuhegera ariko ntabwo byoroshye kuhagera mu gihe cy’imyaka ibiri urebye aho tugeze.”
Icyakora, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko muri gahunda y’igihugu igamije kwihutisha Iterambere, NST1 yatangiye mu 2017 u Rwanda rwiyemeje kuba rwageze mu bihugu bifite amikoro aringaniye, umuturage yinjiza amadolari asaga 1300 kandi yemeza ko bizagerwaho.
Leta y’u Rwanda yiyemeje kuva mu cyerecyezo cya 2020 rujya mu cyerecyezo cya 2050. Ruteganya ko nibura mu 2035 ruzaba rufite ubukungu buciriritse mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku 10%, ku buryo umunyarwanda yazaba yinjiza asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.
Src:IGIHE