Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase arizeza ko imigenderanire no guhahirana kw’abaturage hagati y’u Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi irimo kunozwa.
Abayobozi b’inzego z’ibanze z’ibi bihugu bahuriye mu nama ibera i Kigali, bakaba biga ku buryo hakoroherezwa abaturage baturiye imipaka kugenderana bagiye gucuruza no kwiga [ hari abanyeshuri biga mu bihugu by’ibituranyi].
Minisitiri Prof Shyaka witabiriye iyi nama ihuje ibihugu bitatu [ Rwanda, Congo-Kinshasa n’u Burundi] bigize Umuryango w’Ubukungu w’ibiyaga bigari [CPGL], avuga ko igihe kigeze kugira ngo abaturage bagenderane nta nkomyi.
Avuga ko iyi nama yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze igamije guharanira amahoro arambye yubakiye ku mijyi n’ubuyobozi bwayo, ndetse no ku baturage.
Ati”Abaturage bacu b’ibihugu byose bakeneye amahoro, umutekano, imibereho myiza ndetse no kwishyira ukizana ku buryo ushaka kwambuka umupaka azawambuka akajya gucuruza no kurangura”.
Minisitiri Prof Shyaka avuga ko ari ngombwa ko imiterere y’ubuyobozi n’imikoranire yabwo biha abaturage b’ibihugu bigize CPGL kugenderana.
Ku kibazo cyo kongera kubona ibicuruzwa biva i Burundi ari byinshi biza mu Rwanda cyane cyane inzoga za Amstel, amamesa n’indagara [ z’indundi], Prof Shyaka agira ati “Mwese mwese mugire ’Bon appetit”.
Icyakora hari imbogamizi igaragazwa na bamwe mu Barundikazi bitabiriye iyi nama, aho bavuga ko Leta yabo itabemerera kuzana ibicuruzwa mu Rwanda.
Nta muyobozi w’i Burundi, itangazamakuru ryabonye ngo asobanure icyo kibazo cy’abacuruzi bambukiranya imipaka, ariko uwungirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CPGL, Epimaque Nsanzurwanda avuga ko bakomeje ubuvugizi. Gusa twakongeraho ko Politiki mbi ya Perezida uriho mu Burundi, ari cyo kibazo kibangamiye urujya n’uruza kumipaka ihuza UBurundi n’ibihugu bituranyi kandi ko UBurundi, aribwo buhahombera kuko bwakira byinshi kurusha ibyo rwohereza mu bihugu bituranyi.
Ihuriro ry’abayobozi b’inzego z’ibanze mu biyaga bigari, ni rimwe mu bigize Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abayobozi b’imijyi mu bihugu bivuga igifaransa [AIMF], ikaba iteraniye i Kigali kuva tariki 01-04/6/2019.
Umuyobozi w’Umujyi Mukuru w’u Rwanda [ Kigali] , Mme Rwakazina Marie Chantal avuga ko iri huriro rizasoza inama yaryo rifashe imyanzuro yo kubanisha neza abayobozi n’abaturage baturiye imipaka ya Rusizi na Rubavu, kugira ngo boroshye ubucuruzi.
Iri huriro ryitezweho kwitabirwa n’abayobozi b’imijyi itandukanye harimo n’uyobora umujyi wa Paris mu Bufaransa, Mme Anne Hidalgo.
Src : KT