Amakuru dukesha inzego zinyuranye, zirimo n’ingabo za Loni ziri muri Kongo, arahamya ko abarwanyi ba AFC/M23, umutwe uharanira uburenganzira bw’Abakongomani, by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 21 Mutarama 2025, bigaruriye umujyi wa Minova, wo muri Teritwari ya Kalehe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ayo makuru kandi yanemejwe na Guverineri w’iyo ntara, Jean-Jacques Purusi.
Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arerekana ibihumbi byinshi by’abaturage ba Minova bakirana ubwuzu abo barwanyi ba M23, dore ko umwe mu bayoboye imirwano yafashe Minova, Col Nsabimana, anakomoka muri ako gace.
Si muri Minova bishimiye abo bise “abatabazi”, kuko no mu mujyi wa Goma humvikanye abaturage basaba ko M23 yabanguka nabo ikabamururaho ingabo za Leta, zifatanya n’iza SADC, iz’Abarundi, abacancuro, Wazalendo na FDLR, kubahohotera. Ni amajwi n’amashusho byatambutse mu bitangazamakuru bikorera mu burasirazuba bwa Kongo no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Minova ni umujyi munini w’ubucuruzi uri ku Kiyaga cya Kivu, ukaba wari urinzwe cyane n’abasirikari b’Abarundi ndetse n’abajenosideri ba FDLR.
Ifatwa rya Minova rero rirushijeho gushyira mu kato Goma, iherereye mu bilometero 40 gusa uvuye Minova. Kugeza ubu umuhanda Minova-Sake-Goma niwo gusa wahuzaga intara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ukaba ariwo wari usigaye wifashishwaga cyane mu kugemurira Goma ibiribwa, ndetse no kugeza ibikoresho n’abasirikari mu duce Leta ikigenzura muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kuva Minova igiye mu maboko ya M23, bivuze mu ngendo hagati ya Bukavu na Goma, uruhande rwa Leta rusigaranye gusa inzira y’ikirere n’iy’amazi, ariko rukaba rutakwizera neza umutekano cyane cyane mu gukoresha amazi y’ikiyaga cya Kivu, kuko M23 ubu igenzura igice kinini cy’ icyo kiyaga.
Ifatwa rya Minova kandi rishobora guhindura isura y’intambara hagati ya Leta ya Kongo na M23, kuko nk’ikibuga cy’indege cya Kavumu cyagurukirwagaho indege zijya kurwanya M23, nacyo gishobora gufatwa mu gihe gito cyangwa kikabuzwa gukora cyisanzuye
Ikindi, ni ubwa mbere uyu mutwe ufashe agace ko muri Kivu y’Amajyepfo, ahasanzwe havugwa imirwano ishyamiranyije igisirikari cya Leta n’umutwe wa “TWIRWANEHO” wa Gen. Makanika, uvuga ko urengera ubuzima bw’Abanyamulenge. Biroroshye rero ko M23 na Twirwaneho byahuza imbaraga bikarwanya umwanzi umwe, aribwo butegetsi bwa Tshisekedi n’ababushyigikiye.
Ikidashidikanywaho ni uko kwinjira kwa M23 muri Kivu y’Amajyepfo bizakoma mu nkokora igihugu cy’uBurundi, cyahanyuzaga abasirikari n’intwaro mu kujya kurwanirira Tshisekedi. Kuba M23 kandi igenda isatira umupaka w’uBurundi, birumvikana ko bitazaha umutuzo ubutegetsi bwa Gen. NEVA, ugiye guhora yikanga ko M23 yamuha isomo ryo kutivanga mu bibazo bitamureba.
Hagati aho, amakuru dukesha Reuters na BBC aravuga ko, kuri uyu wa kabiri, urusaku rw’imbunda ziremereye rwumvikanye mu misozi ikikije umujyi wa Sake, ndetse no mu gace ka Mugunga kari mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma, bigakekwa ko naho M23 yaba ihagera amajanja. Ibyo ndetse ngo byatumye ibigo by’amashuri byo muri ako gace ka Mugunga bifungwa hutihuti, mu rwego rw’umutekano wabyo.
Mu gihe umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce twinshi, dore ko mu byumweru bitageze kuri bibiri yafashe Masisi-Centre, Katale, Ngungu, Lumbishi, Minova, Bweremana n’ahandi, Perezida Tshisekedi we n’ubu aracyarahira ko atazigera na rimwe ashyikirana n’uwo mutwe yita uw’iterabwoba. Ngo” UGUHIGA UBUTWARI MURATABARANA”.