Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kuri uyu wa Kabiri, arageza ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, uko urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda ruhagaze n’ingamba zihari mu kuruteza imbere.
Mu mwaka wa 2020, Guverinoma y’u Rwanda yiteze ko abakora ubuhinzi mu Rwanda bazaba bangana na 50 %, bavuye kuri 72 % babukora muri iki gihe.
Kuva mu mwaka wa 2010 muri gahunda ya guverinoma, Leta yari yihaye intego yo guhanga imirimo ibihumbi 200 buri mwaka idashingiye ku buhinzi. Mu ibarura rya Kane ku mibereho y’ingo ryakozwe mu 2015, imirimo yahangwaga buri mwaka yari igeze ku bihumbi 146.
Urwego rw’Ubuhinzi rugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu n’abagituye mu bihugu byose ku Isi. U Rwanda rurashaka kuruteza imbere mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda by’umwihariko.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Mata 2018 ubwo azaba ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe azageza ku badepite n’abasenateri uko urwego ruhagaze, ibijyanye no guhunika, imbogamizi uru rwego ruhura narwo n’ingamba zihari mu kongera umusaruro n’ibyoherezwa hanze.
Muri gahunda ya leta y’imyaka irindwi ni uko ubutaka bwuhirwa buzava ku buso bungana na hegitari 48.508 zo muri uyu mwaka (2016/2017) bugere kuri hegitari 102.284 muri 2024. Umwihariko uzahabwa ubuhinzi bukorerwa mu bishanga n’ubukorerwa ku buso buto hakoreshejwe ikoranabuhanga ridahenze cyane (Small-scale irrigation).
Hazongerwa ikoreshwa ry’imashini mu mu mirimo y’ubuhinzi (Mechanised farm operations) rive kuri 25% (2017) rigere kuri 50%; ndetse ubuso bw’ubutaka buhingwa nyuma yo guhuzwa buzazamuka bugere kuri hegitari 980.000 buvuye kuri hegitari 635.603.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigena ko ‘Rimwe mu gihembwe cy’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Intebe aza gusobanurira Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi iteranye, ibikorwa bya Guverinoma’.