Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, yahererekanyije ububasha na Murekezi Anastase yasimbuye.
Mu ihererekanyabubasha ryabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, Murekezi wagizwe Umuvunyi Mukuru yavuze ko yizeye ko ubunariribonye n’ubushobozi bwa Dr Ngirente bwanamugejeje muri Banki y’Isi, buzanamufasha gusohoza neza inshingano yahawe.
Dr Ngirente yakomeje avuga ko azihatira gukorana n’abandi baba abo asanze mu biro bya Minisitiri w’Intebe ndetse n’abandi bakora mu zindi nzego.
Yagize ati “Ibyo waba uzi byose hatari ubufatanye ntacyo wageraho. Icyo nzubakiraho cyane ni ubufatanye haba hano no mu zindi nzego.”
“Ndashimira Umukuru w’igihugu wangiriye icyizere kandi nk’uko nabimusezeranyije imbaraga zose mfite nzazikoresha nkorera igihugu cyambyaye.”
Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe Anastase Murekezi yavuze ko ari ishema kuba asimbuwe na Dr Ngirente yise ‘umuhanga kandi w’umukozi, ufite imbaraga’
Murekezi yavuze ko afitiye icyizere Dr Ngirente w’imyaka 44, ati “Ni ishema kuba u Rwanda rugenda rubona abana barwo b’abanyabwenge kandi biteguye kurukorera. Ni ishema kuba abantu bagenda bakabona abandi babasimbura…dufite amahirwe yo kugira Minisitiri w’Intebe ufite imyaka 44, ni umwanya wo gukora.”
Murekezi yakomeje agira ati “Muzi ko nkunda kwiyoroshya no kumva abandi ariko nasanze indangagciro nshyira imbere na we arizo ashyira imbere akongeraho n’ibindi byihariye.”
Dr Ngirente Edouard yavukiye ahitwa Mbirima na Matovu mu Kagari ka Mbilima mu Murenge wa Coko ho mu Karere ka Gakenke.Yari Umujyanama w’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Banki y’isi i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uretse Minisitiri w’Intebe, hanehererekanyijwe ububasha hagati ya Stella Ford Mugabo wari ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri na Kayisire Marie Solange wamusimbuye. Uwari umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe Kampeta Sayinzoga yahaye ububasha Uwamariya Odette wamusimbuye.
Kayisire yavuze ko imirimo yahawe ari mishya ariko ko yijejwe ubufatanye n’abakozi asanze. Ati “Kuri njye byose ni bishya ariko uwo nsimbuye yambwiye ko ngiye gukorana n’abantu beza, iyo ukorana n’abantu beza na we uri mwiza nta kibananira.”
Uwamariya Odette yavuze ko umwanya yahawe ari kubw’icyizere yakomeje kugirirwa inshuro nyinshi kandi ari n’igihango afitanye na Perezida Kagame, ngo ntabwo ateze gutatira icyo gihango.
Yavuze ko ari ubwa mbere agiye gukora mu biro bya Minisitiri w’Intebe ariko ko azemera abo asanze bakamuhugura mubyo adasobanukiwe.
Kampeta Sayinzoga yahawe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA), naho Stella Ford Mugabo nta wundi mwanya yahawe.
Dr Ngirente afite umugore n’abana babiri.
Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente Edouard, yahererekanyije ububasha na Murekezi Anastase yasimbuye