Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, wari witabiriye Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya mbere, yatangaje ko ari urubuga rwiza rwo kwisuzuma no gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite ndetse ko yawukuyemo impamba izamufasha mu mikoranire n’izindi nzego.
Dr Ngirente Edouard yabaye Minisitiri w’Intebe muri Kanama 2017 asimbuye Murekezi Anastase kuri ubu wagizwe Umuvunyi Mukuru.
Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabereye mu Kigo cya Girikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo kuva ku itariki 28 Gashyantare kugeza ku ya 1 Werurwe ni wo wa mbere yari yitabiriye.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Dr Ngirente yavuze ko uburyo abantu baganira ku bibazo by’igihugu, bakareba ibyashyizwe mu bikorwa, bakinenga ari ibintu ibintu bya ngombwa yakuyemo impamba.
Yagize ati “Kuri njye ni umwiherero wa mbere ngize; nawukuyemo impamba nini cyane izatuma nshobora gukorana neza na bagenzi banjye. Kuba inzego zinyuranye twarahuriye hamwe byatumye tuganira neza ku mikoranire dusanzwe dufite n’iyo tugiye kugira n’ibyo twakemura mu buryo bwihuse cyangwa burambye.”
Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko iyo gahunda z’igihugu ziganiriweho hari abayobozi batandukanye barimo n’abashinzwe kuzishyira mu bikorwa bituma bazumva neza bitandukanye n’ubundi buryo inzego z’ubuyobozi zikoresha zitanga amabwiriza.
Ati “Umwiherero utandukanye n’ubundi buryo inzego z’ubuyobozi zikoresha zitanga amabwiriza kuko abantu baba bicaranye amaso ku yandi, bavugana ibishoboka, ibigoye bigashakirwa umuti ukaba ari umusanzu ugaragara ku ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo igihugu cyiyemeje kugeraho.”
Yasabye ko buri muyobozi yikubita agashyi agakoresha imbaraga zose kugira ngo imyanzuro yafashwe izashyirwe mu bikorwa.
Dr Ngirente yakomeje avuga ko mu byaganiriwe hagarutswe ku buryo uburezi bwashyirwamo imbaraga kuko igihugu cyiyemeje kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Ati “Uburezi twabuhaye umwanya munini duhereye ku mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza; uko zigomba kwiga, uburere n’ubumenyi butangwa kugira ngo abantu bagaruke ku nzego ziteza imbere igihugu, byaba ibijyanye no gutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubwubatsi, ibyo byose bizashoboka igihe tuzaba dukoresha ubumenyi bwavuye mu mashuri, tugashyiramo n’ikoranabuhanga rigomba kuboneka mu nzego zose kugira ngo twiteze imbere mu buryo bwihuse.”
Yasabye abaturage n’abayobozi gukorera hamwe kugira ngo ibyakozwe mu burezi, ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi, iterambere ry’imijyi, ubuzima birambe binongerweho ibindi bityo igihugu gikomeze gutera imbere, umunyarwanda akomeze kubaho neza.