Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, bitabiriye ibirori byo gufungura ku mugaragaro Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 mu mukino wa Basketball (Afrobasket U16), cyatangiriye i Kigali ku wa Kabiri.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 mu bahungu na 11 mu bakobwa, rikaba rigiye gukinirwa Mu Rwanda n’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 16 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.
Ubwo irushanwa ryatangira kuri uyu wa Kabiri, Mu mikino y’umunsi wa mbere, u Rwanda rwotwaye neza iy Bakobwa naho abahungu, batangiye batsindwa.
Abangavu b’u Rwanda batsinze ikipe y’igihugu ya Tanzania manota 60-41, naho Ingimbi zo zatsinzwe na Angola ku manota 67-56 nyuma yo kongerwaho iminota itanu kuko umukino wari warangiye banganya 56-56 mu minota isanzwe.
Undi mukino wabaye, Cameroun yatsinze Uganda amanota 57-50 mu cyiciro cy’abahungu.
Indi mikino irakomeza kuri uyu wa Gatatu ikaba irimo kubera muri Petit Stade i Remera.
U Rwanda ruzongera kugaragara mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ingimbi zizahura na Sierra Leone, mu gihe abangavu bazongera gukina tariki ya 8 Nzeri 2025 bahura na Tunisia.









