Ijambo ryuzuyemo kurimanganya Bwana Sam Kutesa ejobundi yavugiye imbere yabagize Akanama ka Loni Gashinzwe Amahoro ku Isi, n’abahagarariye Imiryango Mpuzamahanga muri Uganda, ryafashwe nko gutwika inzu ugahisha umwotsi. Uyu Ministri w’Ububanyi n’Amahanga yararahiye arirenga aratsemba, avuga ko inzego z’umutekano muri Uganda zitigeze zirya n’urwara umuturage n’umwe, ko abazishinja gushimuta abaturage , kubahondagura no kubakomeretsa bikomeye, kubafungira ubusa, n’ibindi bikorwa by’iyicarubozo, bagambiriye guhindanya isura nziza y’abashinzwe umutekano muri Uganda.
Abumvise amagambo ya Minisitiri Kutesa barasetse bararambarara, bamusaba kugira ubutwari bwo kwemera amakosa, aho yabaye agakosorwa. Ibi babishingiye ahanini ku bimenyetso simusiga byerekana ubugome n’ubuhubutsi bw’abapolisi, abasirikari n’abandi bashinzwe umutekano, bibasira cyane cyane uwo bakeka ko adashyigikiye imikorere ya Perezida Yoweri Museveni n’ishyaka rye, NRM. Imibare y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’itangwa n’abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, igaragaza ko mu gushyingo 2020 honyine, inzego z’umutekano zishe abaturage babarirwa muri 54, abasaga 600 baburirwa irengero, benshi bakaba ari abayoboke ba Bobi Wine wahanganye na Perezida Museveni mu matora yabaye mu ntangiriro z’uyu mwaka.Ibi bikorwa kandi ngo ntibyahagaze, kuko n’ubu uketswe ko ari umuyoboke wa Bobi Wine, iyo atishwe afungirwa ahantu hatazwi, akazasohokamo yarabaye igisenzegeri.
Abajijwe kuri abo bantu bishwe ku manywa y’ihangu, Minisitiri Sam Kutesa yabuze icyo asubiza, ahitamo kuvuga gusa ko bibabaje. Ibi nabyo byasekeje binatangaza abo badipolomate, kuko binyuranye nibyo Perezida Museveni aherutse kubwira itangazamakuru, avuga ko abishwe ari “abagizi ba nabi bishoye mu bikorwa byiterabwoba bagamije guhungabanya amatora”.
Uretse Abagande badasiba gukorerwa iyicarubozo, ibyegeranyo binyuranye binashinja ubutegetsi bwa Uganda ubugome bukabije bukorerwa abanyarwanda, nko kubafunga nta cyaha kizwi bakurikiranyweho, nyuma yo kubamugaza no kubacuza utwabo bakajugunywa ku mupaka uhuza Uganda n’u Rwanda. Inshuro zose yabajijwe iby’iki kibazo, cyane cyane mu nama z’Abakuru b’Ibihugu zigamije kuvanaho amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda, Perezida Museveni ntiyigeze atanga igisubizo gitomoye, ahubwo yahisemo kurimanganya nkuko abisanganywe, avuga ko icyo kibazo atakizi, nyamara yagera mu bitangazamakuru bikorera mu kwaha kwe, akavuga ko abo Banyarwanda ari intasi za Leta y’u Rwanda.
Dore nkubu hari Umunyarwandakazi witwa Jenniffer Byukusenge ufungiye ahantu hatazwi muri Uganda, akaba yari agiye I Kampala gusura umuryango we. Amakuru yizewe aravuga ko abagaragu ba Gen Abel Kandiho utegeka urwego rw’ubutasi, CMI, babanje kumuhondagura, bikaba bishobora no kumuviramo urupfu cyangwa ubumuga bukomeye, kuko bamukoreye iyicarubozo kandi atwite. Jenniffer Byukusenge asanze abandi Banyarwanda benshi mu nzu zimbohe muri Uganda, aho bakubitwa, bagakorerwa ubunyamanswa budakwiye ikiremwamuntu.
Abakurikiranira hafi ihohoterwa riri muri Uganda barahamya ko igitutu kimaze kuba cyinshi ku butegetsi bwa Yoweri Museveni, ndetse ngo amaherezo ibirego bikaba bizakurikirwa n’ibihano ku byegera by’uwo mukambwe, ushyira imbere uburyarya kurusha ibindi byose.