Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, kuri uyu wa Kane, yakiriye indahiro ya Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, n’iya Cpt. Gerard Ntaganira, Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, bombi bemejwe n’Inama y’Abaministiri yo kuwa 26 Gicurasi 2017.
Murekezi yabibukije ko icyizere bagiriwe na Perezida Paul Kagame ndetse n’indahiro bakoreye imbere ye bifite agaciro gakomeye, bikaba igihango bagiranye n’Abanyarwanda batagomba gutatira.
Yagize ati “Akazi kanyu ni ukubahiriza ihame ry’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu Leta y’u Rwanda yiyejeme kugenderaho.”
Kugira ngo bazabashe kubahiriza izo nshingano, Minisitiri w’Intebe yabasabye gushishoza no guharanira ubutabera.
Yakomeje agira ati “Ibi bizabarinda kugira abere abanyabyaha no kugira abanyabyaha abere; Kuba inyangamugayo ku buryo n’abo muzacira imanza bagatsindwa bazajya banyurwa n’ibyemezo byanyu; Guhora murangwa n’imyitwarire iboneye muri byose kandi hose.”
“Umucamanza mwiza noneho by’akarusho w’umusirikari wa RDF tuziho imyitwarire iboneye mu rwego rwo hejuru, agomba kuba bandebereho; gukora cyane kugira ngo muzirinde amadosiye y’ibirarane. Mwibuke ko ubutabera butinze buba bwataye agaciro. Ibi biranajyana no gutanga serivisi nziza u Rwanda rwagize intego.”
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi aha impanuro abarahiye
Minisitiri w’Intebe yabahaye impanuro agendeye ku mpanuro zatanzwe na Mahatma Gandhi zijyanye n’icyo umuntu yakora buri gitondo kugira ngo abe intabera muri byose, ati “Ntawe nza kwifuriza ikibi, ntawe nza kurenganya, abanyamafuti ndabatsindisha ukuri.”
Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Lt. Col Déo Rusizana
Umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare, Cpt. Gerard Ntaganira arahirira kuzuzuza inshingano yahawe
Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare, Lt. Col Déo Rusizana, asinya nyuma yo kurahira
Umugaba w’Ingabo z’Igihugu Gen. Patrick Nyamvumba yari yitabiriye uyu muhango
Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe n’abandi bayobozi bakuru ba gisilikare bitabiriye umuhango