Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko mu myaka itatu iri imbere, u Rwanda ruzaba rwihagije mu mbuto rutubura, bidasabye ko ruzitumiza mu mahanga.
Uyu muyobozi yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazatuburwa imbuto ziri ku kigeri cya 50% ugereranyije n’izitumizwa mu mahanga.
Yagize ati “Kwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu gihugu, ku buryo mu gihe cy’imyaka itatu uhereye muri uyu mwaka wa 2018 tuzaba twihaza ku mbuto. Muri urwo rwego, muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazatuburwa imbuto zingana na toni 3,948 bikaba bizagabanya 50% ku zari zisanzwe zitumizwa hanze.”
Mu mbuto zitumizwa harimo ibigori bituruka muri Zambia, Soya ituruka muri Zimbabwe ndetse n’ingano zituruka muri Kenya.
Inzego zitandukanye zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko zakunze kunenga uburyo leta itumiza imbuto yo guhinga mu bihugu bya Kenya, Zimbabwe na Zambia zikagera mu Rwanda zihenze cyane kandi hari abahanga mu buhinzi bashobora kuzituburira mu gihugu.
Ubusanzwe Leta yishyura amafaranga ari hagati ya miliyari enye n’eshanu n’igice buri mwaka mu kuzana imbuto.
Umwaka ushize ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyitabaga Komisiyo ya PAC cyavuze ko hari ibigo bitsindira isoko ryo kuzana izo mbuto, aho usanga ikilo kimwe cya buri mbuto gihagaze amafaranga 2000 by’amanyarwanda.
Icyo gihe abadepite banavuze ko izo mbuto akenshi zinatinda kugera ku bahinzi bikabagiraho ingaruka nyinshi harimo n’izo guhinga igihe cyararenze cyangwa hakagira n’iziborera mu bubiko.
Uretse imbuto zitumizwa hanze, u Rwanda runatumizayo ifumbire ihabwa abahinzi, Minisitiri w’Intebe akaba yavuze ko gukorera ifumbire imbere mu gihugu nabyo bizashyirwamo ingufu zihagije.