Abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha, cyane mu guteza cyamunara baragirwa inama yo kureka iyi ngeso kuko nibitaba ibyo bitazabahira nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye nyuma y’inkuru twabagejejeho igaragaza amanyanga aherutse gukorwa muri cyamunara zabereye mu Mujyi wa Kigali ndetse umwe mu bahesha b’inkiko akaba yarafatiwe mu cyuho agambanira nyiri umutungo wari ugiye gutezwa icyamunara ngo bamuhe ruswa awugabanyirize agaciro hirengagijwe expertise yakozwe.
Nyuma y’inkuru Rushyashya yabagejejeho kuri uyu wa Kane, itariki 17 Gicurasi 2018 ifite umutwe ugira uti: “Nyarutarama: Inzu z’umucuruzi zatejwe cyamunara mu manyanga zasubijwe nyirazo”, minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye yahise agira icyo avuga kuri iyi nkuru abinyujije kuri twitter agira inama abakora amanyanga mu bikorwa byo kurangiza imanza.
Minisitiri Busingye akaba yagize ati: “Abo aribo bose bakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza n’izindi nyandiko mpesha, cyane mu guteza cyamunara, amahitamo basigaranye ni amwe gusa: kubireka/kubivaho, naho ubundi ntibizabahira.”
Ibi kandi minisitiri w’ubutabera akaba yari aherutse no kubibwira abahesha b’inkiko b’umwuga mu nama yagiranye nabo kuwa 11 Gicurasi, aho yabibukije umuhesha w’inkiko ukenewe mu gihugu.
Aha yagize ati: “Umuhesha w’inkiko dushaka ni uteza cyamunara hakaboneka amafaranga yo kwishyura n’uwaterejwe cyamunara akagira icyo asigarana. Ntabwo wigeze urahirira guhinduka ibyago ku muntu wagize ibyago byo guterezwa umutungo cyamunara.’’
Mu 2015 bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga nabwo banenzwe imikorere mibi inyuranyije n’amategeko ndetse bituma abagera kuri 21 baregerwa Minisiteri y’Ubutabera.
Amakosa bakunze gukora ngo ni ayajyanye n’umwuga nk’uko Minisitiri Busingye yabigaragarije abari mu kiganiro yagiranye nabo na none kuwa 02 Ukwakira 2015.
Minisitiri Busingye yagize ati “Hari abatamanika amatangazo ya cyamunara, abagurisha ibintu muri cyamunara ntibahe amafaranga asigaye uwagurishirijwe imitungo nyuma yo kwishyura uwatsinze”.
Andi makosa yavuzwe ni nko kurangiza urubanza ku gihe kitateganyijwe n’amategeko, kudaha agaciro gakwiye igitezwa cyamunara no kutamenyesha icyamunara uwishyuzwa cyangwa kutamenyesha cyamunara uwatsinzwe.
Umushahara muto waba ari yo ntandaro yo gushaka indonke ku bahesha b’inkiko
Ibi ni ibyatangajwe n’Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ubwo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yabahuguraga muri Mutarama 2017 ku bijyanye n’ubu burenganzira kuko akazi kabo gafuruhare rukomeye mu kwubahiriza nk’abantu bahesha abandi ibyabo bambuwe.
Ukuriye uru rugaga yavuze ko nubwo atahamya ko barya ruswa, ngo bamwe bakora amakosa babiterwa n’uko bahabwa umushahara mukeya.
Aha umuntu akaba yakwibaza niba umushahara mukeya abahesha b’inkiko bahabwa uzajya witwazwa mu guhombya abantu n’ubundi baba basa nk’abari mu gihombo kuko ibyabo biba bigiye gutezwa cyamunara, ugasanga umutungo we uteshejwe agaciro ku bwende yishyura imyenda ya banki ntagire icyo asigarana cyo kwikenuza bitewe n’ababishinzwe bashakira indonke mu kazi bashinzwe ugasanga umutungo ubarirwa hafi miliyari y’amafaranga utejwe ku mafaranga atageze no kuri kimwe cya kabiri cyayo.